RFL
Kigali

Umupasiteri w'icyamamare yogoshwe umusatsi n’ubwanwa ubwo yigishaga mu rusengero-VIDEO

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:7/03/2024 9:09
0


Pastor Michael Todd yatunguye abizera ubwo yabwirizaga nyuma hakaza umuntu agatangira kumwogosha imbere mu materaniro, ariko ntibyamubuza gukomeza icyigisho yateguye uwo munsi.



Ubwo Pastor Michael yateruraga icyigisho kivuga ku kwiyegurira Imana  no kwera imbuto zikwiriye abizera Yesu by’ukuri, yicaye ku ntebe maze hinjira umwogoshi atangira kumwogosha umusatsi wo ku mutwe n’ubwanwa ari na ko akomeza kwigisha abayoboke be.

Yakomeje kwigisha nk'aho ntakiri kuba, yitsa ku bagira ubwoba bwo gusanga Imana kubera ibyaha ababwira amagambo akomeye. Ati “Wowe ufite ubwoba n’amarira uterwa n’ibyaha wakoze bigatuma uhunga Imana, bicike uze irakwakirana imbabazi, kuko ntawe wayisanze ngo imutererane".

Yanakomoje ku myumvire iranga uwamaze guhinduka umwizera irimo gusuzugura ibicantege n’ibigeragezo biterwa na sekibi satani. Yanavuze ko nta kintu na kimwe wageraho Imana itabyemeye.

Ati “Iyo Imana ivuze oya ntawayivuguruza. Imana yumva abana bayo bayitakira amanywa n’ijoro ikabaha ibyo bakeneye ndetse nta mwana w’umuntu wagutwara umugisha Imana yakugeneye".

Pastor Todd wari wambaye ipantaro yijimye hamwe n'ishati yijimye yo mu bwoko bwa polo, yagaragaye ku rubyiniro yigisha ijambo ry’Imana bamwogosha umusatsi.

Mu mwaka wa 2022 uyu mu pastier yasabye imbabazi ku rukuta rwe rwa X rukurikirwa n’abarenga Miliyoni ku bwo kugaragara mu rusengero  ahanagura mu maso h’umuvandimwe we akarangaza abizera.

Yasabye imbabazi agira ati “Ntabwo nari ngambiriye kurangaza abantu mu gihe cyo gutambutsa ijambo ry’Imana havugwa agakiza ka Yesu Kristo. Ndasaba imbabazi ku bwo gukoresha urwo rugero rwabangamiye abantu”.

Muri ubwo butumwa bwo gusaba imbabazi bwanyujijwe ku rubuga rwa X, Todd yakoresheje umurongo wa Bibiliya uri mu gitabo cya Mariko 8:23 ndetse nyuma asabira umugisha abamukurikira.


Umupasiteri bamwogosheye mu rusengero arimo kubwiriza

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO PASTOR MACHAEL YOGOSHWA ARIMO KWIGISHA IJAMBO RY'IMANA



Source: The Christian Post

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND