RFL
Kigali

Abiraburakazi 20 banditse amateka akomeye muri Miss World - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:7/03/2024 16:27
1


Uko ibihe bigenda biha ibindi, niko abirabura barushaho kwerekana itandukaniro mu marushanwa akomeye y’ubwiza cyane cyane mu irushanwa rya Nyampinga w’Iisi riba rihanzwe amaso n’Isi yose.



Kuva irushanwa rya Miss World ryatangira gutangwa mu Kwakira 1951, abakobwa b’abirabura bagiye bagaragaza ko nabo hari icyo bashoboye, bamwe bakegukana ikamba nyirizina abandi bagatsindira imyanya myiza bagahiga abandi.

Mu gihe habura iminsi mike ngo hamenyekane Nyampinga w’Isi uzatorwa ku nshuro ya 71 agasimbura umunya-Pologne, Karolina Bielawska, InyaRwanda yaguteguriye urutonde rw’abakobwa b’abirabura 20 bitabiriye iri rushanwa ndetse bakegukana n’amakamba.

1.     Jennifer Hosten


Mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Ugushyingo 1970, mu birori byari bikurikiwe n’amamiliyoni y’abantu, Jennifer Hosten wari ufite imyaka 23 y’amavuko yanditse amateka adasanzwe aba umwiraburakazi wa mbere wambitswe ikamba rya Miss World. Mu myambaro myiza n’intambuko nziza, Hosten yegukanye ikamba ubwo yari yitabiriye ahagarariye igihugu cya Grenada.

2.     Toni-Ann Singh


Mu birori byabereye mu kigo cya Exhibition Centre giherereye i Londres mu Bwongereza, Miss Jamaica, Toni-Ann Singh, yambitswe ikamba rya Miss World wa 69. Icyo gihe, Singh yabaye umunya-Jamaica wa kane wegukanye Miss World.

3.     Carole Crawford


Ku myaka 20 gusa y’amavuko, Carole Crawford wari umunyamideli yashoboye kwandika mateka aba umunya-Jamaica wa mbere wegukanye ikamba rya Nyampinga w’Isi mu 1963.

4.     Lisa Hanna


Lisa Rene Shanti Hanna ni umunyapolitiki wo muri Jamaica akaba n'umwamikazi w'ubwiza wambitswe ikamba rya Miss World mu 1993. Ibi, byamugize umunya-Jamaica wa gatatu wegukanye iri kamba.

5.     Cynthia Jean Cameron Breakspeare


Cynthia Jean Cameron Breakspeare ni umuhanzikazi ufite ubwenegihugu bwa Canada na Jamaica, akaba umunyamuziki n’umwamikazi w’ubwiza wegukanye ikamba rya Miss World mu 1976. Breakspeare ni umubyeyi w’umucuranzi w’inyana ya Reggae wibitseho ibihembo bine bya Grammy, Damian Marley, yabyaranye na Bob Marley wabaye umugabo wa Rita Marley kugeza yitabye Imana.

6.     Agbani Darego


Chief Ibiagbanidokibubo Asenite wamenyekanye nka Agbani Darego niwe mwirabura wa mbere w’umunyafurika wanditse amateka yo kwegukana ikamba rya Nyampinga w’Isi mu 2001.

Darego wabonye izuba mu 1982, yavukiye Lagos muri Nigeria, akaba umwana wa Gatandatu mu bana umunani bavukana.

7.     Antigone Costanda


Antigone Costanda niwe mukobwa rukumbi ukomoka mu Misiri wegukanye ikamba rya Nyampinga w’Isi. Uyu, yaciye agahigo ko kwibikaho amakamba abiri mu mwaka umwe, irya Miss Egypt n’irya Miss Wold mu 1954.

8.     Rolene Strauss


Rolene Strauss ni umwamikazi w’ubwiza ukomoka muri Afurika y’Epfo wabaye Miss South Africa mu na Miss World icyarimwe mu 2014.

Kuva yakwegukana iryo kamba, Rolene yabaye umukobwa wa gatatu ukomoka muri Afurika y’Epfo ubaye Miss World nyuma ya Penelope Anne Coelen waryegukanye mu 1958 na Anneline Kriel waryegukanye mu 1974.

9.     Penelope Anne Coelen


Penelope Anne Coelen wabonye izuba ku wa 15 Mata 1940, ni umwe mu bakinnyi beza ba filime Afurika y’Epfo yigeze kugira, akaba umunyamideli n’umwamikazi w’ubwiza wegukanye irushanwa rya Miss World 1958.

10.  Anneline Kriel


Anneline Kriel wavutse tariki 28 Ukwakira 1955, ni umukinnyi wa filime ukomoka muri Afurika y’Epfo, umunyamideli n’umwamikazi w’ubwiza wabaye Miss South Africa mu 1974, akaza no kugirwa Miss World muri uyu mwaka.

11.  Carranzar Naa Okailey Shooter


Carranzar Naa Okailey Shooter wavutse tariki 6 Kanama 1989, ni umunyamideli ukomoka muri Ghana. Uyu, yegukanye ikamba rya Miss Ghana mu 2012, ahagararira Ghana ndetse aba igisonga cya kabiri mu irushanwa rya Miss World ryabereye muri Indonesia mu 2013.

12.  Emma Wareus


Emma Wareus ni umunyamideli wo muri Botswana wabonye izuba ku wa 28 Ukwakira 1990. Yabaye Miss Botswana mu 2010, aza guhagararira igihugu cye mu 2010,aba igisonga cya Gatatu cya Nyampinga w’Isi mu birori byabereye i Sanya mu Bushinwa.

13. Tatum Keshwar


Tatum Keshwar wavutse ku ya 14 Ukuboza 1983, ni umunyamideli ukomoka muri Afurika y’Epfo, akaba umuhanga mu by’imitekerereze. Uyu yitwaye neza yegukana ikamba rya Miss South Africa mu 2008, ahagararira igihugu cye mu irushanwa rya Miss Universe mu 2009 ndetse aza no mu icumi ba mbere. Icyo gihe kandi mu 2009, ahagararira Afurika y’Epfo muri Miss World birangira abaye igisonga cya kabiri.

14. Micaela Patrícia Reis


Micaela Patrícia Reis wavutse ku ya 21 Ukuboza 1988, ni umukinnyi wa filime ukomoka muri Angola, umunyamideli ndetse n’umunyamakurukazi. Micaela yaje mu icumi ba mbere muri Miss Universe mu 2007, hanyuma aza kuba igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’Isi mu 2007 bimuhesha amahirwe yo kuba Miss World Africa.

15.  Basetsana Julia "Bassie" Kumalo


Basetsana Julia "Bassie" Kumalo wabonye izuba ku wa 29 Werurwe 1974, ni umunyamakurukazi, umushoramari, umwe mu bazwiho gukora ibikorwa by’ubugiraneza, wabaye Miss Soweto mu 1990,  aba Miss Black South Africa ku myaka 16 gusa y’amavuko. Yambitswe ikamba rya Nyampinga w’Afurika y'Epfo mu 1994 kandi muri uwo mwaka agirwa igisonga cya mbere cya Nyampinga w’Isi.

16. Giselle Jeanne-Marie Laronde-West


Giselle Jeanne-Marie Laronde-West wavutse ku ya 23 Ukwakira 1963, ni umunyamideli wo muri Trinidad akaba n’umwamikazi w’ubwiza wegukanye irushanwa rya Miss World 1986 ubwo yitabiraga ahgarariye Trinidad & Tobago. Giselle yabaye umukobwa wa kabiri wegukanya ikamba mpuzamahanga ry’ubwiza nyuma ya Janelle Commissiong wabaye Miss Universe 1977.

17. Claudia Cruz


Claudia Julissa Cruz Rodríguez wabonye izuba ku wa 5 Gashyantare 1986, ni umukinnyi wa filime ukomoka muri Dominican Republic, umunyamakurukazi, umunyamideli n’umwamikazi witwaye neza ubwo yahagarariraga igihugu cye muri Miss World 2004 akegukana umwanya w’igisonga cya mbere cya Nyampinga w’Isi.

18. Mariasela Álvarez Lebrón


Mariasela Álvarez Lebrón yavukiye muri Santo Domingo ku wa 31 Mutarama 1960. Mariasela ukomoka muri Dominican Republic, ni umunyabugeni, umunyamakurukazi ndetse n’umwamikazi w’ubwiza wegukanye ikamba rya Miss World mu 1982. Iyi nsinzi, yamuhesheje kuba umukobwa wa mbere ukomoka muri iki gihugu wegukanye ikamba mpuzamahanga ry’ubwiza.

19. Patricia Teresa Yuen Leung


Patricia Teresa Yuen Leung  wamenyekanye nka Patsy Yuen akavukira muri Jamaica mu 1952, ni umunyabugeni wahagarariye igihugu cye mu irushanwa rya Miss World mu 1973 akaza no kwegukana umwanya w’igisonga cya kabiri wa Nyampinga w’Isi.

20. Myshimarina (Marina) Papaelia


Marina Papaelia wabaye igisonga cya mbere cya Miss Egypt mu 1953, yoherejwe guhagararira iki guhugu mu irushanwa rya Miss World mu 1953 birangiye agizwe igisonga cya Gatatu.

Ibikorwa bya Miss World iri kuba ku nshuro ya 71 byatangiye ku ya 18 Gashyantare bikaba bizarangira ku ya 9 Werurwe.

Miss World 2024 azambikwa ikamba ku ya 9 Werurwe muri Jio Convention World Centre i Mumbai mu Buhinde.

    





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mucyowera6 months ago
    Murakoze gusa mwibagiwe Olivia Yacé wo côte d'Ivoire wabaye igisonga cya 2 cya miss world iheruka





Inyarwanda BACKGROUND