RFL
Kigali

Haba hari icyo inzu zireberera inyungu z’abahanzi zamaze ko zigenda zikendera?

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:8/03/2024 6:16
1


Inzu zireberera inyu z’abahanzi [Labels] mu Rwanda zigenda ziba nkeya n'izihari imikorere yazo n’ihangana ryazaniraga ibyiza abakunzi b’umuziki nyarwanda ubona ko bigenda bigabanuka amaherezo ukaba wakwibaza azaba ayahe.



Mu ntango z’umuziki nyarwanda w’uruzungu ubu umaze kugira aho ugera hari amatsinda menshi y’abahanzi bakorana, ibi kandi bikagendana n’inzu zireberera inyungu z’abahanzi zikomeye.

Kuri uyu munsi iyi mikorere igenda icika intege binyuranye no mu bihe byatambutse kimwe no bihugu bimwe bihagaze neza muri iyi minsi mu muziki nka Tanzania aho Wasafi iyoboye.

Wakwerekeza muri Nigeria ugasanga Mavin iyoboye kandi aha hose ubona ko kuba bakorera hamwe bibafasha no kuba babona inkunga zinyuranye cyangwa n’abashoramari.

Urugero ni nka Mavin iheruka gusinyana amasezerano na Kupanda igiye gushyira Miliyoni z'Amadorali muri iyi nzu hakaza no kuba Universal Music Group nayo batangira gukora igashyiramo Miliyoni zitari nkeya z’amadorali.

Uyu munsi InyaRwanda tukaba twifuje kurebera hamwe niba imikorere y’inzu zireberera inyungu haba hari umusanzu zatanze cyane ko muri iki gihe imikorere yazo isa n'itihagazeho nk'uko byahoze mbere n’umubare ukiri muke.

Zimwe mu nzu zireberera inyungu z’abahanzi zirigukoraKuri ubu izikora wavuga zikaba zirimo 1:55AM ibarizwamo abahanzi batatu aribo Bruce Melodie, Kenny Sol na Ross Kana hakaniyongeraho Element uhuza ubuhanzi no gutunganya umuziki.

Hakaza kandi Kina Music iri mu zirambye zanyuzemo benshi ariko kuri ubu irimo Butera Knowless na Nel Ngabo. Hakaza kandi na Kikac ibarizwamo Bwiza na Niyo Bosco.

Ntawarenza ingoyi MIE Empire y’umunyamakuru Murindahabi Irene ibarizwamo Dorcas na Vestine, Giti Business irimo Chriss Eazy na Rocky Entertainment irimo Emeline Penzi.

Izanyuzemo abahanzi bihagazeho mu muziki wa noneUbwo Meddy na The Ben bageraga hanze bisunganye na Lick Lick, Cedru na K8 Kavuyo batangiza inzu itunganya ikanareberera inyungu z’abahanzi yagize uruhare rukomeye mu gutunganya ibihangano bikomeye yaba iby'abayibarizwagamo n’abandi nka Kitoko, King James na Princess Priscillah.

Nyuma y’imyaka bakorana baje gutandukana buri umwe akora imbuga acururizaho umuziki ze gusa imikoranire yabo ikaba yarakomeje ibyo bakoraga inabaremera inzira bashingiyeho none mu byo bakora.

Super Level nayo yakanyujijeho kandi igira uruhare mu gushyira urufatiro ku muziki w’abahanzi bihagazeho barimo Bruce Melodie, Mico The Best, Amag The Black, Fireman kimwe na Urban Boyz.

Gusa imikorere yayo yaje kugera ku iherezo bamwe batangira kugenda bikuramo.

The Mane Music yabayemo Jay Polly, Safi Madiba, Marina gusa umurindi yarizanye wagiye ukendera mu nguni zose.Abahanzi yaremye cyangwa yafashishije kugira icyo bageraho mu bihe byabo barakoze ndetse abazi ubwenge bagize icyo bakuramo n’ubu kikibasindagiza.

Kina Music yarimo Dream Boyz, Igor Mabano, Tom Close n’abandi ariko nayo imibare yagiye ikomeza kugenda  imanuka kugeza ubwo isigayemo 2 barimo Butera Knowless na Nel Ngabo.

Ibisumizi nayo yabaye inzu ireberera inyungu z’abahanzi ikanatunganya indirimbo ariko kuri ubu amaboko bayashyize ahanini mu gutunganya indirimbo.

Kuba ku inzu zireberera inyungu zikora neza byongeraga iki mu myidagaduro

Iyo uvuze ibi bijyana n’uburyo inzu zireberera inyungu abahanzi zagiye zongera ihangana, ibintu byigaragazaga ahanini mu bitaramo n’ibindi bikorwa birimo n'ibyo gufasha wasangaga bikorwa binyuze muri izi nzu.

Utirengagije indirimbo zabaga zinyuranamo z’abahanzi bazibarizwamo zirimo nk’izo babaga bakoranye n’abahanzi bo mu Karere no hanze yako ugasanga imwe ibikoze indi nayo ihita ijya ku gitutu cyo kugira iyo izana.

Isomo ryihariye gukorera mu nzu zireberera inyungu bikwiye gusigaUwavuga ko gukorera hamwe kw’abahanzi bidatanga umusaruro yaba abeshye cyane ku bahanzi bakizamuka iyo bihurije hamwe bizamura ibyo bakora cyane ko buri umwe uba usanga hari ibyo azi undi atazi bagahugurana.

No mu buryo bw’ubushobozi bikaba byoroha umwe akora aha undi aha ariko na none mu bigaragara gukorana kw’abahanzi bamaze kumenya ikibuga binyuze mu nzu zireberera inyungu abahanzi wakongeraho benshi biba bigoye.

Ariko iyo bibashishije gukunda bizamura amahirwe y’imikorere yabo bikanatanga amahirwe ajyana n’ubushobozi bwo hejuru kubakorana. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Itakoze Leon6 months ago
    Murakoze,izi nzi Zari zifite umumaro,uretse competition,zanatumaga abahanzi bagira icyerekezo Gusa harindi mwibagiwe mwirirwa mwandika hano yitwa TFS ifasha abahanzi ba Gospel baba diasipora nka Muhoza Maombi,Antoinette Rehema,Divine Nyinawumuntu,Hope,Sinzi n'abandi bagabo babiri numvise ngo ifasha.Mudufashe zigaruke gusa n'itangazamakuru rikomeze gukorana nazo neza.Ni 'umukunzi wanyu Leon uri Kimisagara.





Inyarwanda BACKGROUND