RFL
Kigali

Imbere ya Perezida Kagame na Madamu, Kamil Majchrzak yegukanye ’ATP Challenger 50 Tour yaberaga mu Rwanda

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:3/03/2024 9:25
0


Umunya-Pologne Kamil Majchrzak yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa rya Tennis "ATP Challenger 50 Tour" atsinze Umunya- Argentine, Marco Trungelliti, amaseti 2-0 (6-4, 6-4).



Ni umukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa Gatandatu, ndetse ukaba witabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Iyi mikino yatangiye ku wa mbere, ku mukino wa nyuma hahuriye abakinnyi babiri bose b'abanyamahanga,aho Pologne Kamil Majchrzak yaje gutsinda Marco Trungelliti ukomoka muri Argentina amaseti 2-0 (6-4, 6-4).

Umuholandi Max Houkes na Clément Tabur ukomoka mu Bufaransa nibo begukanye icyumweru cya mbere mu bakina ari babiri, bakaba batsinze Pruchya Isaro wo muri Thaïlande na Christopher Rungkat wo muri Indonesie amaseti 2-0 (6-3, 7-6(4)).

ATP Challenger 50 Tour, rimwe mu marushanwa atanu ategurwa n’Ishyirahamwe rya Tennis y’Ababigize umwuga (ATP), aho hitabira abakinnyi bari mu myanya 150 ku Isi kuzamura bagahatana aho baba bashaka kuza mu myaka 100 ya mbere ku Isi.

Icyumweru cya kabiri cy’iri rushanwa giteganyijwe tariki ya 4-10 Werurwe 2024 na bwo muri IPRC Kigali.


Aba bakinnyi bari bamaze hafi icyumweru bahanganye, bakaza gusubukura kuri uyu wa mbere







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND