Ibi
bitekerezo byatanzwe nyuma yo kuganira ku ngingo ivuga ko umugabo wese
aremanywe irari bisanzwe kuba yaca inyuma umugore we, mu gihe umugore we abikoze
bakamwota agahinduka igicibwa.
Bamwe bafite izina muri filime nyarwanda batanze ibitekerezo kuri iyi ngingo batanga n'inama.
Uwamahoro
Antoinette wamenyekanye nka Siperansiya yavuze ko iyo myumvire ari ishyano
ryaguye.
Mu
kiganiro na InyaRwanda.com, Siperansiya yabujije abo yita ko bashize isoni bagashyigikira icyaha bamwe
bakabyemeza no mu ruhame ko kuba watera akabariro n'undi mugore ntakibazo
bitwaye.
Ati"
Abagabo bakunze kuvuga ko baremanywe irari bafatwa baciye inyuma bakumva
bisanzwe nyamara umugore yafatwa bikaba ikibazo gikomeye. Mu madini yose ntabwo
bemera icyaha cy'ubusambanyi bemera ko ugomba gushakana n'umuntu akaba umugore
cyangwa umugabo wawe".
Akomeza
ati" Imyumvire yo kuvuga ngo abantu baremanywe irari ni ibyo abantu bagiye
bishyiriraho barwanya icyo Imana yavuze''.
Yatanze
inama avuga ko abarangwa no guca inyuma
akenshi baba batanyurwa.
Ati"
Imana yaravuze ngo tureme umuntu ase natwe ntabwo yavuze ngo tureme umuntu
ufite irari. Icyaha cyose cy'ubusambanyi imbere y'Imana ni icyaha yaba ku
mugore cyangwa umugabo".
Yavuze ko
hari ibihugu bifite itegeko rivugako umugore waciye inyuma umugabo aterwa
amabuye kandi umugabo we ntakorweho gusa ibyo ntibireba abanyarwanda. Gusa
avuga ko umuco nyarwanda utemera guca inyuma kw'abashakanye.
Ati"
Ukurusha umugore mwiza aba akurusha urugo! Mu muco nyarwanda Umugore ntakwiye
kuba umusambanyi kuko kwandagara kwe bikoza isoni bagenzi be, gusa n'umugabo
ntakwiye kurangwa n'ibibi''.
Ku rundi ruhande, Seburikoko yavuze ko ingaruka zidatoranya kuko uwishoye muri iyi ngeso yaba umugore cyangwa umugabo aba agaragaje ubugwari.
Ati"
Sinkekako irari ari iry'uruhande rumwe,oya! Sinemeza ko bamwe baremewe guca
abandi inyuma ku buryo byavugwa ngo ntacyo
bibatwaye kuri bo".
Ku
bitsina byombi iyo ngeso irahaba, kandi ufashwe bikamugiraho ingaruka
izigaragarira amaso n'iza rusange. Kwitwararika no kubyirinda niyo nama isumba
izindi".
Ngenzi wakunzwe muri filime " Ikigeragezo cy'ubuzima" we yavuze ko iyo myumvire irimo kwikunda kandi ko abagabo bamwe barangwa no
guharanira kuba ba miseke igoroye.
Ati" Ni ukwikunda kwacu abagabo kandi tuba dushaka kuba ba miseke igoroye buri gihe cyose bigahura n'umugani uvuga ko amafuti y'umugabo aribwo buryo bwe".
Uwo
mugani ukwiye gukurwa mu yindi migani. Numva wavamo kuko amafuti nta na rimwe
aba uburyo. Ntabwo wafata ikintu gifutamye ngo ucyite ikizima kandi ukireba ko
gifutamye.
Abagabo dukunda kwitwaza ako kantu ko kumva ko ntacyo bitwaye guca inyuma
nyamara kumva ko umugore abikoze tukarakara bidasanzwe".
Dukwiye guhinduka tukamenya ko igihe n'umugore yafashwe ukumva ko nawe ari umuntu, niba asabye imbabazi ukamwumva kuko umuntu ari nk'undi ariko ntibikwiye kuri bose''.
Ngenzi avuga ko igihe byabaye byitwa ikosa hatagendewe ku wabikoze kuko
ubusambanyi ni icyasha kuri buri wese ubikoze.
Ati''Tujye
tugerageza gushyira mu gaciro. Ibyo dukunda no kubigaragaza no mu mafilime
dukina ku buryo dutanga inyigisho. Umugore nawe ni umuntu igihe yaguye mu ikosa
akwiye guhabwa imbabazi aho gusenya kandi umugabo abikoze ababrirwa mugakomeza
kubana.
Avuga ko niba umuntu aguciriye bugufi umubabarire ndetse mwiyunge kandi utekereze ku muryango
mugiye gusenya , ikiruta byose ugomba guha agaciro ibyiza yakoze kuruta ikibi akoze
kimwe.
Ngenzi
ati" Dukwiye gushyira mu gaciro
nk'abagabo tukumva ko nawe ari umuntu nk'abandi.".
Uyu
mukinnyi wa filime uherutse kwiyegurira Imana yavuze ko ibibi byose bizanwa na
satani yifuza kurimbuta ubuzima bwanyu.
Ati"Satani
yaje kwica no kurimbura ntabwo yica ngo arimbure umuntu arimbure gusa umuntu ku
giti cye, mbere yo kumwica abanza kurimbura ibyo yagezeho''.

Daniel
Gaga [Ngenzi] avuga ko Satani yanga umuryango ku buryo awuteza ikibazo kizaba
uruhererekane akabarimbura gahoro gahoro mukabaho mu gahinda.
Seburikoko avuga ko umuntu wese adakwiye guca inyuma umukunzi we
Siperansiya avuga ko iyi myumvire itashyigikirwa n'Imana kuko yaremeye umugabo umugore umwe n'umugore umugabo umwe