Uzumva abanyarwanda bavuga ngo ‘Ugira ineza ukayisanga imbere’. Ubanza iyi ariyo ntero yo kugira neza ku bantu bamwe na bamwe cyangwa se ikaba impamvu yo kugira neza cyane ko uziko nawe wigeze kuyigirirwa.
Umuhanzi mpuzamahanga w’umunya Nigeria David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido niwe ukunda gukoresha ijambo ‘We rise by lifting others’ ry’umwanditsi w’umunya Amerika, Robert G Ingersoll. Iri jambo rifite igisobanuro mu rurimi rw’ikinyarwanda rivuga ngo ‘Dutera imbere kugirango dufashe abandi’.
Iri jambo nkaho
ridahagije, Abanyarwanda bo bagiye kure baravuga ngo ‘Akebo kajya i wa Mugarura,
icyo ubibye nicyo usarura’ n’indi migani iganisha ku kuba iyo ugize neza, nawe
uba uzagirirwa neza cyangwa se uwagiriwe neza agomba kugirira neza abandi.
Umuhanzi uri mu bagezweho muri iyi
minsi, Kevin Kade yatangaje ko Christopher ariwe wamwishyuriye indirimbo bwa
mbere. Abasomye Bibiliya cyane bakubwira ko iyo utanze ukoresheje ukuboko kw’iburyo,
ukw’ibumoso kutagomba kubimenya. Ibi ubanza aribyo Christopher yizera kuko
ntiyanyuzwe n’uko byamenyekanye.
Umuhanzi Christopher yavuze ari ibintu byakorewe inyuma y’amarido
bityo ko bitari bikwiye kujya hanze. Icyakora hari n’abizera ko igihe ukoze
ikintu cyiza uba ugomba kugitangaza cyane ko uba wabera n’abandi urugero. Ibi
byatumye InyaRwanda ibategurira urutonde rw’abahanzi batandatu bashyize itafari muziki
wa bagenzi babo.
Kevin Kade yatangaje ko Christopher yamwishyuriye indirimbo bwa mbere
Christopher ntiyemeranya na Kevin Kade uvugira mu ruhame ko yamufashije
Ku mwanya wa mbere turahasanga Igitangaza Bruce Melodie
Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, ukunze
kwiyita Igitangaza, urugendo rwe rwabereye igitangaza abandi kuko kuva
yatangira kumenyekana muri 2012, amaze gufasha abahanzi batandukanye.
Bruce Melodie wafashijwe n’inzu zifasha abahanzi zitandukanye zirimo ‘Super Level, Cloud9 Entertainment’ n’izindi, muri 2020 nibwo yashinze kompanyi ifasha abahanzi ya Igitangaza Music.
Iyi nzu yahise isinyisha
abahanzi babiri aribo Juno Kizigenza wari uvuye kwiga amashuri yisumbuye ndetse
na Kenny Sol wari urimo kugorwa no gukora umuziki wenyine.
Aba bahanzi Bruce Melodie yababereye itara ku buryo aho
bakomangaga bakiranwaga na yombi cyane ko ari naho ubuzima bwabo bwahindukiye. Juno
Kizigenza wari urimo gatangira umuziki, yakoze indirimbo nka ‘Mpa Formula,
Nazubaye, Nightmare, Solid’ n’izindi zatumye aba umuhanzi munini.
Kenny Sol wari umaze iminsi avuye mu itsinda rya Yemba
Voice, yari amaze igihe akora indirimbo zirimo ‘Babiri, Njye Nawe’ n’izindi
ariko zitarenga umutaru. Akimara gutangazwa nk’umuhanzi urimo gukorana na Bruce
Melodie, yahise akora indirimbo nka ‘You & I, Umurego, Agafire na Ikinyafu’
yakoranye na Bruce Melodie.
Nyuma y’izi ndirimbo icyo yakoragaho cyose cyabaga zahabu dore ko indirimbo zose yakoze zakunzwe zirimo ‘Haso, Say My Name, Foret, Jolie’ n’izindi.
Usibye aba bahanzi babiri Bruce Melodie yafashije ku buryo
bweruye, yanashyize itafari ku kumenyekana kwa Element.
Bruce Melodie iyo umubajije impamvu akunda gufasha bagenzi be, akubwira ko nawe yafashijwe n’abandi.
Bruce Melodie atangira ubuzima ntago
byari byoroshye kuko n’iyo yashakaga itike yo kujya kuri radio, akenshi
yategerwaga na producer Piano cyangwa Fazzo big Producer.
Bruce Melodie aza ku isonga mu bahanzi nyarwanda bafasha
cyangwa se bafashije bagenzi babo
Kenny Sol na Juno Kizigenza ni abanyeshuri wa Bruce Melodie
Riderman
Gatsinzi Emery, Riderman cyangwa se Igisumizi,ni umuraperi
ufatwa nk’uwibihe byose mu bagikora mu Rwanda. Uyu mugabo ni bake banganya
ibigwi ku va mu 2006 akora umuziki wo munjyana y’umujinya izwi nka HipHop.
Riderman ugiye kubara uruhare rwe mu muziki wageza ejo kuko
ni gake wakumva hari umuraperi cyangwa undi muhanzi utazi ubufasha bw’uyu muraperi
haba mu gukorana no gukorerwa indirimbo.
Riderman muri 2012 nibwo yashinze Label ya Ibisumizi ahita
asinyisha abahanzi batandukanye bari bagezweho icyo gihe barimo Amag The Black,
Queen Cha, Social Mula, M Izo n’abandi batumye izina ‘Ibisumizi’ ritumbagira
cyane kugeza n’ubu ritazapfa gusibangana mu mitwe y’abanyarwanda.
Iyi label yabayeho kuva 2012 kugeza mu mpera za 2014 ikaba yari ifite studio yayo yakoragamo producer T Brown.
Mu mwaka ushize nibwo
Riderman yongeye gufungura iyi nzu ariko igaruka ari studio ikoreramo producer
Evy decks na Chrsy Neat usanzwe ari umuhanga mu gutunganya amajwi akaba n’umuririmbi.
Usibye abo bahanzi yasinyishije, kuva muri 2020 iyo Riderman iyo agiye ku rubyiniro aba ari kumwe n’umuhanzi Karigombe Siti True akaba amaze
kumenyekana kubera gukorana nawe ariko akaba azwiho ubuhunga budasanzwe
mu njyana ya Hiphop ndetse yasoje amashuri y’umuziki ku ishuri rya Nyundo.
Riderman yafashije benshi mu muziki nyarwanda
Uncle Austin
Austin Lowano, umunyamakuru akaba n’umuhanzi wamamaye ku
izina rya Uncle Austin arazwi mu myidagaduro nyarwanda kuva mu mwaka wa 2006
kugeza n’ubu ni ishyiga ry’inyuma.
Uyu mugabo ukorera radio Kiss Fm yaciye kuri nyinshi zitandukanye ndetse ni umwe mu bahanzi bagize uruhare ku iterambere ry’abahanzi nyarwanda.
Byumwihariko Uncle Austin yafashije abahanzi barimo Bruce Melodie
na nyakwigendera Yvan Buravan.
Usibye aba bahanzi yagiye afasha, Uncle Austin abinyujije muri The Management yaje guhinduka, yafashije abahanzi barimo Victor Rukotana ndetse
na Linda Montez barimo gukorana kugeza ubu.
Muri 2017 nibwo Uncle Austin yasinyishije Victor Rukotana
bahita banakorana indirimbo ‘Mama cita’ yakunzwe cyane. Uyu muhanzi yahise
akora izindi ndirimbo nka ‘Sweet love, Promise, Se agapo, Warumagaye’ n’izindi.
Icyakora aba bombi batandukanye muri 2019 , bongera gusubirana mu 2022 nabwo bakorana indirimbo zitandukanye zirimo ‘Igipfunsi’ n’izindi.
Uyu muhanzi ujya ucishamo akaririmba umuziki wo mu bwoko bwa Gakondo,
ni umwe mu bamaze kugira izina abikesha Uncle Austin.
Icyakora nubwo batabyerura, barasa n’abongeye bagatandukana.
Uncle Austin kandi muri 2023 yasinyishije umuhanzikazi Linda
Montez bakorana indirimbo ‘Slow Down’.
Icyakora n’aba bivugwa ko umubano utakiri mwiza cyane ariko
bidakuraho ko hari amarembo yamukinguriye.
Usibye aba yasinyishije, ntawakwirengagiza uruhare rwa Uncle
Austin ku muziki wa Marina cyane ko ariwe wavumbuye iyi mpano binyuze kuri
radio ubwo Marina yahamagaraga mu kiganiro uyu Austin yakoraga agashima Impano
ye ndetse akamuhuza n’abamufasha barimo Bad Rama
Uncle Austin yashyize itafari ririni ku rugendo rw’abahanzi
batandukanye mu Rwanda
Victor Rukotana yaberewe itara na Uncle Austin
Linda Montez aherutse guca mu biganza bya Uncle Austin
Marina yaberewe ikiraro na Uncle Austin
The Ben
Nyakwigendera Mbonimpa John, umubyeyi wa Mugisha Benjamin [The Ben] yigeze kuvuga ko yise The Ben ‘Mugisha’ kandi akaba yarawubonye.
Abagerageje
kubana n’uyu muhanzi bakubwira ko ari umugisha ku bandi ndetse n’ababirebera
kure bagerageza kubibona.
Kuba umugisha abana nabyo no mu kazi ke ka buri munsi ariko
k’umuziki. The Ben ugiye kubara abahanzi yahaye ubufasha mu buryo butaziguye
ntiwababara kuko binavugwa ko ariwe wahuje Meddy na Producer Lick Lick nyuma yo
kumva impano ye akayishima kuri ubu akaba ari umuhanzi udasanzwe.
Muri 2019 nibwo yatangaje ko yasinyishije umuhanzi mushya ‘Shaffy’ wari wakoze indirimbo ‘Akabanga’ binyuze muri Rockhil label.
Uyu muhanzi yari
aje neza kubera ko yari aje yisanga cyane ko atari akeneye gukomanga kuko
imyidagaduro yari ajemo, The Ben wari umuzanye yari intiti.
Shaffy yahise ahirwa n’urugendo akundwa cyane mu ndirimbo
nka ‘Akabanga ndetse na Sukuma’. Aba bombi nyuma y’izi ndirimbo ebyiri bahise
bahagarika imikoranire uyu musore atangira urugendo rwe cyane ko atari akigowe
nka mbere.
Shaffy nyuma yo guca mu biganza bya The Ben yakoze indirimbo
zitandukanye zakuznwe zirimo na ‘Bana’ aheruka gukorana na Chriss Eazy.
Icyakora kuva yatandukana na Shaffy bakoranye umwaka umwe, ntago
arasinyisha undi muhanzi
The Ben yafashije Shaffy wari ugitangira umuziki
Shaffy ukunzwe muri ‘Bana’ yanyuze mu biganza bya The Ben
King James
Ruhumuriza James, umuhanzi akaba n’umushoramari muri muzika
nyarwanda, ni umwe mu bafite izina rinini ndetse nawe yatangiye kubikoresha
afasha abandi bahanzi.
King James ari ku ruhembe mu bahanzi nyarwanda kuva mu mwaka
wa 2009 ndetse byaramuhiriye cyane ko yavanyemo ubuzima kuri akaba afite
urubuga rucuruza imiziki n’ibindi bihangano mu by’ubwenge yise ‘Zana Talent’.
Muri uyu mwaka nibwo King James yatangiye gukorana n’umuhanzi
mushya witwa Manike. King James yabigaragaje akorana n’uyu musore indirimbo
yitwa ‘Akayobe’ yahise yerekwa igikundiro ikuzuza miliyoni y’abayirebye kuri YouTube
mu gihe kigana n'ukwezi.
Iyi ndirimbo yarirukanse ndetse irakundwa cyane kubera izina King James ndetse binavugwa ko ashobora kuzatangaza ko barimo gukorana ku mugaragaro.
Iyi ndirimbo ikaba yaragaragaje ko igihe King James yakoza uyu
mujyo byaba ari amata abyaye amavuta ku ruganda rwa muzika.
King James yinjiye mu gufasha abahanzi mu buryo butaziguye
Manike ushobora kuba arimo gufashwa na King James
Juno Kizigenza
Uwavuga Kwizera Jean Bosco umaze kwamamara nka Juno
Kizigenza nawe yari agikeneye gufashwa ntiyaba abeshye ariko ubanza yemeranya n’abavuga
ngo ‘Ahatari umwaga uruhu rw’urukwavu rusasira batanu’. Iri ni ijambo
abanyarwanda bakoresha iyo bagira ngo berekane ko nta bike byo kudasangirwa.
Byagora buri umwe kumva ko Juno Kizigenza umaze imyaka itatu
mu muziki, nawe yatangiye gufasha abandi. Juno yasinye muri Igitangaza Music muri
2020 atandukana nayo muri 2021, muri 2023 atangaza ko yasinyishije umuhanzikazi
France Mpundu.
Juno Kizigenza akimara gusinyisha France yahise amukorera
indirimbo yise ‘Umutima’ kugeza ubu imaze kurebwa n’abagera ku ibihumbi magana ane
kuri YouTube.
Umunyamakuru wa InyaRwanda aherutse gusura imwe muri studio ikomeye
mu Rwanda yumvamo umushinga w’indirimbo ihuriyemo uyu mukobwa, Chriss Eazy,
Alyn Sano, Danny Nanone n’abandi nayo ishobora kuzakundwa.
Juno Kizigenza yabaye urugero rwiza rw’umuhanzi muto ariko
wafasha mugenzi we bibaye ngombwa
France Mpundu afashwa na Juno Kizigenza
TANGA IGITECYEREZO