Nemeye Platini [Platini B] yikije ku birebana n’urukundo avuga ko ntacyo yabonyemo cyoroshye ku byo kuba umugore we yazitabira igitaramo agaragaza ko byaba ari agashya.
Platini P ari mu bahanzi bamaze imyaka itari mike ijya
kugera mu binyacumi 2.
Ndetse kuri ubu bamwe bamwita Baba bivuze kongera gutangira nyuma y’ibikomeye binasobanuye inararibonye mu muziki.
Uyu muhanzi akaba agiye kumara imyaka 4 akora wenyine nyuma y’imyaka
10 yari amaze muri Dream Boyz.
Kuri ubu akaba yitegura gukora igitaramo kizaririmbamo
abahanzi batandukanye amatike arimo ay’ibihumbi 5Frw, 10Frw na Table y’ibihumbi
200Frw.
Ubwo yaganiraga na DJ Phil Peter mu kiganiro cya mbere Baba
Xperience.
Uyu munyamakuru yamubajije ku cyo yakora atandukanye n’umugore
niba yashaka undi,asubiza agira ati”Ako kanya birashoboka cyane.”
Abajijwe ku mugore we niba azitabira igitaramo cye yagize ati”Uziko
nta mukobwa turacana ku itapi y’umutuku, naba nkoze ibara mbikoze ubu.”
Niba baratandukanye uyu mugabo yirinze kugira icyo abivugaho, agaragaza ko ubwo ari ubuzima bwite ati”Umugore aba ari uw’umuntu ntabwo ari uw’itsinda.”
Gusa bagana kumusozo w’ikiganiro nubwo yabanje ikintu cy’amategeko
yavuze ko ari umugore we ati” Nakubwira ko kugeza ubu amategeko atabisobonura, oya ni umugore wanjye.”
Yagaragaje kandi ko bigoye iby’urukundo ati”Mu bintu by’urukundo
ntakintu nabonyemo gisekeje.”
TANGA IGITECYEREZO