Urban Boyz, benshi bemeza ko ariryo tsinda ry'ibihe byose ryabaye mu muziki nyarwanda, ryaba rigiye kongera gutanga ibyishimo binyuze mu bihangano byaryo? Bite by'indirimbo bivugwa ko riri hafi gushyira hanze?
Imyaka ibaye irindwi itsinda rya Urban Boyz ryabarizwagamo Safi Madiba, Nizzo Kaboss na Humble Jizzo rikoze ibyo benshi bise gutandukana nubwo ryasigayemo babiri.
Nyuma yo gutandukana kw'aba batatu, Safi Madiba yakomeje
urugendo rwe rwa muzika ndetse na Urban Boyz ya Nizzo Kaboss ba Humble Jizzo nayo ikomeza
gukora imiziki.
Icyakora ku mpande zombi ntaho wavuga ko byagenze neza kuko
yaba Safi Madiba yageze aho asa n'ucitse intege ndetse, n'iri tsinda ritangira
kugorwa no kuba abaribarizwamo bategeranye kuko Humble Jizzo atari akibarizwa
mu Rwanda mu gihe Nizzo ariho atuye.
Bagerageje kwishakamo ibisubizo uko bashoboye ariko
bikomeza kugorana kugeza ubwo batangiye kumara igihe kinini badashyize hanze
indirimbo cyane ko baheruka iyo bahuriyemo muri 2019 yitwa 'Go Low' bakoranye
na Gihozo Pacifique.
Icyakora kuva Safi Madiba yakwerekeza muri Canada, Humble
Jizzo n'umugore we bakaba batuye muri Amerika, bakomeje kugaragaza ibimenyetso
ko nubwo batakiri itsinda bongeye kuzura umubano ndetse bikaba binashoboka ko
bakongera guhurira mu bikorwa bya muzika.
Kuva mu mwaka ushize, hari inkuru zatangiye kuvugwa ko aba
bombi baba bari mu biganiro byo gusubirana bakongera gukora nk'itsinda.
Buri wese ukuri ni uko abyumva cyangwa abibona bimwe bita
ngo ukuri ni ukwa nyirubwite.".
https://www.instagram.com/p/B_MjzsPB1Pe/?utm_source=ig_web_copy_link
Mu mwaka ushize nibwo humvikanye inkuru ko Urban Boyz yaba
agiye gusubirana, ni inkuru yasamiwe hejuru ivuye kuri Nizzo Kaboss, umwe mu
bahoze bagize iri tsinda rya batatu ndetse akanakomezanya n'irya babiri.
Icyakora ntibyateye kabiri kuko ku wa 11 Ukuboza 2023,Niyobikora Safi uzwi nka Safi Madiba yahakaniye InyaRwanda ko ayo makuru atariyo ndetse avuga ko bitazabaho nubwo yavuze ko kuba inshuti bishoboka cyane ko n'ubundi babanye nk'abavandimwe.
Inkuru za Urban Boyz zongeye kubyuka muri uyu mwaka ubwo
Humble Jizzo yatangazaga ko hari indirimbo nshya yitwa 'Ifi' igiye kujya hanze.
Iyo urebye mu iteguzwa ry'iyi ndirimbo, ubona ko ari Humble
Jizzo urimo kuyishyiramo imbaraga cyane kurusha Nizzo Kaboss basanzwe babana
muri Urban Boyz.
Iyo uraranganyije amaso mu batekerezo bikurikizwa iyi
ndirimbo 'Ifi' Humble Jizzo arimo guteguza, ubona ko Abanyarwanda banyotewe no
kubona iri tsinda rikorana indirimbo nubwo yaba imwe.
Ibi byatangiye mu byumweru bitatu ubwo Humble Jizzo
abinyujije kuri Instagram ye yashyiragaho ubutumwa buvuga ko indirimbo igiye
kuba isereri igeze ku kigero cya 50 ku ijana.
Mu batanze ibitekerezo barimo Nizzo Kaboss nawe wagaragaje
ko anyotewe n’iyi ndirimbo. Mu bandi kandi batanze ibitekerezo biganjemo
abibutsa iri tsinda ko barikumbuye ndetse batigeze barivaho nubwo barishinja
kubasiga.
Ibi kandi byakomeje kuba agatereranzamba hibazwa niba iyi
yaba ari indirimbo yabo ari batatu cyane ko bivugwa ko Safi Madiba ashobora
kuzagaragara mu gitaramo cya Platini P kizaba kuri uyu wa 30 Werurwe 2024,
bityo akaba ari amayeri yaba arimo gukoreshwa kugirango bazatungurane.
Umwe mu bantu ba hafi y’aba bombo waganirije InyaRwanda, yirinze kugira byinshi adutangariza ariko avuga ko iyi ndirimbo ari iya Urban Boyz nubwo atigeze avuga ko ari iya babiri cyangwa batatu.
Yavuze ko Urban
Boyz itigeze itanduka kuko yaba Safi, Humble Jizzo na Nizzo Kabos bakivugana
usibye kuba inshingano zabo zariyongereye buri umwe agahuga bisanzwe.
Urban Boyz ishobora gutungurana ikongera guhura,
ikabyinisha abantu umuziki wa nyuma
Urban Boyz ya babiri byarayigoye guhuza ubuzima bwite
n’akazi
Safi Madiba ashobora kuza mu Rwanda vuba aha
Abafana ba Urban Boyz bakumbuye iri tsinda
TANGA IGITECYEREZO