Ubwo yari asabwe kuvuga abagore batatu afatiraho ikitegererezo mu buzima bwe, Perezida Paul Kagame yasubije ko ari ‘bose’ barangajwe imbere n’umubyeyi we afiteho urwibutso rukomeye mu gihe cy’ubuhunzi.
Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu
tariki 8 Werurwe 2024, mu birori bikomeye byabereye muri BK Arena mu kwizihiza
Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore.
Umuryango w’Abimbuye (ONU) wavuze ko muri uyu mwaka wa
2024 mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore hisunzwe insanganyamatsiko
igira iti “Gushora imari mu bagore: Kwihutisha iterambere”.
Urubuga rwa International Women's Day rwo rwahisemo
insangamatsiko ivuga ngo “Gukangurira kudaheeza”
Perezida Kagame yavuze ko imyaka 30 ishize yo kwibohora k'u
Rwanda, aterwa ishema no kubona abagore bagira uruhare mu byemezo bifatwa mu nzego
z'Igihugu, kubabona bakora ibikorwa binyuranye kandi ibyo bakora 'birivugira,
biranigaragaza'.
Umukuru w'Igihugu yavuze ko igikenewe ari ukongera uruhare rw'abo no
gushyira uburyo butuma nta nkomi yatuma badakomeza kuba abo baribo mu rugendo
rwo kubaka Igihugu.
Yavuze ko afatira urugero ku bagore 'Bose'. Akomeza
ati "Ni bose. Iyo mbona nyine ibyo bakora. Ariko ku buryo bw'umwihariko
ngirango twese uko turi hano cyangwa n'ahandi ku Isi hose hari utavuka ku
mugore? Hari ukubwira ngo yaturutse ahandi, ngo ntabwo yavutse ku mugore,
ntawe. Uwambyaye rero nawe."
Umukuru w'Igihugu yavuze ko kubera amateka mabi y'u
Rwanda, nk'abandi bose yari yarabujijwe uburenganzira ku gihugu ari impunzi
kuva afite imyaka ine y'amavuko.
Perezida Kagame yavuze ko iyo nzira y'inzitane y'ubuhunzi
yayibanyemo n'umubyeyi we. Kandi ko mu bihe bitandukanye yagiye
abwira ibihugu by'amahanga ko azi neza uburyo kuba impunzi bibabaza bityo ko nta
muntu n'umwe yakwifuriza kuba impunzi.
Ati "Nabibayemo kurusha abandi. Ntawe ukwiriye
kuba impunzi n'umunsi n'umwe. Ariko njye nabaye impunzi imyaka 24. Ntabwo ari
ibyo nabwiwe."
Yavuze ko ashingiye ku bihe yanyuranyemo n'umubyeyi we
by'ubuhanzi bituma ari we mugore w'icyitegererezo kuri we. Ati "Abo
tuvukaho rero, ukuntu batunyujije muri ibyo bihe bikomeye tukageza kuri uyu
munsi, niyo utabivuga buri munsi ariko mu mutwe urabyibuka.”
“Wibuka uwaguhetse aguhingisha, agukiza, ibyo ari byo byose,
uwo ng'uwo nyine haba harimo impamvu wibonamo umugore wese anyura buri ibyo
cyangwa akora ibyo, cyangwa yakoze ibyo, aho byari bikenewe, reka mvuge uwo
rero mvukaho, ariko mvuge abagore bose muri rusange."
Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yavuze ko Umugore
ari Inkingi y'Umuryango n'Igihugu, bityo akwiye uburenganzira bungana
n'ubw'abandi, kandi akwiye kurindwa ihohoterwa aho riva rikagera.
Yavuze ko abona uruhare rw'umugore mu iterambere
ry'Igihugu, kandi ni ibintu yanabonye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Yahamagariye abagore kujya mu nzego z'ubuyobozi, kuko bakwiriye kubyumva, kandi
buri wese akajyayo 'nk'umuntu afite uburenganzira'.
Ati “Ahafatirwa ibyemezo byukaba igihugu cyangwa
biyobora igihugu bigiteza imbere ntabwo waheza umugore. Abagore rero
turabahamagarira kwitabira, mwumve kandi ko ari uburenganzira bwanyu mugire
n’ubushake bwabyo.”
“Kujya mu nzego z’ubuyobozi ndetse ntujyeyo
nk’umugore, ujyeyo nk’umuntu ubifitiye uburenganzira, nugerayo mu gukemura
ibibazo igihugu gifite, uzibuka ko nk’umugore, abagore bafite ibyo babuzwa no
kuba abagore, icyo gihe mu ngamba zifatwa mu nzego za leta wibuke ko icyo
kigomba gukemuka.”
Umukuru w'Igihugu yavuze ko mu kubaka umutekano w'Igihugu
nta mugore ukwiriye guhezwa. Yabwiye abagore kumva ko ntawe ukwiriye kubabuza
uburenganzira bw'abo, kandi bakwiriye kubiharanira.
Yababwiye ko iyo 'umuntu ataguhaye uburenganzira'
uhagaruka ukabushakisha. Mu ijambo rye, kandi yibukije buri munyarwanda ko
ntawe ukwiriye gutekereza ko azamuha uburenganzira, ahubwo akwiriye guhagaruka
akabwiha.
Perezida Kagame yavuze ko umutekano n'uburenganzira
bw'u Rwanda 'ntawe wo kubisaba'. Ati "Urabiduha ku neza cyangwa ku byo
ntavuze."
Yanabwiye abagore kuzirikana uyu munsi nk'urugendo
rw'aho bavuye ndetse n'aho bagana. Ariko kandi uyu munsi ukwiriye
guhora batuma bisuzuma, bareba aho bavuye ndetse n'aho bageze.
Yisunze indirimbo 'Ndandambara' yamamaye mu buryo bukomeye mu gihe cy'amatora y'Umukuru w'Igihugu mu 2017, Perezida Kagame yavuze ko 'kuri uyu munsi utwibutse iyo nzira, ndandambara'.
Perezida Kagame yavuze ko abagore bose ari icyitegererezo
kuri we, ariko by’umwihariko Nyina umubyara
Perezida Kagame yavuze ko Nyina umubyara, yamuhungishije amuhetse, amukiza byinshi, bityo nubwo atabivuga ahora muri we abizirikana
TANGA IGITECYEREZO