RFL
Kigali

Nyagatare: Visi Meya Murekatete yikije ku gitutu bivugwa ko gishyirwa ku bakobwa bagashaka batagejeje igihe

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:8/03/2024 18:19
0


Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Nyagatare, Murekatete Juliet, yagarutse ku buzima bw’umugore muri aka gace anavuga ku byo kuba haba hari ababyeyi bagishyingira abakobwa batagejeje igihe.



Ubu umuntu wifuza kugenderera Akarere ka Nyagatare, aho kunyura hariyongeye binagabanya igiciro aho uvuye Kigali ugana muri aka Karere kanini kandi gafite abaturage benshi mu Rwanda, ushobora kunyura i Gicumbi ahari umuhanda mwiza wa kaburimbo cyangwa ukanyura i Rwamagana.

Ubwo inyaRwanda yasuraga Akarere ka Nyagatare binyuze muri gahunda y’Ubuhanzi na Imyidagaduro, yaganiye n’Ubuyobozi ndetse n'abatuye muri aka Karere.

Mu kiganiro na Visi Meya Murekatete yabajijwe niba abakobwa b'aka Karere baba bagishyingirwa batarageza igihe nk'uko bamwe babivuga, agaragaza ko ibyo byari ibya cyera, ubu ubigerageje arabihanirwa.

Ahereye ku ngingo y’uko kuba aka Karere kabamo abakobwa beza bifuzwa na benshi atariyo mpamvu bashyingirwa batagejeje igihe, yagize ati; ”Ntabwo twemera ko umuntu ashobora gushaka kare kubera ko bamubwiye ko ari mwiza.”

Yagaragaje ko atemeranya n’abavuga ko ari ho haba abakobwa beza cyane kuko abanyarwandakazi ari beza bose kandi byagera ku muco bikaba akarusho.

Ati: ”Nta nubwo twumva ko hari uwavuga ko Nyagatare ifite abakobwa beza kurusha ahandi kuko mu gihugu hose abakobwa beza barahari.”

Ashimangira iyi ngingo agira ati: ”Abanyarwandakazi ni beza cyeretse nyine uwataye umuco ushobora kuba mwiza ku isura ariko ukaba nta muco ufite bigatuma utakaza indangagaciro z’ubunyarwandakazi.”

Gusa yerekana ko hakiri abadakora inshingano zabo neza mu miryango ati”Mu muryango hari abatita ku burere bw’abana, abana bakagera aho babyara inda z'imburagihe, abana bagashaka bategejeje igihe.”

Akomeza yumvikanisha ko uhirahiriye akabikora atyo amategeko amagonga ati: ”Ubundi igihugu cyacu cyashyizeho umurongo mwiza, igihugu cyacu kigendera ku mategeko ntabwo washyingira umwana utarageza imyaka 21 ngo bikugwe amahoro.”

Yongeraho ati: ”Nuwamushatse ntibyamugwa amahoro, yewe nta nubwo yabikora binyuze mu mategeko, binyuzemo tekinike zakoreshwa zose amakuru atanzwe abantu bafatwa kandi bakabihanirwa.”

Agaragaza ko gushyingira umukobwa utagejeje igihe byigeze kubaho ariko ubu ntibikibaho. Ati: ”Ibyo rero ni amateka yaranze Akarere kacu mbere bitewe n'aho abantu bari bararerewe, ubu rwose ubikoze arahanwa n’amategeko n’amakuru kuyabona biroroha.”

Uyu mubyeyi kandi yagaragaje ko gahunda y’Umugoroba w’Ababyeyi ifasha muri byinshi aho ubu itagiharirwa abagore gusa n’abagabo baba bagomba kuyitabira.

Yavuze kandi ko n'abantu bamaze kumva ku kigero cyo hejuru ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kandi abagore bakomeje kuza imbere mu bikorwa by’iterambere muri rusange n’iry’ingo zabo binyuze mu kwikorera, kwisungana n’ibindi.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA VISI MEYA MUREKATETE


Visi Meya w'Akarere ka Nyagatare, Murekatete Juliet, yagaragaje ko amategeko agonga buri wese uhirahiriye gushaka cyangwa gushyingira umukobwa utagejeje igiheYavuze ko ubu hashyizweho gahunda zitandukanye zifasha abagore kwinjiza amafaranga n'izo ubwabo bishyiriyeho Yerekanye ko hari ibimaze gukorwa mu iterambere byorohereza abagenderera aka Karere nubwo hakiri n'ibindi abashoramari batandukanye bagiramo kuko amarembo akinguye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND