Abanyafurikakazi batanu ni bo baje mu bakobwa 20 ba mbere begukanye icyiciro cya 'Top Model' kiri mu bihatanirwa cyane mu irushanwa rya Nyampinga w'Isi.
Mu gihe habura icyumweru kimwe gusa ngo hamenyekane uwegukanye ikamba rya Nyampinga w'Isi, abakobwa 112 bahatanye mu cyiciro cya 'Top Model' maze cyegukanwa n'abakobwa 20 nk'uko byari biteganijwe, barimo na batanu bakomoka ku mugabane wa Afurika.
Muri abo bakobwa harimo Miss Lesego Chombo wa Botswana, Miss Miriam Xorlasi wa Ghana, Miss Ada Eme wa Nigeria, Miss Chimene Moladja wa Togo ndetse na Miss Claude Mashego w'Afurika y'epfo.
Ibindi bihugu byabashije kuza muri Top 20 harimo Brazil, Canada, Peru, Martinique, Dominican Republic, u Bubiligi, Repubulika ya Szech, u Bufaransa, Scotland, Slovakia, u Buhinde, Indonesia, Lebanon, Philippines na Turukiya.
Iki cyiciro cyegukanwa n'umukobwa uhagarariye igihugu cya Martinique mu irushanwa rya Miss World naho igisonga cya mbere kuba Miss Nursena Say wa Turukiya.
Ni mu gihe kandi Miss Lesego Chombo ariwe wahagariye umugabane wa Afurika muri iki cyiciro, Miss Nursena Say wa Turukiya agahagararira umugabane wa Aziya na Oseyaniya, Miss Sophia Hrivnakova wa Slovakia agahagararira u Burayi, naho Miss Axelle Réne wa Martinique akaba ariwe uhagarariye umugabane wa Amerika.
Muri iki cyiciro, abakobwa Bose uko ari 112 biyerekanye ku rubyiniro mu myambaro myiza yihariye, imitako n'imideli bihenze kandi byiza bibereye ijisho
Aba bakobwa bose uko ari 20, barangije gukatisha itike iberekeza muri Top 40 y'abakobwa bahataniye ikamba rya Miss World 2024 igiye kuba ku nshuro ya 71.
Ibi birori byo gushaka abakobwa 20 bagombaga gutsinda muri iki cyiciro cya 'Top Model,' byabereye kuri imwe muri hoteli nini zikomeye mu Buhinde, ariyo Aurika Mumbai Skycity.
Ibi bibaye nyuma y'uko umunya-Nigeria Ada Eme, umunya-Botswana Lesego Chombo n’umunya-Zimbambwe Nokutenda Shekinah Marumbwa, nabo baherutse guhesha ishema umugabane wa Afurika, bakaza muri batanu ba mbere batsinze mu cyiciro cya ‘Head-To-Head challenge.’
Ibikorwa bya Miss World iri kuba ku nshuro ya 71 byatangiye ku ya 18 Gashyantare bikaba bizarangira ku ya 9 Werurwe. Bikubiyemo ibikorwa bigomba kubera ahantu hatandukanye mu Buhinde, harimo na Bharat Mandapam i New Delhi.
Miss World 2024 azambikwa ikamba ku ya 9 Werurwe muri Jio Convention World Centre i Mumbai.
Miss Axelle Réne niwe wegukanye icyiciro cya 'Top Model'
Ahagarariye Martinique mu irushanwa rya Miss World 2024
Abahagarariye imugabane muri Top Model
Top 20 y'abakobwa batsinze mu cyiciro cya Top Model bamaze gukatisha itike iberekeza muri Top 40 y'abahataniye ikamba
TANGA IGITECYEREZO