Kigali

Mubereye gukundwa no guseka! Abagore 51 bafashwa n’Abubatsi b’Amahoro basangiye Umunsi w’Abagore bafata ingamba nshya - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:8/03/2024 21:20
0


Bamwe mu bagore bahinduriwe ubuzima n’umuryango w’Abubatsi b’Amahoro, basangiriye hamwe umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, bishimira intambwe ikomeye bamaze gutera kandi baboneraho no gufata ingamba nshya.



Uyu munsi tariki 08 Werurwe 2024 harizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore, ukaba ari umwaka wa 47 wizihijwe ndetse n'Umuryango w'Abibumbye (UN) washyizeho insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti: ''Gushora imari mu bagore: Kwihutisha iterambere'.

Ni muri urwo rwego rero kuri uyu munsi udasanzwe w’imbonekarimwe mu mwaka, umuryango w’Abubatsi b’Amahoro wasangiye na bamwe mu bagore ufasha umunsi ku wundi, bishimira ibyagezweho ari nako bafata ingamba nshya zirimo no guhindurira ubuzima bagenzi babo bakiri mu bwigunge.

Hamwe no kurushaho kwishimira uyu munsi rero, uyu muryango w’Abubatsi b’Amahoro wifatanije n’Ihuriro ry’Abagore b'Abanyafurika bize Tewologiya mu Rwanda (Circle of Concerned African Women Theologian Rwanda Chapter), baganiriza abari n’abategarugori bari bateraniye aho babagenera n’impano y’umusanzu-fatizo kuri buri buntu yo gutangiza ikigega cyo kwizigamira no kwiteza imbere.

Umwe mu bashinze Abubatsi b’amahoro akaba n’umuhuzabikorwa w’uyu muryango, Pastor Bazubagira Kabera Appoline, yatangaje ko abagore bafatanije kwizihiza uyu munsi ari abaciye mu buzima bubi ariko bakiyemeza gufatanya n’uyu muryango urugendo rw’iterambere.

Aba bagore bakora imirimo iciriritse irimo kumesera abantu, gucuruza imboga n’imbuto n’indi myinshi, batangiye kwitabwaho kuva mu myaka ine ishize nubwo hagenda hiyongeramo n’abandi kugeza uyu munsi.

Uyu muyobozi asobanura impamvu bahisemo kwizihizanya n’aba bagore uyu munsi yagize ati: “Abenshi muri aba bagore bafite n’abana baba mu buzererezi twagiye dufasha kubuvamo, abandi bagiye bakora wa mwuga utabahesha ishema ku buryo bitinya ugasanga basa n’abigunze. Ku munsi w’umugore, twashatse kubabwira ngo hari abantu babatekereza, hari abantu babakunda, namwe muri ababyeyi kimwe n’abandi, muri abagore babereye gukundwa no guseka, mbese twabahamagaye kugira ngo twongere kubabwira ngo namwe muri abantu b’ingirakamaro, abantu igihugu gikeneye kandi namwe mukeneye kunezerwa, mukibuka ko muri ababyeyi babyaye kandi bahekeye u Rwanda.”

Yakomeje avuga ko babahamagaye kugira ngo bongere basabane cyane cyane ko bakoranye urugendo rw’iterambere. Iki gikorwa kandi, cyakozwe mu rwego rwo gushimira aba bagore bemeye kugendana n’Abubatsi b’Amahoro mu rugendo rwo guhindura ubuzima no kwemera gukura amaboko mu mufuka bagakora nubwo hari benshi muri bo batari batera intambwe igaragara, ariko na none hari n’abandi bateye intambwe y’indashyikirwa babashije kubyaza umusaruro igishoro n’ubujyanama bahabwa.

Umupasiteri muri EPR akaba n’umuyobozi w’Ihuriro ry’Abagore b’Abanyafurika bize Tewologiya mu Rwanda, Rev Dr Nagaju Muke, yatangaje ko bahisemo kwifatanya n’Abubatsi b’Amahoro mu kwifuriza umunsi mwiza abagore banyuze mu buzima busharira,kubera ko imwe mu nteko z’iri huriro ari ukuzamura umugore uri hasi cyane.

Yagize ati: “Imwe mu nteko zacu ni ukuzamura umugore uri hasi cyane, niyo mpamvu twaje gusangira n’aba bagore umunsi mukuru, twishimira hamwe, tuvuga ibyiza by’umugore, imbaraga zacu, ariko tunasubizamo imbaraga ba bagore batekereza ko bibagiranye muri sosiyete, nabo bakabona ko bari kumwe n’abandi.

Impamvu nuko rimwe na rimwe uyu munsi wizihizwa ku rwego ruri hejuru abo hasi ntibagerweho.

Twashakaga ko nabo bamenya ko uyu munsi uhari n’uko bakwiye kuwishimira. Bumve ko bafite agaciro, kubera ko rimwe na rimwe umurimo bakora wo gucuruza mu buryo bugoye no gushaka amaramuko bibagora bagasa nk’aho bihebye, mu bundi buryo ni ukubashyiramo icyizere no kubabwira agaciro bafite imbere y’Imana bataheshejwe n’ibyo bakora ahubwo baheshejwe n’uko Imana yabaremye ari abagore.”

Pastor Muke yongeyeho ko bakoze iki gikorwa mu rwego rwo kubwira aba bagore ko bafite ubushobozi bwo guhindura imibereho yabo cyane cyane mu iterambere, akomoza no ku bufasha bw’umusanzu w’ibihumbi 20 bahaye buri munyamuryango wari aho yo gutangiza ikigega cy’iterambere mu rwego rwo kurushaho kubashyigikira.

Bamwe mu bagore bitabiriye iki gikorwa bishimiye byimazeyo uburyo nabo bazirikanwe ku munsi nk’uyu,batanga ubuhamya bw’aho umuryango w’Abubatsi b’Amahoro wabakuye n’aho ubagejeje, bagahabwa ifunguro ryiza ryabimburiwe no gukata ‘Cake,’ inama bagiriwe ndetse n’ubufasha bahawe bugiye kurushaho kubahindurira ubuzima.

Umwe muri aba bagore witwa Umugwaneza Cecile yagaragaje ko uyu munsi wamubereye udasanzwe mu buzima bwe, aragira ati: “Uyu munsi wandyoheye kuva nabaho nibwo nserebuye. Ndi umugore wari waraheranwe n’agahinda ibitekerezo byanjye bikareshya n’uko nari meze ariko ubu namaze kwisobanukirwa ndishimye, ndetse ubu ngubu intego yanjye ni ukurushaho gushaka imbaraga zo gukora cyane kugira ngo byibuze umwaka utaha nzagire icyo ngaragaza imbere y’abandi.”

Uwineza Chadia nawe yunze mu rya mugenzi we aragira ati: “Njyewe ubu byandenze nabuze n’uko mbivuga kuko bankoreye ibyo ababyeyi batigeze bankorera. Uyu munsi ntabwo nari nziko ari uw’Abagore nabimenyeye aha, ndetse rwose no kuza nari mfite ibintu byinshi bimboshye ariko nageze aha nshima Imana yabinkuyemo. Ikintu nkuye aha nuko nanjye ngiye kujya nsana imitima y’abo nsize inyuma mu cyaro.”

Byari umunezero gusa kubona abagore baganira bishimye, baseka, bahugurwa, basangira, basenga, babyinira Imana, ari nako benshi batungurwa n’ibyo babonaga nk’ibitangaza kuri bo, abandi bakavuga ko batari bazi ko itariki nk’iyi ari umunsi ngarukamwaka wabagenewe.

Abifurizwaga umunsi mukuru mwiza si aba bagore bahuye n’ibibazo bikomeye birimo no gutabwa n’abagabo gusa, ahubwo harimo n’abakobwa babyariye iwabo bagakubitika bakiri bato.  

Mu butumwa bwihariye bahawe, harimo kuzirikana ko ari abatangabuzima, kwishimira impano y’ubuzima uko baba babayeho kose,kwihangana no kwirinda guhutaza abandi bitewe n’ubuzima bushaririye uri kunyuramo, kwirinda amagambo mabi, kugira amahitamo meza, gukomeza umuco wo kuzigama no gukora cyane mu rwego rwo kwiteza imbere no guteza imbere abandi kuko umugore niwe nkingi y’umuryango nk’uko abahanga babishimangira bavuga ngo iyo wigishije umugore uba wigishije amahanga.

Umuryango w’abubatsi b’amahoro ugizwe n’abantu 14 bishyize hamwe kugira ngo batange umusanzu ku iterambere ry’igihugu ndetse bafatanye n’abandi kubaka u Rwanda.  Aba, batangiye kwishyira hamwe muri 2010, batangira gukorana n’inzego za leta mu 2013 banahabwa uruhushya rw’igihe gito rwo gukora ku mugaragaro.

Bafite intego zigera kuri eshanu zirimo; gutanga ubujyanama no kubaka umuco w’amahoro, gufasha imiryango kubaho neza, gutanga ubufasha mu iterambere no kubaka umuco wo kwizigama n’ibindi.


Ababarizwa muri 'Peace Builders' basangiye umunsi mukuru Mpuzamahanga w'Abagore

Bahuguwe bafata ingamba nshya zo guhindurira bagenzi babo ubuzima

Rev Dr Nagaju Muke yibukije abagore bitabiriye ko ari ab'umumaro bityo badakwiye kwigunga ngo bitakarize icyizere


Bahawe umwanya bavuga ingamba nshya biyemeje gushyira mu bikorwa


Bacinye akadiho bashimira Imana ko yabahinduriye ubuzima


Umunezero wari wose ku munsi wabo


Pastor Kabera Appoline ni umwe mu batangije umuryango w'Abubatsi b'Amahoro akaba n'umuhuzabikorwa wawo


Hakaswe keke mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore

Bamwe muri bo bavuze ko byabarenze kuko aribwo bwa mbere bakatiwe umutsima nk'uyu

Hari hateguwe n'amafunguro meza

Abagore basangiye, baraganira kandi bariga

Kanda hano urebe andi mafoto menshi yaranze Umunsi w'Abagore babarizwa mu muryango wa Peace Builders    

AMAFOTO: Murenzi Dieudonne - InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND