Umuhanzi Bruce Melodie yanze kuripfana anenga byimazeyo igikorwa mugenzi we Harmonize yakoze ubwo yajugunyiraga abanya-Kigali amafaranga, ahishura ko byatumye ajya no gutanga ibisobanuro kuri Polisi kuko ariwe yari yasuye.
Mu kiganiro yagiranye na MIE Empire, Bruce Melodie yavuze ko yababajwe cyane no kubona
umuhanzi Harmonize ukomoka muri Tanzania anyanyagiza amafaranga mu bantu ubwo
aheruka i Kigali mu Rwanda.
Ibi bintu byabaye birebire biza kurangira Polisi ihamagaye Bruce Melodie ngo ajye gutanga ibisobanuro ku bintu we yivugira ko nta ruhare yabigizemo.
Bruce Melodie yagarutse
ku ngingo yo kuba yaratumiye Harmonize akaza mu Rwanda ubundi akagenda
anyanyagiza amafaranga mu bantu bigafatwa nko kubahuka ibirango by’igihugu.
Yagize ati: “Si
ibirango by’igihugu gusa, mba mbona ari no gutesha agaciro amafaranga y’igihugu.”
Nubwo Harmonize akora
iki gikorwa bari kumwe mu modoka, Bruce Melodie yahakanye ko nta ruhare
yabigizemo cyane ko amategeko n’amabwiriza bigenga ibihugu biba bitandukanye.
Yasobanuye ko ibi byabaye
ubwo Harmonize yavugaga ko ashaka kujya kugura umwembe akanga ko banatuma
umurinzi, agatsimbarara mpaka yigiriyeyo. Bruce Melodie yavuze ko abonye
Harmonize akomeje gutsimbarara, yahagaze maze bikarangira bibaye induru abantu bagahurura bakurira n'imodoka.
Ati: “Icyo gihe na
Polisi yarampamagaye, ndabasobanurira mbabwira ko ari umunyamahanga, ntabyo
yari azi ko hano bidakorwa kandi nanjye yabikoze bintunguye. Ariko ndabizi neza
ko agarutse hano, adashobora kongera kubikora kuko yagiye abizi neza ko ibyo
bintu bitabaho.”
Melodie yongeyeho ko
ibi bintu byamuteye ubwoba cyane, ashimangira ko adashobora gutinyuka kubikora
kimwe n’undi munyarwanda wese wakuriye mu Rwanda. Yasobanuye ko guha abantu
mafaranga ahubwo ikibazo ari uburyo bikorwamo.
Yagize ati: “Ntabwo
amafaranga inoti wenda y’ibihumbi bibiri mu Rwanda uyifata ngo uyite hasi,
unagire abantu bawe. Harimo ikinyabupfura gike ariko muri ibi bihugu bindi
barabikora. Niho mpera mbabwira ko uriya muntu ntabyo yari azi, ariko amaze
kubikora naramugaruye ndamwigisha ndamubwita nti ‘ibintu ukoze ntitabaho
ntuzanabyongere kuri ubu butaka.’ Nabimubwiye neza kandi arabyumva ntabwo
ashobora kongera kubikora.”
Ku wa 23 Mutarama 2023, nibwo umuhanzi Rajab Abdul Kahali [Harmonize] yateje akavuyo i Kigali ubwo yari yasuye Bruce Melodie, maze akajya ku nyubako ya CHIC no mu Biryogo agatangira gunagira abantu amafaranga yiganjemo inoti za 5000 Frw.
Ibi Bruce Melodie
yabitangaje nyuma y’uko Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha , Dr
Murangira B. Thierry, avuze ko ibikorwa byo kujugunyira abantu amafaranga no
gukinira ku birango by’igihugu bidakwiye kandi bigize icyaha.
Harmonize mu mihanda ya Kigali anyanyagiza amafaranga mu bantu
Bruce Melodie yavuze akaga Harmonize yamuteje ubwo aheruka mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO