Uyu munsi uvuze umuziki w’injyana ya Hip Hop, byagorana
kuba wanyura ku muraperi nka Karigombe kubera ibikorwa amaze gukora birimo no
kuba yaramaze gushyira hanze Album ya mbere.
Mu birori yashyigikiwemo na Riderman ukomeza kumuba hafi
umunsi ku wundi, Bull Dogg n’abandi, akaba kandi ari mu bakora umuziki barawize
kuko yasoreje mu ishuri rya Nyundo Music.
Ubwo yaganiraga na InyaRwanda kuri gahunda afite muri ibi
bihe, yatangaje ko ahugiye mu gutegura indirimbo yakoranye n’umuhanzi w’umunyarwanda
uri mu bamaze kwigwizaho abakunzi kubera ibikorwa.
Gusa uyu muraperi agaragaza ko atarazi neza gukoresha
urubuga rwa Tiktok ariko kuva yarufungura yasanze rwihariye uburyohe ati "Natunguwe
no kubona hari amashusho acicikana abantu basubiramo indirimbo yanjye na Neema
Rehema."
Akomeza agira ati "Ibi byankururiye kuvuga ngo reka
ntangire kurukoresha neza kuko ubundi ntajyaga ndukoresha urebye ariko nasanze
akayamvugo ya none ariho bisigaye bibera."
Karigombe yasoje umuziki ku Nyundo mu 2016, atangira kuwukora by’umwuga mu mwaka wa 2017, mu 2022 ni bwo yashyize
hanze Album ya mbere yise ‘Ikirombe cya Karigombe’.
Karigombe yavuze ko yatunguwe n'imikorere y'urubuga rwa Tiktok nyuma yo kubona abantu benshi bifashisha Urudashoboka yakoranye na Neema
Neema Rehema ari mu banyamuziki bihagazeho u Rwanda rufite aho yifashishwa na benshi mu bahanzi mu bitaramo byabo kubera ijwi rye ryihariye
Karigombe na Riderman wamufashishije kugera aho ageze ariko banakora muri myinshi mu mishinga y'umuziki harimo n'ibitaramo
KANDA HANO UREBE UNUMVE 'URUDASHOBOKA' KARIGOMBE NA NEEMA REHEMA
