Kigali

Kirehe: Abapasiteri batsinzwe n'Abakozi b'Akarere mu mukino watangiwemo ubutumwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:4/03/2024 15:37
0


Umukino wahuje Abapasiteri babarizwa mu matorero ya Gikirisito mu Karere ka Kirehe warangiye batsinzwe n'abakozi b'Akarere ka Kirehe igitego kimwe ku busa. Muri uwo mukino abapasiteri basabye abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa byahungabanya ubuzima bwabo.



Ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2024 mu Murenge wa Kirehe mu karere ka Kirehe habereye umukino wahuje abakozi b'Akarere ka Kirehe n'Abapasiteri bo mu matorero atandukanye akorera ivugabutumwa muri ako karere.

Ni umukino wabaye muri gahunda y'ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kurinda ubuzima bwabo ibyabwangiza nabwo bwateguwe muri gahunda y'Igiterane cy'Umusaruro no Kubohoka.

Uyu mukino wateguwe mu gihe mu Karere ka Kirehe harimo kubera igiterane cyateguwe n'amatorero ya gikirisito ku bufatanye na A light to the Nations (aLn) yashinzwe na Ev. Dr Dana Morey utegerejwe mu karere ka Kirehe muri iki cyumweru ubwo hazaba hasozwa igiterane cy'Umusaruro no kubohoka kizabera ku kibuga cya Ruhanga mu Murenge wa Kirehe tariki ya 7 kugeza kuya 10 Werurwe 2024.

Ni mukino wahuje abakozi b'Akarere ka Kirehe barimo Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukandayisenga Janviere, wanakinnye igice cya mbere cyose cy'uwo mukino ndetse n'Abapasiteri bakorera ivugabutumwa muri ako karere. 

Uwo mukino warangiye ikipe y'Abakozi b'akarere itsinze abapasiteri igitego kimwe ku busa. Icyo gitego cyatsinzwe n'Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Gahara, Nsengimana Janvier, mu gice cya mbere. Abakozi b'akarere banabonye penariti mu gice cya Kabiri ariko ihawe Visi Meya Mukandayisenga Janviere umupira awuteza inyuma y'izamu.

Ikipe y'Abapasiteri yari yiganjemo abakuze yageragezaga guhererekanya neza umupira ariko ntiboroherwe gutsinda ibitego bitewe nuko umunyezamu w'abakozi b'Akarere yageragezaga gusohoka neza mu izamu akabuza abapasiteri batahaga izamu gutsinda ibitego.

Nyuma y'umukino abapasiteri baganiriye na InyaRwanda.com bavuze ko uyu mukino wari umukino mwiza ndetse bakaba barawutangiyemo ubutumwa bwo gukangurira abaturage ko bagomba gukora siporo ndetse bakirinda ibyahungabanya ubuzima bwabo kandi bagaharanira kugira hazaza heza.

Pasiteri Habimana Augustin, ni umwe mu bapasiteri bakinnye uwo mukino wemeje ko ari umukino wasigiye abaturage ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge n'ibindi byatuma ubuzima bwa muntu buhungabana.

Yagize ati: "Ndi umwe mu bapasiteri bakinnye uyu mukino kandi byanejeje cyane. Nkiri muto nakinaga umupira none mwabonye ko nanawukinnye mfite imyaka 67. Kandi uyu mukino mwabonye ko witabiriwe n'abantu benshi aho twasengeye hose, twabwiye abakirisito ko dufite umukino nabo baje kureba niba bishoboka ko twakina umupira, kandi turi abasaza! Abakiri bato nabo babonye ko dushyigikiye siporo."

Pasiteri Nirere Jean de Dieu, umushumba mu Itorero rya ADEPR paruwasi ya Nyakarambi yabwiye InyaRwanda.com uyu mukino bawutangiyemo amasomo menshi arimo kurinda umubiri ibiyobyabwenge no gukora siporo.

Ati: "Uyu ni umukino twabonyemo ubusabane ariko kandi twakinnye tugambiriye no gutanga amasomo ari urubyiruko rusanzwe ari abakirisito, tukabereka ko Mwuka atuye mu mubiri, tubereka ko bagomba kwitabira siporo kugira ngo bagire ubuzima bwiza. Tugomba kubwira abantu ngo bakore siporo iganisha mu muco mwiza no kubaha Imana."

Rev. Pastor Ntwarane Perezida wa Komite ishinzwe gutegura igiterane cy'Umusaruro no kubohoka mu Karere ka Kirehe yasabye kuzitabira igiterane

Perezida wa Komite ishinzwe gutegura igiterane cy'Umusaruro no kubohoka, Rev Pastor Ntwarane Anastase aganira na InyaRwanda.com yavuze ko umukino wahuje abakozi b'akarere n'abapasiteri wateguwe mu rwego bw'ubukangurambaga burimo kubera mu giterane kizasozwa ku cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2024.

Yagize ati: "Uyu mukino wateguwe muri Gahunda y'Ubukangurambaga turimo gukora mu giterane cy'Umusaruro no Kubohoka bimaze amezi abiri bibera Mirenge mu itandukanye ku bufatanye bw'amatorero atandukanye yo mu karere ka Kirehe n'Umuryango Mpuzamahanga witwa A light to the Nations (aLn)."

Yakomeje ati: "Muri ibi biterane dutangiramo ubutumwa bwo guhindura abantu kugira ngo bagire ubuzima bwiza haba mu mwuka, haba mu mubiri kandi twatanze ubutumwa butegura ubuzatangirwa mu giterane nyamakuru.

Twasabye abantu kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge, tubakangurira kwirinda gusambanya abana ariko nanone twabashishikarije kwifata kugira ngo bagire ejo hazaza heza "

Visi Meya Mukandayisenga Janviere yakiniye ikipe y'Abakozi b'akarere yatsinze abapasiteri

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Kirehe ,Mukandayisenga Janviere, wakinnye uwo mukino yabwiye InyaRwanda.com ko ubuyobozi bwishimiye umukino wabahuje n'abapasiteri bakorera ivugabutumwa muri ako karere.

Yagize ati: "Uyu mukino wadushimishije kuko hanakozwemo ubukangurambaga ku baturage bacu. Abakozi b'Imana (Abapasiteri) barimo gukora ibikorwa byinshi birimo ubukangurambaga ndetse banagize uruhare mu kudufasha guteza imbere siporo kuko uyu mukino twakinnye wakurikiwe n'uwahuje urubyiruko rwo mu Murenge wa Kirehe na Kigina ndetse bakaba baratanze imipira yo gukina mu mashuri."

Umukino wahuje abapasiteri wakurikiwe n'umukino wahuje amakipe y'Umurenge wa Kirehe na Kigina. Uwo mukino warangiye Umurenge wa Kigina utsinzwe na Kirehe ibitego 3 Kuri gitego 1.

Igiterane cy'Umusaruro no Kubohoka ubwo kizaba kigana ku musozo tariki 7- 10 Werurwe 2024 kizitabirwa n'abahanzi bakomeze barimo umunya Tanzaniyakazi Rose Muhando ndetse na Theo Bosebabireba kikazabera ku Kibuga cya Ruhanga. Nyuma ya Kirehe, iki giterane kizabera mu Karere ka Ngoma muri Sake kuwa 14-17 Werurwe 2024.


Rev. Baho Isaie umuhuzabikorwa w'iki giterane cyateguwe na A Light to the Nations (aLn) niwe wayoboye igikorwa cyo gutanga ibihembo anigisha ijambo ry'Imana


Igihembo nyamukuru (Igikombe) cyatanzwe na Visi Meya na Bishop Obed 'Manager' w'ibiterane bya aLn muri Nyakarambi  


Ikipe y'abakozi b'Akarere yatsinze abapasiteri igitego kimwe ku busa

Ikipe y'Abapasiteri yatanze ubutumwa nyuma yo gutsindwa n'Ikipe y'Akarere

Abanya Kirehe bakanguriwe kuzitabira igiterane cy'Umusaruro no kubohoka kizayoborwa n'Umuvugabutumwa Mpuzamahanga Dr Dana Morey






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND