RFL
Kigali

Abacuruzi bitabiriye imurikwa rya Odoo bishimiye verisiyo nshya no kuba yarahujwe na EBM - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:6/03/2024 13:47
0


Sosiyeye y'Ikoranabuhanga ya AD Finance ihagarariye Sisitemu ya Odoo mu Rwanda, yorohereje abakora ibikorwa by'ubucuruzi n'ishoramari, ihuza iyi Sisitemu na EBM nk'uko Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro gihora gisaba abacuruzi kwifashisha ikoranabuhanga mu gutanga za fagitire.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Werurwe 2024 kuri Kigali Serena Hotel, hamuritswe verisiyo ya nyuma ya Odoo 17, mu gikorwa cyateguwe na Odoo kigaterwa inkunga n'umufatanyabikorwa wayo mu Rwanda, AD Finance, kikitabirwa n’umubare munini w’abantu biganjemo urubyiruko n'abikorera.

Iyi verisiyo ya nyuma ya Odoo yasohotse mu Ugushyingo 2023, yubakiye ku zindi verisiyo zayo zagiye zibanza nubwo buri verisiyo igiye ifite umwihariko wayo. Iyi yamuritswe, yongereyeho iby’iyasohotse mu 2022 itari ifite, harimo kuba ikorana n’iyindi ‘Application’ ikoreshwa n’abatari bake ku Isi, ya Chatgpt ikoresha ikoranabuhanga rya AI (Artificial Intelligence). Uyu mwihariko w’iyi verisiyo waje wunganira abakora ibikorwa by’ishoramari, aho ushobora kuyifashisha wandika ubutumwa bwo gushyira ku mbuga nkoranyambaga.

Usibye gusobanura iby'iyi verisiyo nshya, hanatangajwe ko AD Finance yorohereje abakora ibikorwa by'ubucuruzi, ikabafasha guhuza sisitemu ya Odoo na serivisi za EBM nk'uko biteganwa n'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, RRA.

Umuyobozi wa Sosiyete y’Ikoranabuhanga ya AD Finance Ltd, Mugabonake Olivier, yasobanuye ko kubera ubudasa iyi verisiyo nshya ya Odoo yifitemo, igiye kubera igisubizo abakora ibikorwa by’ubucuruzi byumwihariko abacuruza za resitora n’utubari kuko ituma akazi koroha kakagenda neza kurushaho.

Odoo ni Sisitemu y’ikoranabuhanga ifasha kwihutisha ibikorwa by’ubucuruzi cyangwa serivisi z’ubwoko bwose. Iyi sosiyete mpuzamahanga ya Odoo ikorera mu bihugu birenga 175 ikaba imaze imyaka irenga 20. Mu byihugu byinshi ikoreramo no mu Rwanda harimo, ntabwo iba ihafite icyicaro ahubwo iba ifite abantu bakorana nayo bayihagarariye.

Mu Rwanda, bahagarariwe na Sosiyete ya AD Finance bamaze umwaka bakorana. Mu byo babafasha, harimo gucuruza sisitemu yabo mu gihugu, kuyishyira mu bikoresho by’ikoranabuhanga, kuyihindura uko yari iteye bakongeramo ibindi bintu, n’ibindi. Kimwe mu byo bishimira babafashije ubu, ni uko AD Finance yashoboye guhuza iyi sisitemu n’Ikigo cy’Igihugu k’Imisohoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority).

Kuva AD Finance yatangira gukorana na Odoo, imaze kuyigeza mu bigo birenga birindwi mu Rwanda byiganjemo ibikora ibikorwa by’ubucuruzi.

Umuyobozi wa AD Finance agaruka ku cyo iyi sisitemu imariye abanyarwanda yagize ati: “Ubu ngubu turi kujya mu Isi y’ikoranabuhanga, iyo ufite ubucuruzi usanga ufite ibintu byinshi, abakozi benshi, ibyo bintu byose ubundi wasangaga mbere biri mu mutwe w’umuntu, ugasanga nyiri ubwo bucuruzi niwe ubyihambiriyeho wenyine, abandi bantu badashobora kumufasha. Ikintu cya mbere ubundi iyo dufasha abakiliya bacu, tubereka ko ibyo bintu byose bishobora gukorerwa ahantu hamwe ku buryo na wa muntu wari usanzwe ubizi wenyine aramutse adahari  n’undi bakorana akaba ashobora kubibona.

Ikindi rero byihutisha akazi. Niba ugiye gukora komande y’umukiliya akakubwira ati  ndashaka ibintu bingana gutya na gutya, hari igihe bikugora kujya kureba niba ibyo bintu agusabye ubifite koko. Ariko wowe uhita ukanda ahabugenewe gusa, ugahita ubona ibyo usigaranye uko bingana.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kimwe mu bintu abayobozi babo bishimira ari uko baborohereje mu kubahiriza amabwiriza yo gutanga fagitire hifashishijwe ikoranabuhanga, kuko nka AD Finance bamaze guhuza sisitemu zombi ku buryo iyo umuntu yinjiye muri sisitemu ya Odoo aba yamaze no kwinjira mu ya RRA.

Umuyobozi wa Sosiyeye ya Brico NB, yatanze ubuhamya avuga ko kuva yafashwa na AD Finance agatangira gukoresha sisitemu ya Odoo mu bikorwa bya sosiyete ayoboye, byamworohereje mu kazi.

AD Finance ikorera mu Mujyi hafi ya RSSB, ikaba ifite abakozi benshi barimo abagera ku Icyenda bafite ubumenyi kuri sisitemu ya Odoo.

Odoo ni Sisitemu y’Ikoranabuhanga y’Ababiligi, yifashishwa mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi, harimo imicungire y’imikoranire hagati y’abakora ubucuruzi n’abakiliya, mu bucuruzi bukorewe ku ikoranabuhanga, ibijyananye na fagitire, ibaruramari, inganda, ububiko, ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga n’ibindi.

Abitabiriye igikorwa cyo kumurika verisiyo ya nyuma y’iyi sisitemu, basobanuriwe uko ikora, bahabwa umwanya wo kubaza ibibazo ndetse n’abifuza gutangira kuyikoresha babona amahirwe yo gufashwa n’ababishinzwe.


Mugabonake Olivier ni umuyobozi mukuru wa AD Finance ihagarariye Odoo mu Rwanda


Odoo imaze imyaka irenga 20 ikaba ikorera mu bihugu birenga 175


Mukeka Edmond uhagarariye Brico NB yavuze ko gukoresha sisitemu ya Odoo byamworohereje akazi


AD Finance yatangaje ko yorohereje abacuruzi igahuza sisitemu ya Odoo na EBM


Francisco Amurrio ni umuyobozi w'abafatanyabikorwa muri Odoo


Abiganjemo urubyiruko n'abikorera bari bitabiriye bafite inyota yo kumva imikorere ya Odoo 


Abitabiriwe basobanuriwe uko bakwifashisha sisitemu ya Odoo mu bucuruzi bwabo


Bishimiye kumva amakuru y'uko boroherjwe mu bijyanye na serivisi za EBM



Abagize amahirwe yo kugera ahabereye iki gikorwa bahawe umwanya wo kubaza ibibazo ku mikorere ya Odoo


Abasobanuje n'abifuza gukoresha iyi sisitemu basobanuriwe

Kanda hano urebe amafoto yaranze igikorwa cyo gusobanura byinshi ku mikorere ya Sisitemu ya Oddo yahujwe na EBM

AMAFOTO: Murenzi Dieudonne - InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND