Israel Mbonyicyambu [Israel Mbonyi] yujuje imyaka 10 atangiye umuziki by’umwuga, muri icyo gihe cyose akaba yarakoze ibihangano byigaruriye imitima ya benshi ndetse akaba agiye kugishyiraho akadomo mu bihugu bikoresha igiswahili basingiza ubuhanga bwe.
Kuwa 10 Werurwe 2024, Israel Mbonyi ukunzwe mu ndirimbo "Nina Siri" imaze kurebwa na Miliyoni 39 kuri Youtube, yujuje ikinyacumi
kuva yatangira umuziki mu buryo bw’umwuga. Tugiye kwitsa ku mateka ye.
Israel Mbonyicyambu wamamaye nka Israel Mbonyi ni umuhanzi w’umunyarwanda umaze kugwiza
ibigwi mu bijyanye no kwandika indirimbo zihariye ndetse n’uruhare rukomeye
amaze kugira mu iterambere ry’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Mbonyi yavukiye mu muryango w’abakristo mu gihugu cya
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hari kuwa 20 Gicurasi 1992. Yatangiye
kwiyumvamo urukundo rw’umuziki mu bwana bwe.
Uyu musore nubwo ubuzima bwe yabwerekeje mu muziki ariko
afite impamyabumenyi mu birebana na Pharmacy yakuye mu Buhinde.
Ubwo yagaraniraga na RTV mu 2022 yavuze ko yenda gusoza icyiciro cya Gatatu mu birebana na Public Health kandi ko ari cyo kintu abona yakora abaye adakora umuziki. Aherutse gutangaza ko afite gahunda yo gukomeza amashuri kugera ku rwego rw PhD.
Israel yatangiye kwiga umuziki akiri muto aho yigishwaga n’umwarimu we mu bice bya Musanze. Mu banyeshuri bagera muri 30 bari batangiranye, ni we wabashije gusoza amasomo yo kwiga gitari.
Kuwa 10 Werurwe 2014 ni bwo yashyize hanze indirimbo ye
ya mbere yanitiriye Album yashyize hanze muri uwo mwaka. Ibi bisobanuye ko kuri uyu wa 10 Werurwe 2024 yujuje imyaka 10 amaze mu muziki.
Iyi Album ya mbere yise "Number One" yariho indirimbo zagize
igikundiro cyo hejuru nka Yankuyeho Urubanza, Ku Migezi, Nzibyo Nibwira, Ku
Musaraba, Ndanyuzwe, Hari Impamu na Agasambi.
Mu mwaka wa 2023 Mbonyi yatangiye kwagura uburyo
bw’imikorere atangira kuririmba mu giswahili. Ni ibintu byamuhiriye guhera kuri
Nina Siri yabaye agatangaza kuva yayishyira hanze kuwa 26 Kamena 2023.
Iyi ndirimbo yinjije Israel Mbonyi mu ruhando rw’abaririmbyi
bakoresha igiswahili bihagazeho muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse atangira kugwiza
igikundiro mu bihugu bitandukanye nka Tanzania na Kenya.
Mu kiganiro uwahoze ari Visi Perezida wa Kenya
Kalonzo Musyoka aheruka kugirana na TV47, yumvikanye avuga ko yumvaga Israel
Mbonyi ari umunya-Tanzania kubera igikundiro indirimbo ze zimaze
kugwiza muri iki gihugu.
Kalonzo ati: ”Nahoze ndeba uyu musore muto Israel Mbonyi,
ni umunyarwanda ariko aririmba nk’umunya-Tanzania. Afite inganzo ihambaye ubwo
yaririmbaga Nina Siri.”
Nyuma ya Nina Siri kandi Israel Mbonyi yakomeje gushyira hanze izindi ziri mu Giswahili nka Nitaamini, Sikiliza n’izindi. Yigeze gutangaza ko bitari cyera azashyira hanze Album iri mu rurimi rw’Icyongereza.
Israel Mbonyi amaze kuba ikimenyabose kubera igitaramo ngarukamwaka akora cyitwa Icyambu Live Concert kibera muri BK Arena.
Inshuro amaze kugikora, abantu barakubise buzura iyi nyubako. Byitezwe ashobora kuzaba umuhanzi wa mbere nyarwanda wujuje Amahoro Stadium izaba yakira abagera ku bihumbi 60.
Kuva yatangira umuziki, amaze kwegukana ibihembo
bitandukanye birimo Groove Awards Rwanda yibitseho mu mwaka wa 2017, mu mwaka
wa 2023 kandi ari mu bahataniye African Entertainment Awards USA.
Amaze kwegukana kandi ibihembo binyuranye bindi nka The
Choice Awards, Kiss Summer Awards, Isango na Muzika Awards.
Mbonyi amaze gutaramira mu bihugu bitandukanye birimo
Tanzania, Burundi, Israel, Canada ndetse mu mpeshyi afite igitaramo muri Belgium
aho azaba ataramiye ku nshuro ya Kabiri. Azahava yerekeza muri Uganda.
Nk’umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza
Imana, mu bintu ashyira imbere harimo isengesho no gusoma Bibiliya.
Higeze gucicikana ifoto uyu musore ari kumwe n’umukobwa w’ikizungerezi
kugeza ubu benshi bemeza ko ari umukunzi we nubwo nta kintu we ku giti cye yigeze
abivugaho.
Nubwo bigoye kumenya imitungo y’ibyamamare mu Rwanda, ariko uyu mugabo ari mu bahanzi bivugwa ko bafite ubutunzi bwo hejuru. Ikinyamakuru cya Gikristo kitwa Paradise giherutse kumushyira ku mwanya mbere mu baramyi bakize cyane mu Rwanda.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ZA ISRAEL MBONYI SIKILIZA AHERUKA GUSHYIRA HANZE
TANGA IGITECYEREZO