RFL
Kigali

APR FC yatsinze ikirarane cya Etoile de l'Est mu mukino witabiriwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:5/03/2024 20:49
0


APR FC yatsinze Etoile de L'Est igitego 1-0 mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa 18 wa shampiyona, ifata umwanya wa mbere bisesuye, mu mukino witabiriwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.



Wari umukino utarabereye igihe, kubera imikino y'Igikombe cy'Ubutwari, ukaba umukino w'ikirarane cyari gisigaye muri shampiyona.

APR FC yagiye muri uyu mukino ibizi ko mu mpera z'icyumweru ifite umukino ukomeye mu Rwanda ariyo mpamvu abakinnyi nka Ruboneka Jean Bosco Shaiboub na Bacca yari yababaje hanze.

Ku munota wa 13 Mugisha Gilbert yashatse gitungura umunyezamu wa Etoile de L' Est atereye kure, ariko umupira uca ku ruhande. Ku munota wa 18, Yunussu yateye kufura ikomeye ahana ikosa ryari rikorewe Mugisha Gilbert umupira uca iruhande rw'izamu gato cyane twavuga ko aribwo buryo bukomeye APR FC yabonye mu minota 20 ya mbere y'umukino.

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

Pavelh Ndzila

Ishimwe Christian

Rwabuhihi Placide

Nshimiyimana Yunusu

Fitina Ombolenga

Niyibizi Ramadhan

Taddeo Lwanga

Kategaya Elie

Ndikumana Danny

Mugisha Gilbert

Victor Mboama 

Ku munota wa 22, APR FC yabonye igitego cyatsinzwe na Kategea Elie ku makosa ya myugariro wa Etoile de l' Est washatse gucenga ari mu rubuga rw'amahina, aranyerera Kategeya umupira ahita awufata asigarana n'umunyezamu nta kindi yari gukora.

Iminota 45 yarangiye nta zindi mpinduka zibaye, amakipe ajya kuruhuka APR FC ifite igitego 1-0 bwa Etoile de l' Est.

Umukino wa mbere Kategaya yabanje mu kibuga muri shampiyona ku ruhande rwa APR FC, yahise atsinda igitego

Mu gice cya kabiri, amakipe yaje nta mpinduka akoze, aho ku ruhande rwa APR FC umutoza yari yanze gukoresha abakinnyi ba mbere mu buryo bwo kwitegura umukino wa Rayon Sports.

Abakinnyi 11 Etoile de L'Est yabanje mu kibuga

Habineza Fils

Turatsinze John

Batagatifu Yves

Umuhire Aime

Ruzibiza Prince

Fata Ruwadayo

Nicodeme Russell

Gihozo Irene

Gabriel Godspower

Sunday Inemesit

Sadick Sulley

Ku munota wa 54, Victor Mboama yahushije igitego ku mupira wazamukanwe na Omborenga Fitina awukata neza Mbaoma ashyiraho umutwe ariko ujya hanze.

Ku munota wa 65, Umutoza Thierry Froger yakoze impinduka, Ndikumana Danny na Kategaya Elie bava mu kibuga, hinjira Ruboneka Jean Bosco na Kwitonda Alain Bacca. Ku munota wa 73 Etoile de l' Est yahushije igitego ku mupira wavuye muri Koroneri abakinnyi bayo bawuhererekanya, Sadick Sulley arekura ishoti rikomeye umupira Ishimwe Christian ashyiraho umutwe nabi umupira ukubita igiti cy'izamu ujya hanze.

Ibumoso Gen Mubarakh Muganga, Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda arikumwe na Lt Col Richard Karasila uyobora APR FC 

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yahoze ari umuyobozi wa APR FC 

APR FC yakomeje gushakisha igitego cya kabiri ndetse na Etoile de l' Est ishaka kwishyura, ariko biranga umukino urangira APR FC yegukanye amanota 3.

APR FC yagumye ku mwanya wa mbere n'amanota 55 ikaba irusha Rayon Sports ya kabiri amanota 10.

Aya makipe uko akurikiranye, azahura ku munsi wa 24 wa shampiyona, mu mukino Rayon Sports izakira kuri uyu wa Gatandatu kuri sitade ya Kigali Pele Stadium.

Etoile de l' Est ubuzima bukomeje ku yigora ndetse n'iminsi iri kuyohereza mu cyiciro cya kabiri kuko ubu iri ku mwanya wa nyuma wa 16 n'amanota 16.


Kategaya yagaragaje umukino mwiza ndetse n'urwego rw'ubukure mu kibuga hagati 

Ndikumana Danny yabanje mu kibuga ku nshuro ya kabiri muri shampiyona, kuva yagera muri APR FC 

Abafana nta kindi cyari kibari mu mutwe usibye umukino wo ku wa 6 na Rayon Sports

AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND