RURA
Kigali

Erling Haaland yagiriye inama Rasmus Hojlund wa Manchester United

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:7/03/2024 10:13
0


Umunya Norway umaze iguhe abica bigacika muri Manchester City, yagarutse ku munya Denmark Rasmus Hojlund watangiye kubica bigacika muri Manchester United, amugira inama.



Umunya Denmark, Rasmus Hojlund yageze muri Manchester United avuye muri Atlanta yo mu Butaliyani. Uyu mukinnyi ku mezi atandatu ya mbere muri Manchester United yafatwaga nka rutahizamu w'umuswa kuko nta musaruro yatangaga.

Umwaka wa 2024 ugitangira, na Rasmus Hojlund yabaye mushya, atangira gutsinda ibitego umusubirizo. Rasmus Hojlund mbere yuko avunika, yari amaze kwemeza benshi ko azavamo rutahizamu mwiza. Mu mikino 6 yikurikiranya, yari amaze gutsinda ibitego birindwi.

Nyuma yo kubona uko Rasmus Hojlund yari ameze mbere yo kuvunika, Rutahizamu wa Manchester City, Erling Haaland, yamugarutseho avuga ko azafasha Manchester United kuva mu bihe bibi namara kuva mu mvune.

Erling Haaland yagize ati "Intangiriro ze ntabwo zari nziza. Gusa uko iminsi yagumye kwicuma, Hojlund yabaye mwiza cyane. Igihe nagize amahirwe yo gukina nawe, nabonaga ko ari umukinnyi mwiza.

Ni umukinnyi mwiza kandi aracyari muto nkanjye. Agomba gutekereza ku iterambere rye, anatsindira Manchester United ibitego kuko niko kazi ke".

Si Erling Haaland gusa ubona ko Rasmus Hojlund azaba umukinnyi w'akataraboneka. Na Andy Cole wabaye umukinnyi muri Manchester United, ahamya ko Hojlund azaba umukinnyi udasanzwe.


Erling Haaland yagarutse kuri rutahizamu wa Manchester United Rasmus Hojlund, avuga ko azaba rutahizamu ukomeye


Rasmus Hojlund ukomeje kubica bigacika byavumbuwe ko asigaye atinywa n'abakinnyi bakomeye ba Manchester City 


Manchester United ifite icyizere ko Rasmus Hojlund nava mu mvune, izongera gutsinda amakipe 


Rasmus Hojlund na Erling Haaland ni ba rutahizamu bakomeye bari mu Bwongereza







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND