Mu gihe APR FC itashyiraho ubukangurambaga bw'umurengera, cyangwa se ngo abafana bayo bacururuke, ku wa Gatandatu muri Kigali Pele Stadium ushobora kuzagirango habereye umunsi wa Rayon Sports "Rayon Sports Day".
Kuri
uyu wa Gatandatu ku isaha ya saa 15:00 PM za Kigali, Rayon Sports izakira APR
FC mu mukino w'umunsi wa 24 wa shampiyona. Uyu mukino niwo mukino uba mu Rwanda ukomeye, ndetse ukaba umukino rukumbi ushobora kuzuza Sidate yakira abantu
benshi mu Rwanda mu gihe aya makipe yombi yaba ahagaze neza. Kuri ubu ikipe ya
Rayon Sports ikaba igiye kwakira APR FC iri ku mwanya wa 2 n'amanota 45 irushwa
amanota 10 na APR FC.
Aya
makipe akunze guharira ku ikipe ifite abafana banshi, ndetse n'ikimenyimenyi,
mu minsi itambutse umuyobozi wa APR FC Lt. Col Richard Karasira yatangaje ko
ikipe abereye umuyobozi ariyo ifite abafana benshi.
Umuyobozi
wa APR FC yagize Ati "Ndahamya ko urubyiruko rubyiruka ubu ari abafana ba
APR FC, n’abajya bavuga ko APR FC bayirusha abafana, ’data’ zirahari. Muzabaze
na bamwe bagurisha amatike bazababwira ikinyuranyo kiri hagati y’ayo makipe
yombi. Dufite abafana benshi, igisigaye ni twe kubashimisha.”
Umukino ubanza warangiye amakipe yose anganya ubusa ku busa
Kuva
umuyobozi wa APR FC yavuga ibi, abafana ba APR FC basa naho basiganye n'iri
jambo ndetse byateye impungenge mu minsi itambutse aho abantu benshi bari
kwibaza impamvu abafana ba APR FC batakiza ku kibuga.
Ku mukino wa Rayon Sports na APR FC hashobora kuzagaragara ubwiganze bw'abafana ba Rayon mu buryo budasanzwe. Hari impamvu nyinshi zatuma umuntu yemeza ubu bwiganze bigendanye n'ibi aya makipe arimo. Hano umuntu ashobora kunyumva nabi ndamutse mvuze ku kigendanye n'ibihe kuko APR FC ariyo iyoboye shampiyona.
Abafana ba APR FC bamaze kwakira ko
begukanye igikombe cya shampiyona
Abafana
ba APR FC nyuma y'uko ikipe yabo ishyizemo ikinyuranyo cy'amanota 10, basa naho biyakiriye ko
begukanye igikombe cya shampiyona, ahubwo bari kwitegura ibirori by'uko bazaza
ku mukino bazagihererwaho. Abafana ba APR FC bagize umwaka ukakaye cyane urimo
kubona amanota 3 biyushye akuya, ndetse bashobora kuba bari gukeka inkuru itari
nziza ku wa 6.
Abafana ba APR FC nubwo iri gutsinda
ariko ntabwo impumpeko bafite ku ikipe yabo iwanye n'umusaruro
Abafana ba APR FC umuntu yavuga ko batagize umwaka mwiza nubwo bitegura kwegukana shampiyona. Muri uyu mwaka w'imikino APR FC yitabiriye ibikombe 6 mu ibyo byose ifite amahirwe yo kwegukana shampiyona kuko ibindi bitanu byose byanze.
Ibi
ntabwo abafana b'iyi kipe babyakiriye neza, dore ko bakunze kuvuga ko umutoza
wabo Thierry Froger atuma umutima wenda kubavamo. Aba bafana bagiye bashinja Thierry Froger kudakinisha abakinnyi barimo Bindjeme Bienvenue waje gutandukana
na APR FC kandi nta mikino irenga 10 yakiniye iyi kipe abanje mu kibuga, ikintu
nyamukuru cyakuruye umwuka mubi hagati yabo n'uyu mutoza. Ibi biri mu mpamvu
nyamukuru ituma abafana ba APR FC batakiza ku kibuga nk'uko byari bisanzwe.
Abafana ba Rayon Sports ntacyo kuramira
bafite
Ku
wa Gatandatu, ni umunsi dushobora kuzabonaho abafana benshi ba Rayon Sports
kuko babona ko ntacyo basigaje inyuma. Abafana ba Rayon Sports bo ubwabo
barivugira ko gutsinda APR FC kuri uyu wa Gatandatu bizabarutira kwegukana
igikombe cya shampiyona (Kwihagararaho).
Nibura
umufana wa Rayon Sports arareba akabona nta handi azababariza APR FC muri uyu
mwaka, uretse ku munsi kuri uyu wa Gatandatu ndetse agakuraho agahigo ko kuba
APR FC itaratsindwa muri shampiyona.
Abafana
ba Rayon Sports barabizi ko APR FC yavuye mu gikombe cy'Amahoro bivuze ko
batazigera bahura, ndetse bakaba bafite icyizere cyo kuzegukana iki gikombe,
bivuze ko nta handi baterera agahinda mukeba uretse kuri uyu wa Gatandatu.
Rayon Sports iri gushishikariza abafana
kwitabira umukino kurusha APR FC
Kuva
mu ntangiriro z'iki cyumweru, Rayon Sports bigaragara ko yinjiye muri uyu
mukino mbere ya mukeba ndetse ikaba yarabikoze idasize n'abafana bayo. Haba
gushyira kuri gahunda uko abakinnyi bo mu ntara bazagera kuri sitade, uburyo
abafana bazaza bambayemo, ubona ko ari imyiteguro iri imbere kuruta ku ruhande
rwa APR FC.
Abafana ba Rayon Sports barashaka
kwereka ubuyobizi bwa APR FC ko aribo benshi
Uyu
mukino ugiye guca urubanza ku ikipe ifite abafana benshi bigendanye n'ibimaze
iminsi bivugwa. Abafana ba Rayon Sports bavuga ko iki aricyo gihe cyo kwereka u
Rwanda rwose ko ikipe yabo ariyo ifite abafana benshi, kandi bakazabikora
batitaye ku musaruro.
Abafana ba APR FC basigaye bifata nkaho bahejwe ku ikipe yabo
Shaiboub utarakinnye umukino ubanza, ni umwe mu bakinnyi bo kwitega kuko ariwe mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi muri 2024 hano mu Rwanda (5)
Abafana ba Rayon mu majyepfo, bashyiriweho uburyo bazagerakuri sitade
Zimwe mu mpuzankano ikipe ya Rayon Sports iri gushishikariza abakunzi bayo kuzamanuka bambaye
Ibiciro byo ku mukino wa mbere ukomeye mu Rwanda, bimaze iminsi hanze
TANGA IGITECYEREZO