RFL
Kigali

Nabaye uwa nyuma kugira ngo bibere abana isomo - Areruya Joseph agaruka ku musaruro we muri Tour du Rwanda

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:5/03/2024 12:11
0


Areruya Joseph yatangaje ko impamvu yabaye uwa nyuma muri Tour du Rwanda iheruka, yagira ngo bibere abandi isomo ko aho kuva mu isiganwa wakwemera ugaherukira abandi.



Tariki 25 Gashyantare uyu mwaka, ni bwo hasojwe isiganwa ngaruka mwaka rya Tour du Rwanda ryabaga ku nshuro ya 16. Iri siganwa, ryegukanwe na Peter Blackmore, mu gihe mu bakinnyi 64 bashoje, Areruya Joseph ariwe wasoreje abandi. 

Mu kiganiro Urukiko rw'Imikino igitambuka kuri Radio 10, kuri uyu wa Kabiri bari bakiriye Areruya Joseph wagarutse muri rusange uko ikipe ye ya Java Inovotec Pro Team yitwaye muri Tour du Rwanda, ndetse n'umusaruro we bwite.

Umunyamakuru Claude Hitimana ubwo yamubaza ku mpamvu zatumye asoreza abandi, Areruya Joseph yavuze ko byabaye nko gutanga icyigisho ko byose bishoboka.

Yagize ati: "Nk'uko natangiye mbivuga hari igihe upanga ibintu ariko ntibibe ari ko bigenda. Mu irushanwa ryo gusiganwa ku magare habaho abakinnyi bitangira abandi, twese twari twitanze kuri Mugisha Moise ariko birangira bidakunze kandi tuba twaratakaje imbaraga nyinshi ndetse twaratakaje n'ibihe. Twageze mu isaganwa hagati ndi mu myanya y'inyuma, gusa hari abakinnyi bagiye bavamo kandi abenshi bari inyuma yanjye.

Naje kwisanga ndi ku mwanya wa nyuma ndavuga nti ntabwo ngomba kuvamo kugira ngo nereke n'abana b'abanyarwanda kuko ndi umwe mu bakinnyi bigeze kwitwara neza ku igare mu Rwanda nkatwara Tour du Rwanda kugira ngo mbereke ko byose bishoboka ko n'uwa nyuma wamuba. 

Byarashobokaga ko nanjye nava mu irushanwa simvugwe nk'umuntu wabaye uwa nyuma ariko nagumyemo kugira ngo ntange n'icyigisho ku bana, hatazagira ubona ari uwa nyuma agahita ava mu irushanwa."

Areruya Joseph w'imyaka 28, ni umwe mu bakinnyi bakomeye kandi bafite amateka hano mu Rwanda, nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda ya 2017, ndetse akegukana na La Tropicale Amissa Bongo, ari nawe munyarwanda rukumbi wegukanye iri siganwa, gusa muri iyi minsi akaba adahagaze neza kuko usibye na Tour du Rwanda uyu musore no muri shampiyona z'imbere mu gihugu adahagaze neza. 

Areruya Joseph ni umwe mu bakinnyi bakundishije abantu igare bigendanye n'amateka yakoreye mu Rwanda na Afurika 

Areruya Joseph yegukanye Tour du Rwanda ya 2017 ndetse aba umunyarwanda wa 3 wari uyegukanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND