Inzu zireberera inyu z’abahanzi [Labels] mu Rwanda zigenda ziba nkeya n'izihari imikorere yazo n’ihangana ryazaniraga ibyiza abakunzi b’umuziki nyarwanda ubona ko bigenda bigabanuka amaherezo ukaba wakwibaza azaba ayahe.
Mu ntango z’umuziki nyarwanda w’uruzungu ubu umaze kugira
aho ugera hari amatsinda menshi y’abahanzi bakorana, ibi kandi bikagendana n’inzu
zireberera inyungu z’abahanzi zikomeye.
Kuri uyu munsi iyi mikorere igenda icika intege
binyuranye no mu bihe byatambutse kimwe no bihugu bimwe bihagaze neza muri iyi
minsi mu muziki nka Tanzania aho Wasafi iyoboye.
Wakwerekeza muri Nigeria ugasanga Mavin iyoboye kandi aha
hose ubona ko kuba bakorera hamwe bibafasha no kuba babona inkunga zinyuranye
cyangwa n’abashoramari.
Urugero ni nka Mavin iheruka gusinyana amasezerano na Kupanda
igiye gushyira Miliyoni z'Amadorali muri iyi nzu hakaza no kuba Universal
Music Group nayo batangira gukora igashyiramo Miliyoni zitari nkeya z’amadorali.
Uyu munsi InyaRwanda tukaba twifuje kurebera hamwe niba
imikorere y’inzu zireberera inyungu haba hari umusanzu zatanze cyane ko muri iki
gihe imikorere yazo isa n'itihagazeho nk'uko byahoze mbere n’umubare ukiri
muke.
Zimwe
mu nzu zireberera inyungu z’abahanzi zirigukora
Hakaza kandi Kina Music iri mu zirambye zanyuzemo benshi
ariko kuri ubu irimo Butera Knowless na Nel Ngabo. Hakaza kandi na Kikac
ibarizwamo Bwiza na Niyo Bosco.
Ntawarenza ingoyi MIE Empire y’umunyamakuru Murindahabi
Irene ibarizwamo Dorcas na Vestine, Giti Business irimo Chriss Eazy na Rocky
Entertainment irimo Emeline Penzi.
Izanyuzemo
abahanzi bihagazeho mu muziki wa none
Nyuma y’imyaka bakorana baje gutandukana buri umwe akora
imbuga acururizaho umuziki ze gusa imikoranire yabo ikaba yarakomeje ibyo
bakoraga inabaremera inzira bashingiyeho none mu byo bakora.
Super Level nayo yakanyujijeho kandi igira uruhare mu
gushyira urufatiro ku muziki w’abahanzi bihagazeho barimo Bruce Melodie, Mico
The Best, Amag The Black, Fireman kimwe na Urban Boyz.
Gusa imikorere yayo yaje kugera ku iherezo bamwe batangira kugenda bikuramo.
The Mane Music yabayemo Jay Polly, Safi Madiba, Marina gusa umurindi yarizanye wagiye ukendera mu nguni zose.Abahanzi yaremye cyangwa yafashishije kugira icyo bageraho mu bihe byabo barakoze ndetse abazi ubwenge bagize icyo bakuramo n’ubu kikibasindagiza.
Kina Music yarimo Dream Boyz, Igor Mabano, Tom Close n’abandi
ariko nayo imibare yagiye ikomeza kugenda imanuka kugeza ubwo isigayemo 2 barimo
Butera Knowless na Nel Ngabo.
Ibisumizi nayo yabaye inzu ireberera inyungu z’abahanzi
ikanatunganya indirimbo ariko kuri ubu amaboko bayashyize ahanini mu gutunganya
indirimbo.
Kuba
ku inzu zireberera inyungu zikora neza byongeraga iki mu myidagaduro
Iyo uvuze ibi bijyana n’uburyo inzu zireberera inyungu
abahanzi zagiye zongera ihangana, ibintu byigaragazaga ahanini mu bitaramo n’ibindi
bikorwa birimo n'ibyo gufasha wasangaga bikorwa binyuze muri izi nzu.
Utirengagije indirimbo zabaga zinyuranamo z’abahanzi
bazibarizwamo zirimo nk’izo babaga bakoranye n’abahanzi bo mu Karere no hanze
yako ugasanga imwe ibikoze indi nayo ihita ijya ku gitutu cyo kugira iyo izana.
Isomo
ryihariye gukorera mu nzu zireberera inyungu bikwiye gusiga
No mu buryo bw’ubushobozi bikaba byoroha umwe akora aha
undi aha ariko na none mu bigaragara gukorana kw’abahanzi bamaze kumenya
ikibuga binyuze mu nzu zireberera inyungu abahanzi wakongeraho benshi biba
bigoye.
Ariko iyo bibashishije gukunda bizamura amahirwe y’imikorere
yabo bikanatanga amahirwe ajyana n’ubushobozi bwo hejuru kubakorana.
TANGA IGITECYEREZO