RFL
Kigali

Ibitaravuzwe ! Uko Kenny Sol yasubitse gutura i mahanga kubera amafaranga ya Coach Gael

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:6/03/2024 7:03
0


Kenny Sol aherutse gutangaza ko yasinye muri 1:55 AM ya Coach Gael na bagenzi be barimo Bruce Melodie n'abandi, hari amakuru avuga ko uyu muhanzi yasinye nyamara yari ari mu muryango usohoka u Rwanda cyane ko yari hafi kujya gutura i mahanga.



Ku wa 21 Gashyantare 2024 n'ibwo umuhanzi Rusanganwa Norbert wamamaye nka Kenny Sol yasinye amasezerano yo kwinjira muri 1:55 Am ya Karomba Gael, Bruce Melodie, Mike Nshuti na Made Beats batakivuga rumwe kuri ubu utuye mu Bwongereza.


Kenny Sol ni ubwa kabiri araba akoranye na Bruce Melodie kuko bakoranye bwa mbere mu 2020 kugeza mu 2021. Aba bari kumwe bakoranye indirimbo "Ikinyafu" yakunzwe cyane. Kenny Sol kandi yakoze indirimbo zirimo 'Yoy & I' 'Agafire' na 'Umurego'.


Icyakora kuva byatangazwa ko Kenny Sol yinjiye muri 1'55 AM , iyi nkuru yasamiwe hejuru na benshi bakurikirana bya hafi imyidagaduro nyarwanda, bahuriza ku kwibaza niba uyu musore yari akeneye kujya muri iyi nzu ifasha abahanzi nka Bruce Melodie, Element na Ross Kana.


Benshi bavugaga ko urwego Kenny Sol amaze kugeraho ruhagije ku isoko ry'u Rwanda ndetse ko atari akeneye umufasha kuguma kuri uru rwego kandi bakemeza ko 1:55 AM batafata Kenny Sol ngo bamushyire ku rwego mpuzamahanga kandi na Bruce Melodie atararugeraho, bityo ko ahubwo agiye guha imbaraga Bruce Melodie aho kwiyitaho.


Umwe mu baganiriye na InyaRwanda, yagize ati "Kenny Sol agiye kuba umuntu uri aho afasha Bruce Melodie kwandika indirimbo no kuziririmba ariko kuba umuhanzi mpuzamahanga ntabwo mbibona vuba aha.

 

Simvuze ko atabikora, ahubwo azabikora nyuma ya Bruce kandi nawe urabona ko bitaramukundira, rero ntago baba barashoye amafaranga angana kuriya muri izi ndirimbo Bruce Melodie amaze akorana naba Eddy Kenzo, Harmonize, Bahati, wongereho na Shaggy, none ngo bazahindura inzira ataragerayo.


Biragoye rwose gusa wenda nawe arabizi ahubwo akurikiye amafaranga".


Icyakora ibi byose byabaye InyaRwanda ifite amakuru ko Kenny Sol yitegura kujya hanze guturayo n'umugore we.


Ku wa 01 Gashyantare 2024 mu Murenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge nibwo Kenny Sol yasezeranye mu mategeko n'umukunzi we Kunda Tounda Alliance Yvette bari bamaze igihe kinini bakundana.


InyaRwanda yari ifite amakuru ko Kenny Sol n'umugore we bazahita berekeza mu gihugu cya Canada dore ko ariho bari kuzatura.


Byagenze bite kugirango Kenny Sol asinye muri 1:55 AM kandi ari hafi kwimuka?


Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko aba bombi basezeranye, umukobwa atwite umwana wabo w'imfura.

 

InyaRwanda yari ifite amakuru ko aba bombi bazahita berekeza muri Canada ndetse uyu mugambi niwo watumye badakora ubukwe busanzwe bumenyerewe nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko.


Umwe mu bantu ba hafi ba Kenny Sol ubwo yaganirizaga InyaRwanda yavuze ko Kenny Sol n'umukunzi we baretse gukora ubukwe kuko biteguraga kwerekeza muri Canada ariko amasezerano ya 1:55 AM yabakomye mu nkokora.


Yagize ati "Urumva Kenny Sol yamaze gusezerana imbere y'amategeko ahita atangira kubona akazi, harimo amasezerano yo kwamamaza telefone yabonye nyuma  n'ibindi biraka birimo ibitaramo.


Ariko ibyo ntabwo aribyo byabaye ikibazo cyane ahubwo amesezerano ya 1:55 AM yo yaje ari rurangiza. Bamuhaye amafaranga meza kandi n'ahandi yari kujyayo kugirango ashake amafaranga, urumva ko byatumye ahindura ibitekerezo ako kanya kandi akunda umuziki, rero abantu Kenny aba abayeho neza ni ahantu akora umuziki neza. Rero yahisemo umuziki uherekejwe n'amafaranga aho guhitamo amafaranga aherekejwe n'umuziki".


Abajijwe ku kuba Kenny Sol yarararetse umugambi wo kwimuka, yasubije atya.


"Erega buriya Kenny yakoze umurenge, Kunda atwite kuko ni nabyo byatumye atirirwa ajya mu by'ubukwe kuko yumvaga bagiye guhita bimuka. Rero amaze kujya muri Label, yahinduye ibitekerezo birumvikana ariko n'ubundi bizarangira agiye. Yasinye imyaka mike muri 1:55 AM ku buryo amasezerano azarangira ahita agenda cyangwa se yongerwa akaguma inaha gusa umugore we ashaka ko bagenda kuko ntago akunda ubuzima bwo kwamamara kandi mu Rwanda ntaho yabicikira.


Ahubwo bashobora no kubitekerezaho bwa bukwe bakabusubukura kuko ntago bakigiye vuba. Ibaze ko na mukuru wa Kenny wari waragiye muri Canada ngo azabakire agiye kugaruka inaha mu minsi ya vuba, bashobora gupanga ubukwe bakabukora".


Nubwo uyu muntu atatubwiye amafaranga Kenny Sol yaba yarahawe cyangwa se igihe yahawe, wumvaga ko yahawe amafaranga meza bitewe n'uburyo yabivugaga ndetse byashobokaga ko amasezerano yabo atarenza imyaka ibiri

Kenny Sol n'umugore we basubitse ubukwe bazi ko bagiye Canada, birangira amafaranga ya Coach Gael abakomye mu nkokora

Bivugwa ko Kenny Sol yasezeranye na Kunda, atwite 

Kenny Sol aherutse kwinjira muri 1 55 AM

Coach Gael amaze gusinyisha abahanzi bane

Bruce Melodie bivugwa ko ariwe watumye haza Kenny Sol kugirango ajye amufasha kwandika indirimbo nk'uko byahoze mbere 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND