RFL
Kigali

Killaman yasabye anakwa Shemsa bamaze imyaka 8 babana-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:2/03/2024 12:25
0


Killaman [Niyonshuti Abdul Malick] umaze kubaka izina mu myidagaduro nyarwanda ishingiye kuri sinema, yasabye anakwa Uwamahoro Shemsa bamaze imyaka 8 babana ndetse bakaba banafitanye abana.



Umuhango wo gusaba no gukwa wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Werurwe 2024, wasojwe no gutanga impano ku miryango yombi no kwakira abantu bitabiriye ibi birori.

Muri Gashyantare 2024 ni Killaman na Shemsa basezeranye imbere y'amategeko n'Imana, uwo munsi ukaba wari agatangaza mu myidagaduro by'umwihariko kuri sinema.

Mu muhango wo gusaba no gukwa, Massamba niwe wasohoye umugeni wa Killaman. Massamba yashimiye Killaman avuga ko atewe ibyishimo no kumubona aseka kuko ubusanzwe ari ukumubona muri filime yica ariko uyu munsi yari acyeye ku maso.

Killaman nyuma yo kuramukanya na basaza b'umugore we Shemsa akanabakora mu ntoki, yashyikirijwe umugeni saa 02:35 berekwa ibyishimo n'abaje kubashyigikira ari na ko Massamba Intore abasusurutsa.Shemsa yinjiye aherekejwe n'ababyeyi n'urungano, mu bakobwa bamuherekeje harimo Lynda Priya na Inkindi Aisha.

Mu ijwi ryiza rya Massamba Intore, yasohoye umugeni ahera ku ndirimbo "Ikibungenge" akomereza kuri "Mama Shenge". Byari saa munani zuzuye z'amanywa.

Saa 01:52 ni bwo isibo y'abasore baherekeje Killaman yakiriwe mu ihema iseruka mu ndirimbo "Inkotanyi Cyane" yaterwaga mu buryo bwiza n'abakirigita inanga.

Saa 01:37 umuryango wa Rwema Jean De la Croix [Iwabo wa Killaman] wakiriye inkwano z'umuryango wa Mugabo Sadik [Iwabo wa Shemsa Uwamahoro].

Umuryango wa Mugabo wemereye umugeni umuryango wa Rwema ku isaha ya saa 01:22 maze impundu n'amashyi y'urufaya birasukirana. 

Saa 12:58 ni bwo umuryango wa Killaman wahawe umwanya uvuga ijambo ryo gusaba no gukwa, batangira bashima urugwiro babakiranye, bagaragaza ko Killaman ari umuhizi ariko muri iyi minsi amaze iminsi asaba ko yabona umufika.  

Ku isaha ya saa 12:10 ni bwo itorero Inganzo Ngali ryaserutse muri uyu muhango mu mbyino zitandukanye n'umudiho ubona ko ari ibintu bamaze iminsi bategura uko baziyerekana muri ibi birori bataramyemo mu gihe cy'iminota 20.Abasore n'inkumi bagize Kigali Protocal nibo bakiraga abitabiriye uyu muhango wari urimo abasaza bagira ibiganiro biryoshye

Nyuma y'uko uyu mugabo yaherukaga gusezerana imbere y’amategeko no gusezerana mu rusengero na Shemsa, Killaman yasabye anakwa urukundo rw’ubuzima bwe mu muhango wabaye kuri uyu wa Gandatatu tariki 01 Werurwe 2024.

Killaman yaherekejwe n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye nka Rocky Kimomo, Zaba Missed Call, Nyambo Jesca n’abandi batandukanye mu muhango wabereye muri Romantic Garden.

Nyuma yo gusaba no gukwa, bagiye kwifotoza muri Century Park, hakurikiraho kwakira abashyitsi, imiryango n’inshuti mu birori by’agatangaza byasusurukijwe mu buryo budasanzwe n’abahanzi banyuranye.

Uyu muhango wo gusaba no gukwa wayobowe na Julius Chita umunyamakuru umaze kugwiza ibigwi mu kuyobora ibirori n’ibitaramo ariko by’umwihariko akaba yarubatse izina ku muyobora wa YouTube. Ni mu gihe Inganzo Ngali ari yo yasusurukije abantu mu buryo bw’amajwi agororotse n’imbyino zihariye.Ibyamamare bitandukanye byaherekeje Killaman [Niyonshuti Abdul Malick] wasabye akanakwa Uwamahoro Shemsa

Abasore baherekeje Killaman mu ntego y'uko inkwano zabo zemerwa n'imiryango ya Uwamahoro Shemsa kandi ni ko byagenzeInkumi zaserukanye na Killaman zimutwaje ibiseke n'ibindi nkenerwa muri uyu muhango banagamije kuzaba abatangabuhamy b'ibyabaye

Abitabiriye umuhango wo gusaba no gukwa wa Killaman na Shemsa basazwe n'ibyishimo kuva bakirwa n'abakobwa bagize Kigali Protocal kugera ku byishimo biva mu biganiro byiza by'imiryango yombiItorero Inganzo Ngali mu mbyino n'indirimbo nziza basusurukije abitabiriye ubu bukwe

KANDA HANO UREBE UKO ABASORE BAGEZE AHABEREYE UMUHANGO


AMAFOTO: Freddy Rwigema

VIDEO: Dieudonne Murenzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND