RFL
Kigali

Inkumi n’abasore b’ibyamamare bagaragiye Killaman mu bukwe bwe na Shemsa-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:2/03/2024 18:58
0


Niyonshuti Abdul Malick [Killaman] yasabye anakwa Umuhoza Shemsa aherekejwe n’abasore n’inkumi b’ibyamamare.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Werurwe 2024 ni bwo Killaman na Shemsa bamaze imyaka 8 babana bakoze umuhango wo gusaba no gukwa wabereye kuri Romantic Garden mu mujyi wa Kigali.

Uyu mugabo ufite izina rikomeye muri sinema nyarwanda, yahisemo Fuadi usanzwe ari umunyamakuru wa B&B Umwezi nka ‘Parrain’ we.

Yaherekejwe kandi n’inkumi zirimo Nyambo Jesca na Nelly Umulisa, bosa bakaba bamaze gushinga imizi mu myidagaduro.

Ku ruhande rw’abahungu bamwambariye harimo Bamenya, Rocky Kimomo, Fally Merci, Shaffy, Dr Nsabi na Mitsutsu.

Ibirori byo gusaba no gukwa byaranzwe n’ibiganiro byiza by’abasaza baserukiye imiryango yombi, biyoborwa na Julius Chita na Joshua.

Umuziki wagiye uvangwa mu buryo bwiza hananyuramo abahanzi ba gakondo.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, Shemsa na Killaman bakiriye imiryango, inshuti n’abavandimwe.

KANDA HANO UREBE UKO ABASORE BASERUTSE


KANDA HANO UREBE UKO INGANZO NGARI YASERUTSE


Ibyamamare byari byinshi mu baherekeje Killaman guhera kuri Rocky Kimomo

Nyambo Jesca na Nelly Umulisa bari mu bakobwa baherekeje Killaman Byari akanyamuneza mu bitabiriye bose yaba Killaman n'umugeni we Shemsa basanzwe bafitanye abana n'abandi baje babaherekeje






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND