RFL
Kigali

Nitabye Polisi! Bruce Melodie avuga ku byakozwe na Harmonize mu mihanda ya Kigali

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:4/03/2024 14:29
0


Umuhanzi Bruce Melodie yanze kuripfana anenga byimazeyo igikorwa mugenzi we Harmonize yakoze ubwo yajugunyiraga abanya-Kigali amafaranga, ahishura ko byatumye ajya no gutanga ibisobanuro kuri Polisi kuko ariwe yari yasuye.



Mu kiganiro yagiranye na MIE Empire, Bruce Melodie yavuze ko yababajwe cyane no kubona umuhanzi Harmonize ukomoka muri Tanzania anyanyagiza amafaranga mu bantu ubwo aheruka i Kigali mu Rwanda.

Ibi bintu byabaye birebire biza kurangira Polisi ihamagaye Bruce Melodie ngo ajye gutanga ibisobanuro ku bintu we yivugira ko nta ruhare yabigizemo.

Bruce Melodie yagarutse ku ngingo yo kuba yaratumiye Harmonize akaza mu Rwanda ubundi akagenda anyanyagiza amafaranga mu bantu bigafatwa nko kubahuka ibirango by’igihugu.

Yagize ati: “Si ibirango by’igihugu gusa, mba mbona ari no gutesha agaciro amafaranga y’igihugu.”

Nubwo Harmonize akora iki gikorwa bari kumwe mu modoka, Bruce Melodie yahakanye ko nta ruhare yabigizemo cyane ko amategeko n’amabwiriza bigenga ibihugu biba bitandukanye.

Yasobanuye ko ibi byabaye ubwo Harmonize yavugaga ko ashaka kujya kugura umwembe akanga ko banatuma umurinzi, agatsimbarara mpaka yigiriyeyo. Bruce Melodie yavuze ko abonye Harmonize akomeje gutsimbarara, yahagaze maze bikarangira bibaye induru abantu bagahurura bakurira n'imodoka.

Ati: “Icyo gihe na Polisi yarampamagaye, ndabasobanurira mbabwira ko ari umunyamahanga, ntabyo yari azi ko hano bidakorwa kandi nanjye yabikoze bintunguye. Ariko ndabizi neza ko agarutse hano, adashobora kongera kubikora kuko yagiye abizi neza ko ibyo bintu bitabaho.”

Melodie yongeyeho ko ibi bintu byamuteye ubwoba cyane, ashimangira ko adashobora gutinyuka kubikora kimwe n’undi munyarwanda wese wakuriye mu Rwanda. Yasobanuye ko guha abantu mafaranga ahubwo ikibazo ari uburyo bikorwamo.

Yagize ati: “Ntabwo amafaranga inoti wenda y’ibihumbi bibiri mu Rwanda uyifata ngo uyite hasi, unagire abantu bawe. Harimo ikinyabupfura gike ariko muri ibi bihugu bindi barabikora. Niho mpera mbabwira ko uriya muntu ntabyo yari azi, ariko amaze kubikora naramugaruye ndamwigisha ndamubwita nti ‘ibintu ukoze ntitabaho ntuzanabyongere kuri ubu butaka.’ Nabimubwiye neza kandi arabyumva ntabwo ashobora kongera kubikora.”

Ku wa 23 Mutarama 2023, nibwo umuhanzi Rajab Abdul Kahali [Harmonize] yateje akavuyo i Kigali ubwo yari yasuye Bruce Melodie, maze akajya ku nyubako ya CHIC no mu Biryogo agatangira gunagira abantu amafaranga yiganjemo inoti za 5000 Frw.

Ibi  Bruce Melodie yabitangaje nyuma y’uko Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha , Dr Murangira B. Thierry, avuze ko ibikorwa byo kujugunyira abantu amafaranga no gukinira ku birango by’igihugu bidakwiye kandi bigize icyaha.


Harmonize mu mihanda ya Kigali anyanyagiza amafaranga mu bantu


Bruce Melodie yavuze akaga Harmonize yamuteje ubwo aheruka mu Rwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND