Kigali

Wadukuye muri nyakatsi utwubakira ruzungu! Yvan Muziki yakeje Perezida Kagame – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:5/03/2024 13:15
0


Umuhanzi Yvan Muziki yavuye imuzi n’imuzingo ibigwi bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame mu ndirimbo nshya yashyize hanze yifuza ko yajya imwakira aho ageze hose.



Mu gihe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitegura gusoza manda ye, abahanzi batandukanye bakomeje gushyira ahagaragara indirimbo  zigaruka no ku bigwi byamuranze mu gihe amaze ayobra u Rwanda.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, umuhanzi Yvan Muziki yagize ati “Maze kandi rero ntawagakwiye gusigara yicaye igihe Mukuru yinjiye mu ngabo ze, azirimo zirimo umugabo. Mucyo tumuhe impundu arazikwiye Uwangabiye, maze muhaguruke tumwizihize atwizihire dore ni uwacu yaje ngo twikoranire mu ntoki. Karame Rudasumbwa numpamagara nzitaba Karame.”

Yvan Muziki aganira na InyaRwanda yagize ati “Iyi ndirimbo ni iyo kwizihiza ibigwi bye by’imyaka 30 amaze atuyoboye, kandi agejeje u Rwanda ku byiza bitagira uko bisa. Ni indirimbo imusingiza, ivuga ibyiza bye, ni indirimbo imugaragaza uwo ariwe.”

Uyu muhanzi kandi yashishikarije urubyiruko kugira ishyaka ryo kwita ku byiza Perezida Kagame akorera abanyarwanda, kugira ngo bibabere umurage wo kuzakora ibyiza akomeje kubaraga.

Yvan yatangaje ko yahimbiye iyi ndirimbo Perezida Paul Kagame ngo ijye imwizihiza, imwakire aho ageze hose, ‘bakumva y’uko umutware watugezemo aho akandagiye hose, aho ageze hose ikaba ari indirimbo izajya imusingiza iteka.”

Iteka rya Perezida rya Perezida ryasohotse ku wa 11 Ukuboza 2023, ryemeje ko amatora ya Perezida wa Repubulika azabera rimwe n'ay'Abadepite ku wa 15 Nyakanga 2024. Ku banyarwanda baba hanze y'u Rwanda, amatora azaba ku wa 14 Nyakanga 2024.

Mu bakandida bamaze kwemeza ko baziyamamariza umwanya w'Umukuru w'igihugu harimo na Perezida Paul Kagame wemeje ko azahagararira umuryango wa FPR-Inkotanyi. 

Inyikirizo y’iyi ndirimbo yise ‘Muhaguruke Yaje’ igira iti: “Muhaguruke yaje Umugaba w’Ikirenga, Karame yaje mumwakirane impundu, karame yaje, umubyeyi wa bose karame yaje. Yaje ngo tujye inama tujye imigambi yo kubaka u Rwanda rwatubyaye, karame yaje.”

Muri iyi ndirimbo, yashimiye Perezida Kagame wamuhaye igihugu gitekanye aho aryama agasinzira, amushimira ko yakuye abanyarwanda muri nyakatsi akabubakira ruzungu, akaba umubyeyi w’imfubyi, abapfakazi na rubanda rugufi ndetse n’ibindi bikorwa by’ubutwari n’ubwitange byamuranze mu rugendo rwo kubohora no guteza imbere u Rwanda.


Yvan Muziki yashyize hanze indirimbo ivuga ibigwi  Perezida Paul Kagame



Ni indirimbo iri mu njyana ya gakondo ikubiyemo ubutumwa bushimira Perezida Kagame

Ayishize ahagaragara mu gihe habura igihe gito ngo habe amatora y'Umukuru w'igihugu yahujwe n'ay'Abadepite

">Kanda hano urebe indirimbo Yvan Muziki yahimbiye Perezida Paul Kagame yise 'Muhaguruka Yaje'

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND