RFL
Kigali

Yahaye akazi urubyiruko 37! Alliah Cool yinjiye mu guteza imbere ubukerarugendo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/03/2024 0:03
0


Umukinnyi wa filime akaba n’umushoramari, Isimbi Alliance wamamaye nka Amb. Alliah Cool yinjiye muri gahunda igamije guteza imbere ubukerarugendo nk’imwe mu nkingi Leta y’u Rwanda ishyize imbere mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu.



Ubukerarugendo ni amahirwe y’umurimo ari gutera imbere. Imibare igaragaza ko ari rwo rwego rwinjiza amafaranga menshi y’amahanga mu Rwanda kurusha izindi zose.

Muri Mata 2022, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) cyatangaje ko ubukerarugendo bwinjije Miliyoni 164$ mu 2021 ugereranyije na Miliyoni 131$ yo mu 2020, kandi ko abasuye u Rwanda bavuye ku 490,000 mu 2020 bakagera ku 512,000 mu 2021. 

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 3 Werurwe 2024, Alliah Cool yamuritse kompanyi ikodesha imodoka ikanatembereza ba mukerarugendo yise ‘Lemome Tours and Transport” mu muhango witabiriwe n’inshuti ze, abavandimwe be, umubyeyi we, abo bakorana n’abandi bamushyigikiye amurika iri shoramari rishya kuri we.

Iyi kompanyi yari imaze imyaka itatu ikora kuko babanje kureba uko isoko rihagaze mbere y’uko bayimurikira abakiriya, cyane cyane abakenera imodoka zo gukodesha mu ngendo za buri munsi n’abandi bakenera bazifashisha mu bikorwa by’ubukerarugendo.

Mu ijambo rye, Alliah yavuze ko we n’abavandimwe be babiri bagize igitekerezo cyo kuyitangiza kubera uburyo Leta y’u Rwanda yorohereza abari n’abategarugori, urubyiruko ndetse n’abashoramari bo mu bindi bihugu gukorera ibikorwa by’abo mu Rwanda.

Yavuze ko hamwe n’amahirwe igihugu gitanga biteguye gukomeza gukora ‘kugirango dukomeze kwiteza imbere’. Ati “Ndashimira ubuyobozi bwacu nanone uburyo bufasha twebwe urubyiruko kwigirira icyizere no kutugirira icyizere, ibyo bikaba ari nabyo byampaye imbaraga yo gutangira ‘Businnes’ ya ‘Lemome Transport and Tours’.

Alliah yavuze ko yinjiye mu bushabitsi bwo gutwara abantu, nyuma yo kubona u Rwanda rushyize imbere cyane guteza imbere ubukerarugendo binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Ati “Nabonye uburyo u Rwanda rukorana na Arsenal muri gahunda ya Visit Rwanda, ndetse no mu zindi gahunda zo kwamamaza n’ubukerarugendo, nanjye nk’umwari n’umutegarugori nagize igitekerezo, ndavuga nti ese niba Leta yacu ishobora kuba ishyira imbaraga mu guteza imbere ubukerarugendo, njyewe nk’umunyarwandakazi ni iki nakora kugirango nanjye ubwanjye byungukire, ndetse bibe n’itafari nk’umunyarwandakazi nashyira ku gihugu cyanjye, mfata umwanzuro rero wo gushinga iyi kompanyi.”

Mu 2021, RDB yavuze ko nyuma y'imyaka itatu ya gahunda yo kwamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda ya Visit Rwanda, inyungu yo mu ishoramari yikubye inshuro zirenga ebyiri nk'uko byasubiwemo na The New Times.

Alliah avuga ko iyi kompanyi yatangije ayitezeho gutanga serivisi nziza, kandi azakoresha ubunararibonye afite mu bushabitsi mu gutuma ‘ubukerarugendo bugera ku rwego rwiza’.

Anakangurira abari muri uru rwego gutanga serivisi nziza, kuko hari benshi baza mu Rwanda bakeneye gutemberera ahantu hanyuranye.

Yatanze akazi ku rubyiruko 37!

Ikigo cya Leta cy’Ibarurishamibare muri Gashyantare 2022 cyatangaje ko ubushomeri mu rubyiruko mu Rwanda buri ku kigero cya 16%.

Iki kigo cyavuze ko ubushomeri buri hejuru mu b’igitsina-gore kurusha gabo, bikarushaho (21%) mu bari hagati y’imyaka 16 na 30 y’amavuko.

Alliah yavuze ko iyo akoze imibare neza abariyemo n'abashoferi n'abandi bagira uruhare mu mikorere y'iyi kompanyi yatangije asanga yarahaye akazi abakozi 37.

Yasobanuye ko hamwe n’inyungu izava muri iyi kompanyi yatangije, azabihuza n’izindi mbaraga asanzwe afite akomeze urugendo rwo gukora filime zinyuranye cyane cyane izubakiye mu ndimi zo mu mahanga mu rwego rwo kwagura isoko.

Alliah yavuze ko inzozi ze za nyuma muri ubu buzima ari ugukomeza gushora imari muri Sinema, kuko ibyo akora byose bishamikiye kuri filime atunganya.


Alliah Cool yatangije ku mugaragaro ikigo ‘Lemome Tours&Transport’ gishamikiye ku guteza imbere ubukerarugendo

Alliah Cool yavuze ko inyungu izava muri ibi bikorwa n’ibindi bizakomeza guherekeza urugendo rwe rwo gukora filime

Inshuti ze, abo mu muryango we n’abandi bamushyigikiye atangiza ku mugaragaro iki gikorwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND