Kigali

Abafana ba Etincelles FC basabye Perezida Kagame ubutabazi-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:2/03/2024 21:44
0


Abafana b'ikipe ya Etincelles FC ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, basabye Perezida wa Repubilika y'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, ubutabazi nyuma yo gutsindwa na APR FC.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Werurwe 2024 ni bwo hakomeje imikino yo ku munsi wa 23 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Saa kumi n'ebyiri n'iminota 20 ikipe ya APR FC yakiriye Etincelles FC kuri Kigali Pelé Stadium. Byaje kurangira iyi kipe y'Ingabo z'igihugu itsinze igitego 1 cyatsinzwe na Shaiboub ku munota wa 55.

Abafana b'iyi kipe yo mu karere ka Rubavu ntabwo bigeze bishimira iyi ntsinzwi dore ko bamwe umukino ugiye kurangira bahise bazamura ibyapa byanditseho amagambo atabariza ikipe bihebeye ya Etincelles aho umwe yatabazaga Umuyobozi w'Intara y'Iburengerazuba amusaba kureba impamvu akarere ka Rubavu katereranye ikipe.

Undi mufana we yari afite icyapa kiriho amagambo atabaza Perezida Kagame aho yari yanditse ati: "Nyakubahwa Perezida wa Repubilika y'u Rwanda, Etincelles FC igiye kumanuka akarere ka Rubavu karayitereranye".

Ibi bibaye mu gihe n'ubundi ikipe ya Etincelles FC imaze iminsi iri kuvugwamo ubukene bukabije dore ko byari byanatangiye kuvugwa ko uyu mukino wa APR FC abakinnyi bashobora kutaza kuwukina bitewe n'amezi bamaze badabembwa.

Kuri ubu ikipe ya Etincelles FC iri ku mwanya wa 15 n'amanota 22 inganya na Bugesera FC ya 14.

Abafana ba Etincelles FC batabaje Perezida Kagame bavuga ko akarere ka Rubavu katereranye ikipe yabo

Abafana ba Etincelles FC bazamuye ibyapa bitabariza ikipe yabo

Umufana wasabye umuyobozi w'Intara y'Iburengerazuba kureba impamvu akarere ka Rubavu katereranye Etincelles FC 

Bamwe mu bafana ba Etincelles FC bari bavuye mu karere ka Rubavu mu gushyigikira ikipe yabo

Bavuye i Rubavu baje gufana ikipe yabo batahana agahinda

Ushaka kureba amafoto menshi yaranze uyu mukino nyura hano

AMAFOTO:Ngabo Serge-InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND