RFL
Kigali

Rayon Sports yatsinze Sunrise FC ikomeza kubaririza aho APR FC inyuze

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:3/03/2024 17:56
0


Ikipe ya Rayon Sports yatsinze biyoroheye ikipe ya Sunrise FC ibitego 2-0 ikomeza kwiruka kuri APR FC.



Wari umukino w'umunsi wa 23 wa Shampiyona, ikipe ya Rayon Sports yari yasuyemo Sunrise kuri sitade y'akarere ka Nyagatare. Ni umukino Rayon Sports yagiye gukina yatakaje umwanya wa 2 kuko Musanze FC yari yawicayeho nyuma yo gutsinda Muhazi United igitego 1-0.

Rayon Sports ntabwo yagowe n'umukino, kuko ku munota wa 8 gusa Tuyisenge Arsene yahise atsinda igitego ku mupira yari ahawe na Youssef Rharb.

Igice cya mbere cyenda kurangira ku munota 43, Rayon Sports yatsinze igitego cya kabiri nacyo cyatsinzwe na Tuyisenge Arsene ku mupira yari ahawe na Kalisa Rashid.

Igice cya mbere cyarangiye nta mpinduka zibaye, ndetse no mu gice cya kabiri biba uko, umukino urangira ari ibitego 2-0 bwa Sunrise FC.

Abakinnyi amakipe yabanje mu kibuga

Sunrise FC

Mfashingabo Didier
Mucyo Emmanuel
Uwambajimana Leon
Murenzi Patrick
Ndou Mico
Franklin Onyeabor
Vedaste Niyibizi
Ssali Brian
Elysa Duhimbaze
Babuwa Samson
Frank Shema
Rayon Sports

Khadime
Mugisha Master
Mitima Isaac
Hakim Bugingo
Serumogo Ali
Roger Kanamugire
Ndekwe Felix Bavakure
Kalisa Rashid
Bbaale
Ryarb Youssef
Tuyisenge Arsene

Rayon Sports ikomeje kugenda kuri APR FC nubwo bigoye cyane, kuko ubu APR FC iri ku mwanya wa 1 n'amanota 52, ikaba irusha amanota 7 ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa 2 n'ubwo APR FC ifite umukino w'ikirarane.

Sunrise FC yo yagumye ku mwanya wa 12 n'amanota 23. Undi mukino wabaye, ikipe ya Gasogi United yatsinze Marine FC ibitego 2-0.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND