Abategura iserukiramuco rya “Mashariki African Film Festival” batangaje ko rizaba tariki 2 Ugushyingo kugeza tariki 8 Ugushyingo 2024 bizihiza imyaka 10 ishize bagira uruhare mu guteza imbere Cinema mu ngeri zinyuranye.
Rizaba ryubakiye ku nsanganyamatsiko y’intumbereho
ishamikiye ku mahoro (Visions for Peace). Bazaba bizihiza imyaka 10 ishize mu
rugendo rw’amavugurura n’iterambere bahanze amasomo mu guteza imbere cinema
Nyarwanda ikagera ku rwego Mpuzamahanga nk’imwe mu nkingi izamura ubukungu bw’Igihugu.
Mashariki yatangiye mu 2003 ifite intego yo gufasha
filime zikorerwa mu Rwanda kubasha kugera ku rwego mpuzamahanga rya Cinema.
Ryatangiye benshi mu bakoraga filime batarabasha kubona amahirwe yo guserukira
u Rwanda mu mahanga.
Nyuma y’uko ritangijwe ryafunguye amarembo, abakora
filime batangira kwisanga mu mahanga. Ibi ariko ntibyasubije ibibazo
bikigaragara muri cinema, birimo nko kuba abakora filime n’abandika filime
batabasha kubigeza ku isoko nk’uko bikwiye.
Ariko mu rugendo rwo kwishakamo ibisubizo, bamwe
batangiye kuzicururiza kuri Youtube, zimwe muri Televiziyo zikorera mu Rwanda
zitangira kugura filime zo mu Rwanda, ariko ntabyo ntibihagije mu gushakira
isoko abakora bakanatunganya filime.
Mashariki African Film Festival ni iserukiramuco
ngaruka mwaka rigamije kumenyekanisha filime Nyafurika ndetse n’izo mu Rwanda
no kuzikundisha Abanyafurika n’Isi yose muri rusange.
Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Senga
Tressor aherutse kuvuga ko mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 ishize batangije
Mashariki, batangiye gutegura ibikorwa birishamikiyeho birimo n’isoko ryo
gucuruza ibihangano bise ‘Masharket’, ihuriza hamwe abatunganya filime
n’abazigura.
Asobanura ko ari ‘isoko ry’abakora filime, abagurisha,
abagura, abakora muri uyu mwuga bose kugeza ku bahagarariye za Televiziyo’.
Iri soko rya filime ryabereye bwa mbere muri Camp
Kigali mu mpera za 2023. Ryatangijwe mu gihe muri Afurika hari
amasoko abiri gusa ya filime, arimo iryo muri Afurika y’Epfo n’iryo muri
Burkina Faso.
Muri rusange abahurira mu isoko rya filime ni abari mu
mwuga wa cinema, abacuruza ibihangano, abakoze filime, abafite ibitekerezo,
abafite inkuru banditse n’abandi.
Uyu muyobozi avuga ko benshi mu bakora filime bagihura
n’imbogamizi zo gukora filime ariko ntibabone aho kuzigaragariza, akavuga ko
iri soko rije kuba igisubizo.
Akomeza ati “Mu isoko nkiri haza umuntu ufite
amafaranga ariko udafite igitekerezo (ku bijyanye n’ikorwa rya filime) agashaka
umuntu ufite igitekerezo runaka akavuga ngo nganiriza ku mushinga wawe, yakumva
ari umushinga wunguka mugakorana.”
Imibare igaragaza ko abantu Miliyari 1 na Miliyoni 200
bagerageza kugera ku isoko rya filime muri Afurika, kandi hashorwamo agera kuri
madorali Miliyoni 400.
Iserukiramuco rya Mashariki rigiye kuba abaritegura
bizihiza imyaka 10 ishize batangiye ibikorwa
Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Senga
Tressor [Uri uburyo] aherutse kuvuga ko bishimira imyaka 10 ishize bateza
imbere Cinema
Mu 2023, abahize abandi muri ‘Mashaket’ ishamikiye
kuri Mashariki barashimiwe
TANGA IGITECYEREZO