Kigali

Gen. Kainerugaba yagiranye ibiganiro n'itsinda UB40 mbere yo gutaramira i Kampala- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/03/2024 9:27
0


Umuhungu wa Perezida wa Uganda akaba n'Umugaba w'Ingabo z'iki gihugu zirwanira ku butaka, Gen Muhoozi Kainerugaba yakiriye mu biro bye itsinda ry’abanyamuziki ryamamaye ku Isi rya UB40 bari kumwe n’umuyobozi wabo Ali Campbell.



Iri tsinda ryamamaye mu ndirimbo zinyuranye, ritegerejwe mu gitaramo gikomeye kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Werurwe 2024 ahitwa Kololo Independence Grounds mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.

Mu butumwa bwo kuri X [Yahoze ari Twitter], Gen. Muhoozi yavuze ko yishimiye kwakira iri tsinda ryamamaye mu muziki. Abifuriza ishya n’ihirwe mu gitaramo bakorera i Kampala, kandi abasaba kuzasura ibyiza nyaburanga birimo na Pariki z’igihugu. Ati “Ndashimira abagize uruhare mu gutegura iki gitaramo.”

Ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu, bisobanura iki gitaramo cya UB40 muri Uganda nk’umurongo mwiza wo guhuza umuco n’umuziki w’injyana zinyuranye.

Iki gitaramo cyiswe “Nobody can stop Reggae’ cyateguwe bigizwemo uruhare na Next Media Services Company.

Ubwo iri tsinda ryageraga ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Entebbe International Airport, ryakiriwe n’abantu benshi biganjemo abakunzi babo.

Iki gitaramo bagiye gukora cyubakiye ku mudiho wa Reggae, baragihuriramo n’abandi bahanzi bo muri Uganda barimo: Rema Namakula, Bebe Cool, Vampino, Weasel, Navio, Abeeka Band, Vinka, Party Pipo, and Don Naselow n’abandi.

Iri tsinda riyobowe na Alistair Ian Campbell wavutse ku wa 15 Gashyantare 1959. Ni umunyamuziki w’Umwongereza wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, kandi yagiye yigaragaza cyane mu bitaramo binyuranye iri tsinda ryagiye rikora.

UB40 ifite amateka akomeye mu muziki, kuko bafite agahigo ko kuba baragurishije ibihangano byabo byinshi hirya no hino ku Isi, kandi bakoze ibitaramo bitabarika kuva mu myaka 30 ishize bihuje nk’itsinda.

Mu 2008, Campbell wari umuyobozi w’iri tsinda yarivuyemo kubera kutumvikana na bagenzi be, icyo gihe yavuyemo ari kumwe n’umucuranzi Mickey Virtue.

Mu 2014, Campbell yatangaje ko agarutse mu itsinda, ari kumwe na Terence Wilson [Astro] waje kwitaba Imana mu 2021.

Iri tsinda ryamamaye mu ndirimbo nka “That Look in Your Eye"; "Let Your Yeah Be Yeah", "Somethin' Stupid", "Hold Me Tight", "Would I Lie to You", "Running Free", "Out from Under", "Carrie Anne";

Red Wine, I Got You Babe, Please Don’t Make Me Cry, Always There, Many Rivers to Cross, Can’t Help Falling in Love, Kingston Town n’izindi.

Gen Muhoozi Kainerugaba yakiriye UB40 mbere yo gutaramira i Kampala

Gen Muhoozi Kainerugaba yifurije itsinda rya UB40 riyobowe na Ali Campbell kugirira ibihe byiza muri Uganda


UB40 yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Red Wine’ n’izindi zinyuranye


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘RED WINE’ YA UB40

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘I CAN’T HELP’ YA UB40

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND