Umunyamuziki wagwije ibigwi mu muziki, Massamba Butera Intore [Massamba Intore] ari mu myiteguro yo gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 40 ishize ari mu rugendo rw’umuziki, rwatangiriye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, inganzo ye ikomeza kurandaranda kugeza n’ubu.
Iyi myaka iherekejwe n’ibikorwa bifatika; birimo
nk’ibitaramo n’amaserukiramuco yaririmbyemo, abageni yagiye aririmbira mu bukwe
n’ibirori bitandukanye, uruhare rwe mu guteza imbere abahanzi bakiri bato,
gukomeza gukotanira Itorero ry’Igihugu Urukerereza n’ibindi.
Ibi nibyo byatumye abari hafi ye bamusaba gukora
igitaramo cyo kwizihiza iyi myaka ishize ari mu muziki. InyaRwanda ifite
amakuru avuga ko iki gitaramo kizaba tariki hagati ya tariki 10 na 15 Kanama
2024 nyuma y’Amatora ya Perezida n’ay’Abadepite.
Ni igitaramo gishobora kubera muri Kigali Convention
Center cyangwa se muri BK Arena. Massamba Intore yigeze kuvuga ko kwinjira mu
muziki byatumye inganzo ye ivomera ku buhanga bwa Perezida Kagame, kuko imyaka
mirongo ine ishize ariho yubakiye.
Mu kiganiro na RBA, yavuze ko Kagame yamubereye
icyitigererezo, kandi akurikiranira hafi imiyoborere ye.
Ati "Anyigisha byinshi! Anyigisha ubuzima,
akanyigisha uko umuntu yitwara mu butwari cyane cyane, ni byinshi. Intambara
twayigiyemo turi bato, tuyinjiramo tutayumva, waganira nawe ukumva we ari kure
cyane, arabizi, afite intumbero iri kure cyane, kumukurikira rero no kumwumva
ahanini n'indirimbo ndirimba nyinshi cyane izi zijyane n'Ingabo, zijyanye
n'ubutwari ibyinshi niwe mbivanaho..."
Uyu muhanzi asobanura ko mu myaka y'ubuzima bwe yababajwe
na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ariko kandi yishimira kugira
Igihugu 'kuko ndi mu bagiharaniye'.
Avuga ko indirimbo 'Wirira' iranga urugendo rwe, kuko
yayihimbye ari mu buhunzi, kandi agendana n'ayo kugeza ahungutse.
Ubwo yari mu gitaramo cya Ally Soudy cyabereye muri
Camp Kigali, ku wa 5 Kanama 2023, Massamba yavuze ko imyaka 40 ishize ari mu
muziki, ari urugendo rurerure, kandi yarushyigikiwemo no kuba iwabo mu rugo
bari abanyamuziki. We avuga ko ari umurage.
Yavuze ko yaririmbye muri Korali mu gihe cy’imyaka
mike, nyuma ayivamo kubera ko yumvaga bitaryoshye cyane nka gakondo.
Massamba avuga ko ubwo yari hagati y’imyaka 20 na 21
y’amavuko, yabonye ko akwiye gukoresha inganzo ye mu rugamba rwo kubohora u
Rwanda.
Ati “Naravuze nti ntabwo iyi nganzo ibereye mu buhunzi.
Ntabwo ibereye aho ndi, ibereye aho abandi bari kugirango nzabone iki gihugu
kibereye Abanyarwanda.”
Massamba avuga ko muri urwo rugendo rwo kwitegura
kujya ku rugamba, yasezeye umuryango we anasezera umukobwa w’Umurundikazi
bakundanaga.
Yavuze ko ibihe yagiranye n’umukunzi we amusezera,
ariho havuye indirimbo ‘Wirira’. Ati “Nanjye nigeze kugira umukunzi icyo gihe.
Ntabwo yari umunyarwandakazi, yari umurundikazi, njya kumusezera mubwira ko
nsanze abari ku rugamba. Byaramubabaje. Ntiyabishakaga. Ariko mubwira ko
nzagaruka.”
Massamba avuga ko nyuma y’imyaka ine yamaze ku rugamba
yasubiye mu Burundi, asanga wa mukobwa yarabyabaye.
Ati “Nasubiye mu Burundi aho navukiye nsanga wa
mukobwa amaze kugira abana bane. Imyaka ine namaze, we yari amaze kubyara,
Ariko byari byiza.”
Mu 1989 Masamba yagiye aho Ingabo zari iza RPA
ziteguriraga muri Uganda (Bwari bwo bwa mbere ahageze), atozwa buri kimwe
ntiyongera gusubira mu Burundi kuva ubwo.
Urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye mu 1990,
Masamba akotanira gushaka Igihugu nk’abandi bose, kuko Se yamubwiraga ko ‘u Rwanda
ruva inda imwe n’Ijuru’.
Masamba wakoresheje inganzo ye ku rugamba mu
gukangurira abantu gutera inkunga Ingabo zari iza RPA, yanigishijwe imbunda
kugira ngo azabashe kwitabara igihe yaba asagariwe n’umwanzi ari ku rubyiniro
n’ahandi.
Urugamba rwamwigishije umuco w’Ubutwari no kwemera
guhara buri kimwe. Yagiye ku rugamba mu gihe hari hashize igihe gito abonye Buruse
yo kujya kwiga mu mahanga.
Ni urugamba yahuriyeho na Fred Gisa Rwigema n’itsinda
yari ayoboye ry’abasirikare babohoye u Rwanda. Masamba avuga ko yagiye muri
Uganda, kugira ngo ahabwe amabwiriza y’urugamba n’uko akomeza gukoresha inganzo
ye.
Ubuzima
bw’umuziki wa Masamba n’inganzo ye
Masamba yakuriye mu muryango w’abahanzi kugera kuri
Sekuru, Munzenze. Avuga ko imirimo yose yahabwa gukora yasaba kuyiherekesha
gukora umuziki.
Se yatangiye kumwigisha kubyina ubwo yari agejeje
imyaka itanu y’amavuko. Atangira kuririmba no kujya ku rubyiniro kuva afite
imyaka irindwi kugera ku 10.
Ku myaka 13 y’amavuko, ni bwo Masamba Intore yahimbye
indirimbo ye ya mbere. Ni indirimbo ariko itari ifite ubuzima nk’uko abivuga,
bitewe n’uko nta buhanga n’uburambe yari yakagize mu muziki we.
Byasabye ko Se Sentore Athanase anononsora iyi
ndirimbo. Masamba yatinze no kuyishyira kuri Album ze, ahanini bitewe n’ukuntu
yari imeze n’uburyo yayikoranye amaraso ya Gisore yatangiye gukunda abakobwa.
Uyu muhanzi nubwo yakuze atozwa kuririmba gakondo, Se
yanamujyanye muri Korali kugira ngo ijwi rye rikomere kandi risohoke nk’uko
arishaka.
Ku myaka 16, Masamba yatangiye kwiga iby’ubutore
birimo guhamiriza no kubyina yigiraga mu itorero rya Se, Indashyikirwa.
Yatangiye kuryoherwa n’ubusitari agejeje imyaka 19,
20… ku buryo abo mu Burundi aho bari bazi ko umuntu uririmba Kinyarwanda abantu
bakaryoherwa ari Masamba.
Masamba yabanaga bya hafi na Mutamuliza Annociata
[Kamaliza] cyane cyane mu gihe cyo kuvana indirimbo mu mashyi bazishyira muri
gitari. Mu gihe yiteguraga gutangira kurya ku mafaranga y’umuziki nibwo yagiye
ku rugamba; dosiye y’ubusitari ‘iba irarangiye’.
Yakoze ibyo yasabwaga nk’abandi basore ku rugamba,
ariko ingabo zari iza RPA zimubonamo ubuhanga bw’inganzo kandi bukenewe
atangira gukora indirimbo zihamagarira gushyigikira, urubyiruko kwitabira
urugamba no gushakisha inkunga.
Massamba Intore ari kwitegura gukora igitaramo cyo
kwizihiza imyaka 40 ishize ari mu muziki
Massamba yasobanuye ko imyaka 40 ishize yaranzwe
n’ibyiza n’ibibi mu rugendo rwe rw’ubuzima n’umuziki
Imyaka 40 ishize ari mu muziki, Massamba yaranzwe
n’ibikorwa biteza imbere ubuhanzi muri rusange
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BENEDATA’ YA MASSAMBA INTORE
TANGA IGITECYEREZO