Penuel choir bagarukanye "Imvamutima" banakomoza ku gukora ibiterane n'ingendo z'ivugabutumwa

Iyobokamana - 04/03/2024 7:30 PM
Share:

Umwanditsi:

Penuel choir bagarukanye "Imvamutima" banakomoza ku gukora ibiterane n'ingendo z'ivugabutumwa

Penuel choir iri mu makorali akunzwe cyane mu Mujyi wa Kigali by'umwihariko mu Itorero ADEPR, yakoze mu nganzo iririmba "Imvamutima" inateguza ibiterane bitandukanye ndetse n'ingendo z'ivugabutumwa bwiza.

Korali Penuel ni itsinda ry'abaririmbyi rikorera umurimo w'Imana mu itorero ADEPR ry'u Rwanda, Ururembo rwa Kigali, Paroisse ya Remera, itorero rya Rukurazo. Yatangiye nka korali y'abanyeshuri mu 2000, iza kwitwa izina muri 2008 ari ryo bafite none "Korali Penuel".

Aba baririmbyi bafite indirimbo nyinshi harimo izakozwe n'izitarakorwa mu majwi n'amashusho, imirimo yo gutunganya izidakoze no kwandika izindi nyinshi ikaba ikomeje kuko "ari wo murimo nyamukuru w'ivugabutumwa twahamagariwe".

Korali Penuel iyoborwa na Komezusenge Samuel, ifite Album ebyiri (2) aho imwe muri zo yasohotse mu mwaka wa 2014 yitwa "Agirubuntu". Ni mu gihe indi Album yasohotse mu mwaka wa 2018, ikaba yitwa "Shimwa".

Kuri ubu bafite indirimbo nshya bise "Imvamutima", akaba ari indirimbo ivuga ibigwi, imirimo y'imbaraga Ubuhangange bw'Imana yo soko n'ishingiro ry'ubuzima "dufite uyu munsi". Ni indirimbo yasohokanye n'amashusho yayo yafashwe ndetse atunganywa na iDavid.

Muri iyi ndirimbo yabo nshya, bahanika amajwi bagira bati: "Uhoraho nyir’ibihumeka byose, wowe utegeka izuba ntirirase, ukibambisha ijuru wenyine, uri intwari y’inyamaboko, akira indirimbo-mvamutima yanjye, wowe Mwami wanjye, nyir’umwuka mpumeka, icyubahiro kibe icyawe, iteka n’ahantu hose, uharirwe inganzo wowe Mana yanjye (O my God)".

Kavuna Jean Paul ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Korali Penuel, yabwiye inyaRwanda ko abumvise iyi ndirimbo yabo nshya, abayumva n'abazayumva "bakuramo ubutumwa bwo kuzirikana ko Imana ariyo dukesha ubuzima".

Yunzemo ati "Kuko ariyo Nyir'umwuka duhumeka kandi dukwiriye kumenya ko ari Imana iteye ubwoba kandi igira imbabazi, nk'abantu twese tugomba kubaho ubuzima bushima tuzirikana imirimo y'imbaraga n'ibitangaza Imana idukorera bigatuma tuyiharira amashimwe mvamutima yacu".

Yavuze ko nyuma y'iyi ndirimbo yabo nshya, barateganya gukora ivugabutumwa mu gihugu cyose "nkuko dusanzwe tubikora mu itorero ryacu ndetse n'ahandi hose umwami Yesu azaca inzira". Aragira ati: Bizakorwa muri ubu buryo bukurikira:

Mu bihangano byacu by'indirimbo zihimbaza Imana no mu ndirimbo zifasha imitima gukomera Kandi ziha icyizere ubuzima bw'abakristo abanyarwanda n'isi muri rusange, indirimbo zizakorwa mu majwi n'amashusho mu buryo bukurikira: Semi-live recording, Live recording. Gukora ibiterane n'ingendo z'ivugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo".

REBA INDIRIMBO NSHYA "IMVAMUTIMA" YA KORALI PENUEL



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...