Abanyarwanda hafi ya bose bibaza aho nimero y’umuntu witabye Imana ijya nyuma y’uko atakiriho. Ubusanzwe mu mategeko y’itumanaho, bivugwa ko nimero ari iy’umuntu ku giti cye nta wundi ugomba kuyikoresha uko yiboneye.
Umubare munini w’abantu
bafite aho bahurira n’itumanaho, bahorana ikibazo cy’aho nimero y’umuntu ishyirwa
nyuma y’uko bimenyekanye ko yitabye Imana.
Umukozi wa MTN Rwanda
ushinzwe amashami yayo akorera mu gihugu haba amato n’amanini, Abaho Innocent,
yatangaje ko ubusanzwe nimero aba ari iy’umuntu ku giti cye nta wundi bakwiye kuyihuriraho.
Yasobanuye ko nk’uko mu
nzego za Leta iyo umuntu yitabye Imana hagomba gukosorwa imyirondoro ye mu bigo
bibishinzwe, ari nako no mu itumanaho iyo umuntu yamaze kwitaba Imana terefoni
ye ikwiye guhita iva ku murongo kuko nta wundi uba ugomba kuyikoresha, cyeretse
iyo hari impamvu ikomeye yemejwe n’ubuyobozi bwa Leta yuko iyo nimero ishobora
guhabwa undi muntu.
Ati: “Icyo gihe
ashobora kuba ari umwe mu bazungura be, yujuje ibyangombwa byose dusaba iyo
nimero tukaba twayimuha nawe. Ariko ubundi nimero ni iy’umuntu ku giti cye,
niba utakiriho ntabwo ubundi nimero yawe igombye kuba ikora.”
TANGA IGITECYEREZO