Abahanzi Nyarwanda, Bushali na Ariel Wayz, Umuvangamuziki Dj Ira, abanyarwenya Babu Joe, Joshua Comedian n'abandi bagiye guhurira mu Iserukiramuco ryiswe 'Ijoro rya Kigali Fest' rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.
Hateguwe Iserukiramuco ryiswe 'Ijoro rya Kigali fest' rigiye kuba ku nshuro yaryo ya mbere, rikazajya rihuriramo abahanzi, abanyarwenya, abahanga mu kuvanga imiziki, ababyinnyi n'Abazizi.
Ni iserukiramuco ryateguwe na Ole Entertainment, clkompanyi itegura ibitaramo ndetse n'ibindi bikorwa bijyanye n'imyidagaduro mu rwego rwo guteza ubuhanzi imbere, rikaba rizajya riba kabiri mu mwaka, rigamije kwerekana uburyo abanyarwanda bo hambere bahuraga bakaganira, bagatarama ndetse bakanasangira.
Ku nshuro ya mbere iri serukiramuco ryatumiwemo abahanzi batandukanye barimo abahanzi Nyarwanda Ariel Wayz, Maria Yohana, Bushali na Audia Intore.
Iri serukiramuco kandi ririmo abanyarwenya barimo Babu Joe, Joshua Comedian n'abandi, ririmo kandi abasizi barimo ABC Poet, Carine Poet n'umubyinnyi Manzi Mbaya uri mu bagezweho.
Dj Ira ni we uzaba uvanga imiziki, mu gihe Babu Joe usanzwe ari umunyarwenya ari we uzayobora iki gitaramo giteganyijwe ku wa 9 Werurwe 2024, kuri Kaso, Kicukiro.
Bushali, Ariel Wayz na Babu Joe bazatarama mu 'Ijoro rya Kigali Fest'
Dj Iraa azatarama muri iri Serukiramuco
Umunyarwenya Joshua ni umwe mu bazitabira iri serukiramuco
Umunyabiywi mu muziki nyarwanda Mariya Yohana nawe Inyarwanda yamenye ko azaba ari muri iri serukiramuco
TANGA IGITECYEREZO