Muri uyu mwaka, bimaze kugaragara neza ko abakunzi b’imyidagduro badateze kwicwa n’irungu na hato. Kimwe no mu kwezi kw’abakundana no muri uku kwa Werurwe uburyohe bw’imyidagaduro burakomeje.
Abakunzi b’imyidagaduro
hirya no hino ku Isi, haba muri Sinema no mu muziki, bakomeje kugwa ahashashe
cyane ko ibitaramo n’ibindi birori bihuza imbaga nyamwinshi bikomeje
kwisukiranya.
Muri uku kwezi kwa Gatatu kwa 2024, hateganijwe ibitaramo byinshi bisobanuye byinshi mu
myidagaduro, ariko uyu munsi InyaRwanda yaguhitiyemo 10 gusa muri byo:
1.
Irushanwa ry’ubwiza rya Miss World
Harabura amasaha make cyane ngo hamenyekane Nyampinga w’Isi uzasimbura Karolina Bielawska umaranye
imyaka ibiri iri kamba. Kuri iyi nshuro ya 71, hahatanye abakobwa bagera ku 117
bateraniye i Mumbai mu Buhinde bahagarariye ibihugu byabo muri iri rushanwa.
Ibikorwa bya Miss World
byatangiye ku ya 18 Gashyantare bikaba bizarangira ku ya 9 Werurwe. Miss World
2024 azambikwa ikamba kuri uyu wa Gatandatu, tariki 9 Werurwe muri Jio
Convention World Centre i Mumbai.
2.
Rwanda Festival Nyirarumaga
Itorero Inganzo Ngari
ryamamaye mu mbyino gakondo ndetse n’umunyamuziki Mike Ntwaza Kayihura bagiye
gutaramira abanyeshuri bo mu ishuri rya Green Hills Academy mu rwego rwo
kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.
Iki gitaramo kizaba kuri
uyu wa Gatanu tariki 8 Werurwe 2024, cyahawe inyito ya “Rwanda Festival
Nyirarumaga” mu rwego rwo kwizihiza no gucyeza Nyiraruramga, umugore watangije
ubusizi bubumbatiye amateka y’ingoma zabanje.
3.
Igitaramo ‘Inkuru ya 30’ cy’Itorero
Inyamibwa
Inyamibwa za AERG bari
gutegura igitaramo bise ‘Inkuru ya 30’ kizabera muri BK Arena ku wa 23 Werurwe
2023.
Mu kiganiro umwe mu
bayobozi b’Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue aherutse kugirana na
InyaRwanda, yagarutse ku mpamvu
y’igitaramo ‘Inkuru ya 30’ asaba abantu kwitegura igitaramo cy’amateka mu byo
bakoze byose no muri Gakondo.
Ati “Ni igitaramo
gikomeye cyane cyangwa se kimwe mu bitaramo bikomeye bya Gakondo, impamvu
gikomeye mu byo twakoze cyangwa muri gakondo, ni uko ari igitaramo tuvuga ku
rugendo rw’imyaka 30 nyuma ya Jenoside. Imyaka 30 nyuma yo kwibohora,imyaka 30
abantu bamaze mu buhunzi imyaka 30 u
Rwanda rwiza rw’uyu munsi.”
Inyamibwa zaherukaga
gutaramira abakunzi bazo mu gitaramo gikomeye cyabereye muri KCEV [Camp Kigali]
gitanga ibyishimo bisendereye bari bise ‘Urwejejimana’ kikaba cyari icyo
kwishimira imyaka 25 iri itorero rimaze ritangiye.
4.
Itangwa ry’ibihembo bya Oscar
Ibirori bizatangirwamo
ibihembo bya Oscar biba bihanzwe amaso n’Isi yose bizabera kuri Dolby Theatre i
Hollywood, Los Angeles, muri California, kuri iki Cyumweru tariki 10 Werurwe
2024. Icyo gihe, ibi bihembo bizaba bitangwa ku nshuro ya 96.
5.
Igitaramo ‘Baba Xperience’ cya Platini P
Umuhanzi Neyemeye
Platini wamamaye mu itsinda rya Dream Boys mu myaka yatambutse ariko akaza
gukora umuziki ku giti cye nka 'Platini P' cyangwa se Baba nk'uko akunda
kubivuga, ageze kure imyiteguro yo gukora igitaramo kidasanzwe cyo kwizihiza
imyaka 14 amaze mu muziki nyarwanda.
Ni igitaramo
giteganyijwe ku wa 30 Werurwe 2024 kikazabera muri Camp Kigali.
6.
Gakondo Meets Blues And Soul
Umuririmbyi ukomeye ku
Isi Vasti Jackson uheruka mu Rwanda mu myaka itatu ishize, agiye kugaruka
gutaramira i Kigali mu gitaramo cyiswe ‘Gakondo Meets Blues And Soul.’
Jackson ukomoka muri
Cameroon azataramira mu Rwanda kuri Kigali Marriott Hotel, ku ya 30 Werurwe
2024. Iki gitekerezo, cyazanwe na Africa in Colors bafatanije na Vast Eye
Creative, G.C Cameron na Kigali Marriott Hotel.
7.
Ijoro rya Kigali fest
Abahanzi Nyarwanda,
Bushali na Ariel Wayz, Umuvangamuziki Dj Ira, abanyarwenya Babu Joe, Joshua Comedian,
Mariya Yohana n'abandi bagiye guhurira mu Iserukiramuco ryiswe 'Ijoro rya
Kigali Fest' rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.
Ni iserukiramuco
ryateguwe na Ole Entertainment, clkompanyi itegura ibitaramo ndetse n'ibindi
bikorwa bijyanye n'imyidagaduro mu rwego rwo guteza ubuhanzi imbere, rikaba
rizajya riba kabiri mu mwaka, rigamije kwerekana uburyo abanyarwanda bo hambere
bahuraga bakaganira, bagatarama ndetse bakanasangira.
Dj Ira ni we uzaba
uvanga imiziki, mu gihe Babu Joe usanzwe ari umunyarwenya ari we uzayobora iki
gitaramo giteganyijwe ku wa 9 Werurwe 2024, kuri Kaso, Kicukiro.
8. Igitaramo Tonzi azamurikiramo Album yise
‘Respect’
Kuri ubu Tonzi ageze
kure imyiteguro y'igitaramo cyo kumurika iyi album ye nshya yise ‘Respect’
iriho indirimbo 15, azamurika ku wa 31 Werurwe 2024. "Respct"
ni murumuna wa Album 8 Tonzi amaze gushyira hanze. Imfura muri zo ni
"Humura" yitiriye indirimbo ye yamufunguriye umuryango w'ubwamamare.
Tariki ya 1 Mutaram 2024
ni bwo Tonzi yashyize hanze iyi Album ye nshya, aca agahigo ko kuba umuhanzi
nyarwanda wabimburiye abandi gushyira hanze Album mu 2024. Yayise
"Respect" bivuye mu ijambo Imana yivugiye muri Yesaya 42:8 ko ntawe
basangiye icyubahiro.
9.
Ewangelia Easter Celebration Concert
Ku nshuro ya mbere mu
nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena, hagiye kubera igitaramo cyo kuramya no
guhimbaza Imana kizafasha Abakristo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika. Ni
igitaramo cyiswe "Ewangelia Easter Celebration Concert" kizaba tariki
31 Werurwe 2024.
Iki gitaramo cyateguwe ku
bufatanye n'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR), kizaririmbamo amatsinda
akomeye mu Rwanda arimo James & Daniella, ndetse n'abanyamuziki ku giti
cyabo bakora umuziki w'indirimbo zubakiye ku guhimbaza Imana.
10. Redemption Live Concert
Sinzabyibagirwa Jado
uzwi nka Jado Sinza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, agiye kumurika
Album nshya mu gitaramo gikomeye yise "Redemption Live Concert." Yaherukaga
gukora igitaramo kuwa 15/11/2017 ubwo yamurikaga Album ya mbere yise
"Nabaho."
Kuri ubu Jado Sinza
ageze kure imyiteguro y'igitaramo yise "Redemption Live Concert"
kizaba tariki 17 Werurwe 2024 muri Camp Kigali. Ni igitaramo yatumiyemo
umuramyi ukunzwe muri Tanzania ariwe Harun Laston uzwi nka Zoravo mu muziki.
Zorano akunzwe mu ndirimbo nka "Majeshi Ya Malaika",
"Anarejesha" na "Sina Cha Kukurudisha".
TANGA IGITECYEREZO