RFL
Kigali

Rayon Sports iguye muri "Ambushi" ahagana ku Ryanyuma - AMAFOTO + VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:9/03/2024 12:01
2


APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0, ishyiramo ikinyuranyo cy'amanota 13, mu gihe habura iminsi 6 gusa ngo shampiyona.



Wari umukino w'umunsi wa 24 wa shampiyona Rayon Sports yari yakiriye. Uyu mukino wagiye kuba Rayon Sports ishaka kugabanya amanota irushwa na APR FC, ariko aho kugabanyuka, ibitego bya Niyigena Clement na Niyibizi Ramadhan byatumye hiyongeraho andi atatu aba 13. Ubu APR FC iri ku mwanya wa mbere n'amanota 58, mufite Rayon Sports igumye ku Mano 45.

UKO UMUKINO WAGENZE

90+5" Umukino urarangiye

90" Umusifuzi yongeyeho iminota 5 y'inyongera kugirango umukino urangire


KANDA HANO UREBE VIDEO IBITEGO APR FC YATSINZE RAYON SPORTS


Umutoza wa Rayon Sports ntabwo ari kumva ibimubayeho, imibare yose yari afite ikiba yangijwe n'abakinnyi ba APR FC

85" Rayon Sports ikoze izindi mpinduka, Gomis asimbuye Bbaale

83" Rayon Sports ikoze impinduka, Arsene Tuyisenge na Serumogo bavuye mu kibuga, Mucyo Junior na Hadji barinjira

79" Goalllll: Igitego cya kabiri cya APR FC gitsinzwe na Niyibizi Ramadhan ku mupira uzamukanwe na Ruboneka Bosco, ahereza Kwitonda Alain nawe wahise ahereza Niyibizi warebaga izamu, umupira nta kindi akoze uretse kuwutereka mu izamu


69" Pavelh asubije APR FC mu mukino, nyuma yo gukuramo umupira Bbaale yari arekuye ukomeye cyane, Bbaale arwana nawo kugera awukuyemo. Cyari igitego iyo umunyezamu asa nurangara

63" Rayon Sports nayo ihise ikora impinduka, Bugingo Hakim avuye mu kibuga hinjira Ganijuru Elie

63" APR FC ikoze impinduka, Niyomugabo Claude na Shaiboub Ali bavuye mu kibuga basimburwa na Mugisha Gilbert na Niyibizi Ramadhan

61" Rayon Sports ibonye indi kufura nanone hanze y'urubuga rw'amahina nabwo Bugingo ayiteye umupira urenga izamu.

59" Rayon Sports ibonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Muhire Kevin, Bugingo umupira awuteye ufata mu rukuta, ugera ku munyezamu wahoze

56" APR FC ihushije igitego ku mupira uturutse muri koroneri Shaiboub ashaka kuwutera adahagaritse kandi areba izamu, umupira, gusa umupira ujya hanze

Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports ubanza i buryo, ari kumwe na Uwayezu Jean Fidele umuyobozi wa Rayon Sports kuri ubu, bari kureba uburyo ikipe yabo iri gukina

Lt Col, Richard Karasira umuyobozi wa APR FC ari mubitabiriye uyu mukino

48" Rayon Spots igarutse mu gice cya kabiri ishaka igitego cyo kwishyura, ndetse yakambitse imbere y'izamu rwa APR FC ariko yabuze uburyo bufatika

45" Igice cya kabiri kiratangiye. Ntakipe n'imwe yakoze impinduka, abatoza bagaruye abakinnyi bose bashoje igice cya mbere

45+2" Igice cya mbere kirarangiye, amakipe agiye kuruhuka aragaruka nyuma y'iminota 15

45" Umusifuzi yongeyeho iminota 2

AMAFOTO AGARAGAZA UBURYO APR FC YISHIMIYE IGITEGO


41" Iminota imaze kuba 41 y'igice cya mbere, APR FC iracyafite igitego 1 ku busa bwa Rayon Sports. Rayon Sports yagerageje kugaruka ariko uburyo bugera kuri 4 yabonye 3 abakinnyi bayo babaga baraririye

Abafana ba APR FC bakuzaniye Utuvuvuzela duto tumenyerewe muri Tanzania, bari kutuvugiriza rimwe ingoma z'abafana ba Rayon Sports ntumenye ko zihari,Abafana ba Rayon Sports byanze pe baragira ijambo ku mukino ari uko Utuvuvuzela twa APR FC ducecetse

18" APR FC ihushije igitego ku mupira Yunussu ateye imbere ashaka Mbaoma, gusa umupira usanganirwa na Karisa Rachid, nawe wahise awukina nabi Mbaoma arawifatira azamuka areba izamu, akata umupira neza ashaka Shaiboub gusa ku bw'Imana Roger umupira awukoraho ujya muri koroneri.

10" Rayon Sports ibonye uburyo bw'igitego ariko bukanganye, ku mupira ba myugariro ba APR FC basiganiye ufatwa na Bbaale neza ariko awuteye umunyezamu wa APR FC awufata bitamugoye

Rayon Sports yatangiye ikubitirwa hanze y'ikibuga kubijyanye n'imifanire, nta n'iminota iciyeho iba ikubiswe n'igitego mu kibuga

03" Goallllllll: APR FC ifunguye amazamu ku gitego gitsinzwe na Niyigena Clement ku mupira uturutse kuri kufura itewe na Ruboneka Bosco

15:04” Umukino uratangiye. InyaRwanda yongeye kuguha ikaze wowe twabanye kuva kare, tugiye kugira iminota 90 y'ihangana hagati ya APR FC yasuye Rayon Sports

Abasifuzi bagiye kuyobora umukino ikizere ni cyose ndetse n'akamwenyu ku maso

14:58” Abakinnyi bavuye mu rwambariro

Ikipe ya APR FC, yambeye imyenda yayo y'umukara, amakabutura y'umukara, imipira y'umukara irimo amabara y'umweru. Rayon Sports yambaye imyenda y'umweru de irimo utubara duke tw'ubururu.

Gatete Jimmy avuze iki kuri uyu mukino?

Gatete Jimmy wakiniye aya makipe yombi, ni we mukinnyi wayatsindiye imitego byinshi muri uyu mukino (8), aho buri kipe yayitsindiye ibitego bine

Jimmy Gatete ubanza imbere, aha yari umukinnyi wa APR FCJimmy Gatete hano yiteguraga gusimbura mu mukino Rayon Sports yari yakinnye, ndetse akaba yari rutahizamu wayo

AMAFOTO Y'ABAKINNYI BA RAYON SPORTS BAGERA KU KIBUGA


14:43”Abakinnyi ku mpande zombi basubiye mu rwambariro’ bakaba baribugaruke umukino utangira

AMASHUSHO Y'ABAFANA BA APR FC NA RAYON SPORTS BIVUGA IMYATO MBERE Y'UMUKINO


14:30" Abakinnyi 11 amakipe yombi yabanje mu kibuga

APR FC

Pavelh Ndzila

Ishimwe Christian

Niyigena Clement

Nshimiyimana Yunussu

Ombolenga Fitina

Shaiboub Eldin Ali

Nshimirimana Ismael

Niyomugabo Claude

Ruboneka Bosco

Kwitonda Alain Bacca

Victor Mboama

Rayon Sports

Ndiaye

Mitima Isaac

Nsabimana Aimable

Mugisha Francois

Kanamugire Roger

Karisa Rachid

Muhire Kevin

Serumogo Ali

Bugingo Hakim

Bbaale Charles

14:20" Abakinnyi ba Rayon Sports nabo binjiye mu kibuga, baje kwishyushya ngo batangire umukino bameze neza

AMAFOTO Y’ABAFANA MBERE Y’UMUKINO

14:10”Ikipe ya APR FC niyo yinjiye mu kibuga bwa mbere, aho baje kwishyushya bakirizwa impundu n'abakunzi babo bageze mukibuga kare.

Ihangana ry'aya makipe

Kuva mu 1995, ufashe ayo aya makipe yahuriye hose, amaze gukina imikino 101, Rayon Sports ikaba yatsinze imikino 32 itsindwa 43, aya makipe akaba amaze kunganya imikino 26

Guhera mu 1995 kugeza mu 2005, byari bigoye kubona ikipe yatsinze indi inshuro ebyiri zikurikiranya

Bwa mbere APR FC yabashije gutsinda imikino ibiri ikurikiranye ihura na Rayon Sports, ni aho mu mukino wa shampiyona wahuje aya makipe yombi ku ya 23 Ukwakira 2005, APR FC yanyagiye Rayon Sports ibitego 3-0, iza no kuyisubira ku ya 1 Gashyantare 2006 iyitsinda 4-1 mu mukino wari wateguwe na Ferwafa mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 iri Shyirahamwe ryari rimaze ryemewe muri FIFA.

14:00” Twinjiye mu isaha ya nyuma

Hasigaye isaha imwe kugirango umukino utangira amakipe akaba yamaze kugera ku kibuga, ndetse abafana bakaba bamaze kwinjira ku kigero cya 45%.


Abakinnyi bashobora bazabanza mu kibuga ku mpande zombi:

Rayon Sports: Khadime Ndiaye, Serumogo Ali, Mitima Isaac, Mugisha Francois, Nsabimana Aimable, Bugingo Hakim, Kanamugire Roger, Kalisa Rachid, Muhire Kevin (c), Tuyisenge Arsène, na Charles Bbaale.

APR FC: Pavelh Ndzila, Omborenga Fitina, Ishimwe Christian, Nshimiyimana Yunussu, Niyigena Clément, Nshimirimana Ismael Pitchou, Shaiboub Ali (c), Ruboneka Jean Bosco,Kwitonda Alain Bacca, Mugisha Gilbert na Victor Mbaoma

13:16” Abasifuzi bari busifure uyu mukino

Umusifuzi mpuzamahanga Ishimwe Jean Claude niwe musifuzi mukuru, akaba aribufatanye na Ishimwe Didier na Ndayisaba Said mu gihe umusifuzi wa kane ari Twagirumukiza Abdulkarim, Munyangoga Appolinaire ni umusifuzi wa kane

AMASHUSHO AGARAGAZA UMUKINO BURI KIPE IHERUKA GUKINA



12:50” Amakuru avugwa mu makipe

Duhereye kuri Rayon Sports yakiriye, niyo kipe umuntu yavuga ko hari abakinnyi ifite bakomeye badahari, aho Youssef Rharb afite amakarita 3 y'umuhondo, Aruna Musa Madjaliwa aracyafite ikibazo cy'imvune, Rudasingwa Prince nawe afite ikibazo cy'imvune, mugihe Pascal Iradukunda ashidikanywaho, kuko n'imyotozo yo kuri uyu wa 5 atayikoze.

APR FC, abakinnyi hafi ya bose irabafite, ndetse nta n'umwe ufite amarita. Abakinnyi babura ni 2 gusa, Apam Bemol Assongwe, na Nsengiyumva Ir'shad.

Youssef ni umwe mu bakinnyi batanga itandukaniro kuri uyu mukino, ariko afite amakarita y'umuhondo 3 atuma asiba umukino

12:28” Ibiciro byo kwinjiye kuri uyu mukino

Uyu mukino ni umwe mu mikino iba ihenze hano mu Rwanda, kuko uba usanga buri umwe ashaka kuwureba, Rayon Sports ubwo yashyiraya hanze ibiciro, itike ya make yari ibihumbi 5000, ariko ikazaba 7000 ku munsi w'umukino. Tike yindi yari ibihumbi 7000 ariko ikaba ibihumbi 10000 ku munsi w'umukino. Itike y'ibihumbi 20000 yagombaga kuba 30000 ku munsi w'umukino, ndetse n'itike y'ibihumbi 50000, aya mafaranga yose akaba ari mu manyarwanda.

Kuri uyu wa Gatanu 70% by'amatike byari byamaze kugurwa

12:10” Abakinnyi 11 babanje mu kibuga mu mukino ubanza:

APR FC: Pavelh Ndzila Ombolenga Fitina, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunussu, Nshimirimana Ismael Pitchou Taddeo Lwanga Mugisha Gilbert Kwitonda Alain Bacca Victor Mboama Ishimwe Christian na Ruboneka Jean Bosco

Rayon Sports: Simon Tamale, Mitima Isaac Karisa Rachid, Luvumbu Nzinga, Aruna Moussa, Musa Esenu, Rwatubyaye Abdul, Bugingo Hakim, Muhire Kevin, Ojera Joachim, na Serumogo Ali.

Ni umukino uri bubere kuri sitade ya Kigali Pele Stadium, ugatangira ku isaha ya saa 15:00 PM. Uyu mukino byari biteganyijwe ko utangira Saa 18:00 PM ariko FERWAFA iza kubihindura kubera impamvu y'amatara atanga urumuri rudahagije.

Aya makipe agiye guhura akurikiranye ku rutonde rwa shampiyona aho ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa mbere n'amanota 55, Rayon Sports ikaza ku mwanya wa kabiri n'amanota 45. Ni amanota 10 atandukanya aya makipe, bisa n'aho APR FC ireba igikombe mu biganza, cyereka Rayon Sports ikiyambuye.

Rayon Sports igiye gukina ishaka kugabanya nibura amanota irushwa na APR FC akaba yaba 7, ubundi ikareba niba hari indi mikino nk'itatu APR FC yatakaza.

Ikipe y'ingabo z'igihugu nayo, yinjiye muri uyu mukino ishaka guhagarika amateka mabi y'imikino 3 imaze idatsinda Rayon Sports, ndetse ikaba ishaka no kuyereka ko igomba gutwara igikombe ikubise umuhisi n'umugenzi.

VIDEO ZIGARUKA KURI UYU MUKINO





Kigali Pele Stadium, Ikibuga kigiye guca impaka kuri aya makipe yombi ndetse kikaba kimwe mu bibuga bimaze kwakira uyu mukino inshuro nyinshi cyo na Sitade Amahoro



Kigali Pele Stadium igiye kwakira uyu mukino, yahoze yitwa Nyamirambo Regional Stadium ariko kuva tariki 15 Werurwe 2023 biza guhinduka ihabwa irindi zina mu buryo bwo guha icyubahiro umukinnyi w'ikirangirire Pele wakomokaga muri Brazil witanye Imana mu Ukuboza tariki 29 2022.

Iki kibuga cyakira ibihumbi 22 by'abafana. Ntabwo iyi sitade yakira imikino y'umupira w'amaguru gusa, kuko ikunze no kuberamo ibindi bikorwa, birimo inama zitandukanye. 

KANDA HANO UREBE AMAFORO MENSHI

AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda 

VIDEO: Eric Munyantore - InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwiduhaye Emmanuel 6 months ago
    Mukosore muri iyi nkuru ntabwo Afande Richard KARASIRA akiri Lt Col ni full Colonel
  • Issa ntihinyurwa 6 months ago
    Mwiriwe neza tubakurikiye hano kicukiro centre mach Apr fc imbere cyn igomba gukuraho inyatsi yogutsindwa5 na rayon kbx murakoze





Inyarwanda BACKGROUND