Nemeye Platini [Platini P/Baba] yavuye imuzi amavu n’amavuko ya Dream Boyz anagaruka ku iherezo ryayo ryamuteye igikomere.
Mu kiganiro "Baba Xperience", Platini P aganira na Phil Peter
yavuze ko yahuye bwa mbere na TMC bakiri bato ubwo biteguraga kujya kwiga mu
Indatwa n’Inkesha [Groupe Officielle de Butare].
Aha ni naho yahereye ahishura ko izina Dream Boyz barihawe na
Mike Karangwa na Ally Soudy, TMC akarishyigikira ariko we yari yahisemo The
Melodies ariko na none kuko hari hagezweho ibintu bya Boyz yumva birajyanye.
Avuga ku guhura na TMC, Platini P yagize ati” Nigishijwe na mukuru we
mu mashuri abanza yari anzi yumva amakuru ko natsinze kandi nzajya kwiga muri
Groupe Officielle baza kundeba nyuma twaje guhura rero arambwira ngo nasoza kwiga
mu wa gatandatu azahita atangira umuziki.”
Uyu mugabo avuga ko mu bintu byamushenguye umutima kuri iri itsinda ari uko igihe cyageze bagatandukana mu gihe we atibonaga ataba muri iri tsinda.
Ati”Gutandukana kwacu ndabizi ko buri kimwe kigira iherezo ariko
birababaza kuba iyo Dream Boyz itakibasha gukomeza.”
Mu bintu atajya yibagirwa kandi bigaragaza ko bari abantu
bakora kandi bagera ku cyo biyemeje, yavuze kuri PGGSS anifuza ko yazagaruka ati”Turi
mu bantu bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma inshuro nyinshi duhora ku
mwamba tuyitwara ku nshuro ya Karindwi nyuma y’imyaka itandatu.”
Ageze ku ruhande rw’ibintu atajyaga ahuza na TMC yavuze ko bitari byinshi, ati”Nkunda Cristiano Ronaldo undi agakunda Messi icyo cyo ntabwo twari kuzigera tugihurizaho n’ubu.”
Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane mu muziki nyarwanda yavuze ko bambara
bitandukanye, "guhuriza ku mwenda ni ikintu cyari kugorana.”
Yavuze ko izina Baba rifite isoko kuri Devy Denko
kubera yarikoresheje kenshi barimo bakora Veronika amusaba ko yakwegera
uruvugiro bagafata amajwi.
Yavuze ko muri 2020 ari bwo yamenye ko urugendo rwabo rwageze
ku musozo ati”Muri Gashyantare 2020 ni bwo namenye ko byarangiye inshuti yanjye
yambwiye ko byarangiye afite gahunda yo kujya kwiga.”
Dream Boyz, gutandukana kwayo Platini P yagaragaje ahanini ko byavuye ku kuba TMC yarafashe umwanzuro kujya kwiga hanze
Platini P uzakorera igitaramo muri Camp Kigali kuwa 30
Werurwe 2024 akaba amaze gutangaza Nel Ngabo mu bazamufasha, yatangaje ko
azakomeza kugenda atangaza abahanzi basigaye buri cyumweru gusa abenshi ni abo
mu Rwanda bazamufasha ariko harimo n'abo hanze.
Iki gitaramo gisobanura urugendo rw’umuziki Platini P yanyuzemo mu muziki yaba aba muri Dream Boyz anongera kwiyubaka nk’umuhanzi ku giti cye.
Kwinjira bizaba ari ibihumbi 5Frw ahasanzwe, ibihumbi 10Frw mu myanya y’icyubahiro
n’ibihumbi 200Frw ku meza.
TANGA IGITECYEREZO