Amafuti y'umugabo nibwo buryo bwe! Icyo ibyamamare muri Sinema bivuga ku gucana inyuma

Cinema - 08/03/2024 8:25 AM
Share:

Umwanditsi:

Amafuti y'umugabo nibwo buryo bwe! Icyo ibyamamare muri Sinema bivuga ku gucana inyuma

Ababarizwa muri sinema nyarwanda batanze inama ku bashyigikira imyumvire yo gushurashura byibasira imiryango ndetse bamwe bagasobanura ko ataribo ahubwo ko baremanywe irari.

Ibi bitekerezo byatanzwe nyuma yo kuganira ku ngingo ivuga ko umugabo wese aremanywe irari bisanzwe kuba yaca inyuma umugore we, mu gihe umugore we abikoze bakamwota agahinduka igicibwa.

Bamwe bafite izina muri filime nyarwanda batanze ibitekerezo kuri iyi ngingo batanga n'inama.

Uwamahoro Antoinette wamenyekanye nka Siperansiya yavuze ko iyo myumvire ari ishyano ryaguye.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Siperansiya yabujije  abo yita ko  bashize isoni bagashyigikira icyaha bamwe bakabyemeza no mu ruhame ko kuba watera akabariro n'undi mugore ntakibazo bitwaye.

Ati" Abagabo bakunze kuvuga ko baremanywe irari bafatwa baciye inyuma bakumva bisanzwe nyamara umugore yafatwa bikaba ikibazo gikomeye. Mu madini yose ntabwo bemera icyaha cy'ubusambanyi bemera ko ugomba gushakana n'umuntu akaba umugore cyangwa umugabo wawe".

Akomeza ati" Imyumvire yo kuvuga ngo abantu baremanywe irari ni ibyo abantu bagiye bishyiriraho barwanya icyo Imana yavuze''.

Yatanze inama  avuga ko abarangwa no guca inyuma akenshi baba batanyurwa.

Ati" Imana yaravuze ngo tureme umuntu ase natwe ntabwo yavuze ngo tureme umuntu ufite irari. Icyaha cyose cy'ubusambanyi imbere y'Imana ni icyaha yaba ku mugore cyangwa umugabo".

Yavuze ko hari ibihugu bifite itegeko rivugako umugore waciye inyuma umugabo aterwa amabuye kandi umugabo we ntakorweho gusa ibyo ntibireba abanyarwanda. Gusa avuga ko umuco nyarwanda utemera guca inyuma kw'abashakanye.

Ati" Ukurusha umugore mwiza aba akurusha urugo! Mu muco nyarwanda Umugore ntakwiye kuba umusambanyi kuko kwandagara kwe bikoza isoni bagenzi be, gusa n'umugabo ntakwiye kurangwa n'ibibi''.

Ku rundi ruhande, Seburikoko yavuze ko ingaruka zidatoranya kuko uwishoye muri iyi ngeso yaba umugore cyangwa umugabo aba agaragaje ubugwari.

Ati" Sinkekako irari ari iry'uruhande rumwe,oya! Sinemeza ko bamwe baremewe guca abandi inyuma ku buryo byavugwa ngo ntacyo  bibatwaye kuri bo".

Ku bitsina byombi iyo ngeso irahaba, kandi ufashwe bikamugiraho ingaruka izigaragarira amaso n'iza rusange. Kwitwararika no kubyirinda niyo nama isumba izindi".

Ngenzi wakunzwe muri filime " Ikigeragezo cy'ubuzima" we yavuze ko iyo myumvire irimo kwikunda kandi ko abagabo bamwe barangwa no guharanira kuba ba miseke igoroye.

Ati" Ni ukwikunda kwacu abagabo kandi tuba dushaka kuba ba miseke igoroye buri gihe cyose bigahura n'umugani uvuga ko amafuti y'umugabo aribwo buryo bwe".

Uwo mugani ukwiye gukurwa mu yindi migani. Numva wavamo kuko amafuti nta na rimwe aba uburyo. Ntabwo wafata ikintu gifutamye ngo ucyite ikizima kandi ukireba ko gifutamye.

Abagabo dukunda kwitwaza ako kantu ko kumva ko ntacyo bitwaye guca inyuma nyamara kumva ko umugore abikoze tukarakara bidasanzwe".

Dukwiye guhinduka tukamenya ko igihe n'umugore yafashwe ukumva ko nawe ari umuntu, niba asabye imbabazi ukamwumva kuko umuntu ari nk'undi ariko ntibikwiye kuri bose''.

Ngenzi avuga ko igihe byabaye byitwa ikosa hatagendewe ku wabikoze kuko ubusambanyi ni icyasha kuri buri wese ubikoze.

Ati''Tujye tugerageza gushyira mu gaciro. Ibyo dukunda no kubigaragaza no mu mafilime dukina ku buryo dutanga inyigisho. Umugore nawe ni umuntu igihe yaguye mu ikosa akwiye guhabwa imbabazi aho gusenya kandi umugabo abikoze ababrirwa mugakomeza kubana.

Avuga ko niba umuntu aguciriye bugufi umubabarire ndetse mwiyunge kandi utekereze ku muryango mugiye gusenya , ikiruta byose ugomba guha agaciro ibyiza yakoze kuruta ikibi akoze kimwe.

Ngenzi ati" Dukwiye gushyira mu gaciro  nk'abagabo tukumva ko nawe ari umuntu nk'abandi.".

Uyu mukinnyi wa filime uherutse kwiyegurira Imana yavuze ko ibibi byose bizanwa na satani yifuza kurimbuta ubuzima bwanyu.

Ati"Satani yaje kwica no kurimbura ntabwo yica ngo arimbure umuntu arimbure gusa umuntu ku giti cye, mbere yo kumwica abanza kurimbura ibyo yagezeho''.

Aba bakinnyi fa nubwo batangaje ibi,  ntibikuraho ko hari ibihugu  bifite umucyo ndetse n'amategeko  yemerera  umugabo gusahaka  abagore barenze umwe ndetse  bikavugwa ko hari imicyo imwe n'imwe iha uburenganzira nk'ubu abagore.

Daniel Gaga [Ngenzi] avuga ko Satani yanga umuryango ku buryo awuteza ikibazo kizaba uruhererekane akabarimbura gahoro gahoro mukabaho mu gahinda.


Seburikoko avuga ko umuntu wese adakwiye guca inyuma umukunzi we


Siperansiya avuga ko iyi myumvire itashyigikirwa n'Imana kuko yaremeye umugabo umugore umwe n'umugore umugabo umwe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...