Umukinnyi wa filime, Benimana Ramadhan wamenyekanye nka 'Bamenya' yatangaje ko mbere y'umwaduko w'icyorezo cya Covid-19 cyishe ibihumbi by'abantu ku Isi, yari yashoye imari mu icuruzwa rya 'Essence' hanze y'Igihugu arahomba bimuviramo agahinda gakabije (Depression) kamaze igihe kitari kito.
Covid-19 yakubise hasi ubukungu bw'ibihugu. Imibereho
yari isanzwe ya muntu irahinduka, yica ibihumbi by'abantu hirya no ku Isi, ku
buryo mu mbwirwaruhame za benshi mu bayobozi ku Isi humvikanye ijambo ingaruka
iki cyorezo cya Covid-19 cyagize kuri Roho z’abatuye ibihugu bayobora.
Cyadutse kivuye mu Bushinwa gikwira mu bihugu byo ku
Isi mu gihe gito cyane. Imishinga ya benshi irahomba, abatarashoboye
kuzanzamuka basubiye ku isuka.
'Bamenya' ni umwe mu bakinnyi ba filime bagerageje
gukomeza gushyira hanze uruhererekane rwa filime ategura, ariko hari igihe
cyageze abantu ntibajya bayibona nk'ibisanzwe.
Ubwo yari yitabiriye imurikwa rya kompanyi nshya ya
Alliah Cool kuri iki cyumweru tariki 3 Werurwe 2024, Bamenya yabwiye InyaRwanda
ko mu gihe cya Covid-19 yahombye mu buryo bukomeye muri 'Business' z'indi yari
asanzwe akora zitandukanye kure na filime. Ati "Narahombye. Ndashya."
Yavuze ko yagize agahinda gakabije (Depression) katurutse ku
mafaranga, nyuma yo gutekereza uburyo aho yari yiteze inyungu ari naho
yahombeye.
Uyu musore yagize ati "Nari mfite 'Business'
mbere ya Covid-19 yo kugura 'essence' hanze y'ibihugu. Hari ibintu twaguraga
ugashobora kuba wagura imari hanze y'Igihugu ukagura imigabane, rero muri
Covid-19 igiciro cya 'Essence' cyabaye zero."
Bamenya yavuze ko yari yaraguze utugunguru twa
'Essence', kandi yari yiteze abakiriya bari kumugurira ariko siko byagenze kuko
yahombye. Yavuze ko iri shoramari yarikoraga kuri internet, kugeza ubwo abonye
ko ibiciro bya 'Essence' byamanutse kugeza ubwo ahombye.
Asobanura ko iri shoramari yari yaryinjiyemo ari kumwe
n'abandi bose bahombeye hamwe. Uyu musore yavuze ko Covid-19 ya mbere yabaye
yarwaye mu buryo bukomeye 'Depression', ndetse na Covid-19 ya kabiri yamusanze [Aravuga
igihe cya Guma mu Rugo] nta kintu na kimwe ashobora kwikorera kugeza ubwo
arwaye 'Strock' na 'Pararize'.
Bamenya yavuze ko yotoye akabaraga atangira gushyira
hanze filime 'Bamenya' nyuma yo kubona ko ingamba zo kwirinda Covid-19 zari
zitangiye koroshywa.
Uyu musore asobanura ko kubasha kongera gukora nyuma
yo guhura n'igihombo, ahanini byaturutse ku muhate afite wo guteza imbere
Cinema n'intumbero z'ubuzima bwe.
Yavuze ko Covid-19 ikimara kurangira yahise ajya Dubai
gushakisha ibikoresho yifashisha mu rugendo rwe rwa Sinema. Filime ye 'Bamenya'
yaramamaye mu buryo bukomeye. Ndetse, yagiye ihatanira ibikombe bikomeye mu
Rwanda.
Uyu musore avuga ko umukinnyi wa filime 'Bijoux'
abantu bakunze, ari umwe mu bo kwitega muri 'season' ya 10 yitegura gushyira
hanze.
Muri
Werurwe 2023, Bamenya yahishuye ko yashoye Miliyoni 17 Frw muri sinema yunguka
500,000 Frw
Yabitangaje ubwo yari yitabiriye itangwa ry’ibihembo
bya Bright Generation Awards ku nshuro ya mbere, aho yavuze ko yabonye
amafaranga menshi aho kugira ngo ayashore mu bindi, yiyemeza kuyajyana muri sinema.
Ati “Nabonye miliyoni 17 Frw ntekereza ikintu nakora
nsanga nta kindi ahubwo icyaba cyiza ari ukuyashora muri sinema. Nakuze nkunda
gukina filime numvaga ari umwanya mwiza wo gukabya inzozi zanjye.”
Ngo nubwo uyu musore yashakaga kuyashora muri sinema,
nyina yashakaga ko yaguramo ikibanza ahantu nko ku i Rebero kuko ngo nibura
cyaguraga Miliyoni 10 Frw, ubu kikaba kiri mu zirenga 100 Frw.
Ati “Mama yaravugaga ati wa mwana we aya mafaranga
wayaguzemo ikibanza ku i Rebero aho kugira ngo uyapfushe ubusa aka kageni,
ndabyanga mubwira ko aho ngiye kuyashora hazunguka.”
Yanze
kuzinukwa yongera gushora muri sinema, agira ikindi gihombo
Nyuma yongeye kubona miliyoni 7 Frw, nazo azishora
muri sinema icyo gihe yari filime yakinnyemo nayo ntabwo yahiriwe kuko nabwo
yabonye igihombo kigeretseho n’ibindi bibazo bikomeye.
Ati “Wa mubyeyi wari wambujije gushora bwa mbere
noneho yongeye kubona nashoyemo noneho hazamo n’ibindi bibazo. Gusa mama wanjye
we ntiyacitse intege kuko yabonaga atabimbuza ahubwo yambwiraga ko amfatiye
iry’iburyo.”
Yakomeje avuga ko yakomeje guhahanyaza ntacike intege
ariko akabona bigoye ko hari igihe bizagera aho bigakunda, ku bw’amahirwe no
kwizerera mu mpano bigera aho amenyekana.
Bamenya yavuze ko ari kwitegura gutunganya izindi filime nyuma ya ‘Bamenya’ yakomeje izian rye
TANGA IGITECYEREZO