Umuririmbyi ukomeye ku Isi Vasti Jackson uheruka mu Rwanda mu myaka itatu ishize, agiye kugaruka gutaramira i Kigali mu gitaramo cyiswe ‘Gakondo Meets Blues And Soul.’
Vasti Jackson ni
umunyamuziki w’umucuranzi wa gitari wegukanye Grammy Award mu bijyanye
n’injyana ya Blues&Guitar. Mu Ukuboza 2020, yagiriye uruzinduko mu Rwanda,
rwari rugamije kureba amahirwe adasanzwe ari mu Inganda Ndangamuco.
Ubutumwa buteguza ko
uyu munyamuziki agiye kongera gutaramira i Kigali uyu mugabo buragira buti: “Abakunzi
ba muzika, Blues, Soul n’abakunzi b’umuziki Gakondo hari icyo twabateguriye.
Jackson ukomoka muri
Cameroon azataramira mu Rwanda kuri Kigali Marriott Hotel, ku ya 30 Werurwe 2024.
Iki gitekerezo, cyazanwe na Africa in Colors bafatanije na Vast Eye Creative,
G.C Cameron na Kigali Marriott Hotel.
Igitekerezo cyo kugaruka
kuhataramira cyaje nyuma y’uko ahageze ku butumire bwa Rugamba Raoul, agakunda
ibyiza byose bitatse igihugu birimo n’amahirwe menshi y’ishoramari.
Aza mu Rwanda,
yaganiriye n’abahanzi batandukanye b’abanyempano ndetse n’abanyeshuri bigaga
umuziki ku Ishuri ryo ku Nyundo bakorana indirimbo, abandi baririmbana mu
bitaramo bitandukanye i Kigali.
Kuva yaza mu Rwanda
inshuro ebyiri akorana na Africa in Colors, batangiye gukorana kuri porogaramu
igamije kuvumbura, kwita no kuzamura y’umuziki mu ruhando mpuzamahanga.
Ubwo aheruka mu Rwanda
yakiriwe n’uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco,
Bamporiki Edouard baganira ku bijyanye no gufasha abahanzi nyarwanda mu kwagura
no guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bwabo mu birebana n’ubuhanzi.
Mu 2021, igihe Isi yizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore yasohoye indirimbo yise “She is Woman
enough” yakozwe ku bufatanye n'abanyarwanda n'abanyamerika. Igamije ko buri
mugore wese aho ari hose ku Isi amenya ko ari uw’agaciro.
Mu Ukuboza 2020 ni bwo
Jackson yageze mu Rwanda ku butumire bw’abategura iserukiramuco rya Africa in Colors
bafatanyije na Ambasade y’u Bufaransa n’ikigo Instistut Français.
Yageze mu Rwanda avuye
muri Ghana. Uyu mugabo yabonye izuba ku wa 20 Ukwakira 1959. Ni umuhanzi
w’umunyamerika w’umuhanzi mu gucuranga gitari, umuririmbyi, umuhimbyi
w’indirimbo akaba na Producer ubimazemo igihe kinini.
Yayoboye indirimbo
z’abahanzi barimo Z.Z. Hill, Johnnie Taylor, Denise LaSalle, Little Milton,
Bobby Bland, Katie Webster. Yanakoranye n’abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana
barimo itsinda rya The Williams, Jackson Southernaires, Daryl Coley n’abandi
benshi.
Album ye yise ‘The Soul
of Jimmie Rodgers’ yegukanye igihembo mu cyicio cya ‘Traditional Blues Album’
mu bihembo bya Grammy Awards byatanzwe ku nshuro ya 59.
Uyu mugabo ari mu
muziki kuva mu mwaka wa 1986. Yasohoye Album zirimo ‘Vas-tie Jackson’ yo mu
1996, ‘No Borders to the Blues’ mu 2003, ‘Bourbon Street Blues: Live in
Nashville’ mu 2007, ‘Stimulus Man’ mu 2010, ‘New Orleans Rhythm Soul Blues’ mu
2013 na ‘The Soul of Jimmie Rodgers’ mu 2016 yamuhesheje igihembo cya Grammy
Awards.
Vasti Jackson agiye kugaruka gutaramira mu Rwanda
Ubwo aheruka mu Rwanda, Vasti yakiriwe na Bamporiki wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco
Baganiriye ku gufasha abahanzi nyarwanda mu kwagura ubumenyi n'ubushobozi bwabo mu birebana n'ubuhanzi
Agiye kongera kugaruka mu Rwanda nyuma y'uko ahaje agakunda ibyiza byaho birimo n'amahirwe y'ishoramari
Biteganijwe ko agiye kumara mu Rwanda igihe kingana n'ukwezi mu bikorwa bya muzika
TANGA IGITECYEREZO