Nyuma y’imyaka ibiri atandukanye n’umugore we Milinda French Gates, umuherwe Bill Gates ari mu rukundo n’umubyeyi w'abana babiri witwa Paula Hurd.
Paula Hurd wiyeguriye
umutima wa Bill Gates, yahoze ari umugore w’umuyobozi mukuru wa Oracle, Mark
Hurd witabye Imana azize kanseri mu 2019. Aba bombi, bari bamaranye imyaka 30
ndetse bafitanye n’abana babiri b’abakobwa.
Urukundo rwa Paula na Bill Gates rwatangiye kujya ahagaragara mu 2021, rwaje rukurikira inkuru yatunguye Isi yose yo gutandukana k’uyu muherwe n’uwahoze ari umugore we, Melinda bari bamaranye imyaka 27.
Uyu mugore w'imyaka 62 y'amavuko, yabonye izuba ku ya 7 Ugushyingo 1960, avukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri ubu, bivugwa ko atunze arenga miliyoni 300 z'amadolari akaba angana n'amafaranga y'u Rwanda agera kuri 383,930,400,000 Frw.
Ni mu gihe Bill Gates ari mu bakire 10 ba mbere ku Isi, akaba atunze Miliyari z'amadorali 126.8, wayashyira mu manyarwanda akaba arenga Tiriyari 162 (162,274,582,400,000 Frw) nk'uko tubicyesha Forbes.
Usibye umutungo yasigiwe n'umugabo we, Hurd Paula asanzwe ari n'umushoramari ukomeye ukunze gushora agatubutse muri kompanyi zikomeye ziganjemo iz'ikoranabuhanga.
Hurd yashakanye na Mark
Hurd, umuyobozi mukuru wa sosiyete ikora ‘software’ ya Oracle ndetse akaba
yarahoze ari n’umuyobozi wa Hewlett-Packard, babana nk’umugabo n’umugore kugeza
yitabye Imana mu Ukwakira 2019.
Yarangije muri kaminuza ya Texas muri Austin afite impamyabumenyi ihanitse mu micungire y’ubucuruzi mu 1984. Nyuma yo gusoza kaminuza, Hurd yatangiye gukora muri Sosiyete ikora ‘software’ ya NCR (National Cash Register). Iyi, ni imwe muri sosiyete zihanitse zitanga ibikoresho by’ikoranabuhanga kuri banki n’abacuruzi.
Na nyuma y’uko umugabo we yitabye Imana, Hurd yakomeje gukusanya inkunga zifasha ibigo ny’amashuri n’abandi bantu bakeneye ubufasha.
Nubwo batigeze bakunda kugaragara mu ruhame kugera mu 2022, hari abahamya ko urukundo rwa Bill Gates na Hurd rwatangiye mu Ukwakira 2021.
Hurd aherutse kugaragara ari kumwe na Gates mu Mujyi wa New York yambaye impeta itaravuzweho rumwe, nyuma bongera kwitabirana imikino ya Tennis nka Laver Cup na Australia Open muri Mutarama uyu mwaka.
Muri Kanama 2023, Gates
na Hurd bitabiriye ibirori Jeff Bezos washinze Amazon yambikiyemo impeta umukunzi
we Lauren Sánchez.
Mu ntangiriro za Werurwe 2024, aba bombi bitabiriye ibirori byabanjirije ubukwe Anant Ambani, umuhungu w’umuherwe w’umuhinde Mukesh Ambani. Ibi birori by’iminsi itatu byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye, byasusurukijwe n’umuhanzikazi Rihanna.
Bill Gates na Melinda batandukanye bafitanye bana batatu aribo, Jennifer, Phoebe na Rory. Mu kiganiro yagiranye na BBC nyuma yo gutandukana, Bill yabajijwe niba yifuza kongera kubona umukunzi, asubiza igisubizo cyoroshye ati: “Cyane rwose, ntabwo ndi irobo.”
Nk’uko yabyivugiye koko yaje kubona umukunzi, ndetse benshi batangira no guhwihwisa ko yaba yaramwambitse impeta y’urukundo, ariko aba bombi baje kubitera utwatsi bemeza ko impeta Hurd yambaye ayimaranye imyaka myinshi.
Mu ntangiriro z'iki cyumweru, ni bwo uyu muherwe w'imyaka 68 y'amavuko yashyize ifoto ku rubuga rwa Instagram ari kumwe n'umukunzi we Hurd bitabiriye ubukwe bwa Anant Ambani mu Buhinde.
Bill Gates, Melinda Gates n'abana babo batatu
Paula n'uwahoze ari umugabo we, Mark Hurd wishwe na kanseri
Bill Gates na Paula Hurd bamaze igihe bakundana
Bill Gates na Paula bagiriye ibihe byiza mu Buhinde aho bari bitabiriye ubukwe bw'umwana w'umuherwe Anant Ambani
Byari ibyishimo gusa
Bill Gates ari mu rukundo rushya nyuma yo gutandukana na Melinda Gates
Paula Hurd wihebeye Bill Gates nawe ni umushoramari ukomeye
TANGA IGITECYEREZO