Abanyarwanda uzumva bavuga bati ‘Yateye ibuye rimwe yica inyoni ebyeri’. Iri jambo barikoresha bavuga ko umuntu yegeze ku bintu birenze kimwe nyamara yakoresheje inzira imwe cyangwa amayeri amwe. Mu mboni za benshi niko bigaragara ku iturufu ya 1:55 Am irimo gukoreshwa na Coach Gael kugira ngo ibikorwa bye Kigali Universe bifate irangi.
Abenshi barabyibuka nk’ibyabaye ejo mu gitondo ubwo Coach
Gael yatangiraga ku menyekana mu myidagaduro mu Rwanda. Erega si cyera kuko
hari ku wa 24 Ukwakira 2021. Imbarutso yo kwamamara kwa Gael yabaye umuhanzi
The Ben bakoranye ikiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa ‘Aba Vip’ hakibazwa uwo
uwo muntu ariwe The Ben yahaye ikiganiro.
Nkaho kumuha ikiganiro bidahagije, The Ben yatangarije Gael
imwe mu mishanga minini afite irimo album yari kuzasohoka iriho abahanzi nka ‘Tiwa
Savage’ n’abandi.
Umubano w'aba bombi warakomeje ugeza ku wa 04 Mutarama 2022
ubwo The Ben yashyiraga hanze indirimbo ‘Why’ yakoranye na Diamond Pltnumz,
yashowemo asaga ibihumbi 75 by’amadolari ya Amerika ni ukuvuga agera kuri Miliyoni Mirongo Inani z’Amafaranga y'u Rwanda.
Icyakora nyuma y’iyi ndirimbo, abari abavandimwe, batangiye
gututira batongana. Abanyarwanda bavuga neza ko ‘Abatutira batongana, batura ukubiri’. Iyi mvugo ikoreshwa iyo abantu batakijya umugambi umwe muri make
batangiye gushwana. Nibyo byabaye kuri aba bombi, Coach Gael yerekeza amaso
kuri Bruce Melodie nawe utari ufite aho arambika umusaya cyane ko ubuyobozi
yari afite bwari bwatangiye kumusinyisha amasezerano ya Miliyari akandi ari
baringa.
Coach Gael yahise ahuza umugambi na Producer Made Beats yari
yahujwe nawe na The Ben, bafata umwanzuro wo gukorana no gusinyisha Bruce Melodie
muri 1:55 Am.
Uyu mushinga warakomeje Bruce Melodie akoreramo indirimbo
zitandukanye zirimo izo yakoranye na Harmonize.
Ku wa 13 Mutarama 2023 nibwo 1:55 Am yasinyishije Producer
Element imuvanye muri Country Records ya Noopja. Uyu Element yari umwe mu
bayoboye abandi mu Rwanda mu gihe kingana n’imyaka ibiri yegukana ibihembo.
Icyakora abayobozi ba 1:55 Am nabo baje gushwana, Made Beats
wayitangije yaje kwerekeza mu Bwongereza ariko agenda umwuka utakimeze neza.
Aba bombi umwuka wakomeje kuba mubi Made Beats atangira
kumena amwe mu mabanga yari aziranyeho na Coach Gael arimo ko uyu munyemari
yagiye yishyura abantu kugira ngo baharabike The Ben bavuga ko yambuye Gael
amafaranga menshi.
Nubwo ibyo byose byabaye, Gael Karomba yakomeje kubaka 1:55
Am ariko anashora imari mu mishinga itandukanye. Kugeza ubu 1:55 Am ibarizwamo
abahanzi batata aribo Bruce Melodie, Element, Ross Kana na Kenny Sol baherutse
gusinyisha.
Ubwo aba bahanzi batandukanye bagendaga basinya umunsi ku
munsi, niko Gael Karomba yagendaga ashora imari mu bikorwa bitandukanye, ni nako
yashoraga imari mu bindi bikorwa byari kuzasunikwa na ba bahanzi asinyisha
umunsi ku munsi.
Ku wa 03 Gashyantare 2023 nibwo Coach Gael binyuze muri kompanyi
Blue Sky, yatangiye kubaka inyubako y’imikino n’imyidagaduro ku gisenge cya CHIC,
inyubako avuga ko izaba ari igicumbi cy’imikino n’imyidagaduro.
Ku wa 18 Mutarama 2024 Gael Karomba aherekejwe na Bruce
Melodie, batangaje ko bashoye imari mu ikipe ya Basketball ikina mu cyiciro cya
mbere mu Rwanda ya UGB. Bamwe mu bari bitabiriye ikiganiro n’itangazamakuru cyo
kumurika iyi kipe, ntibanyuzwe n’ubusobanuro bahawe byumwihariko uko Bruce
Melodie ari mu baguze ikipe nyamara basanzwe bamuziho inkuru mpimbano zizwi nko
‘Gutwika’.\
Icyakora nubwo mu gusobanura igurwa ry’iyi kipe byagoranye,
abenshi batekereje ko Karomba Gael yaba yarashoye imari muri iyi kipe binyuze
muri sosiyete ya Blue Sky irimo ukoreshwa mu mushinga wa Kigali Universe.
Uko abahanzi bazifashishwa mu nyungu za Gael ubwe
Nubwo bitari mu masezerano, birasa neza no kuba umuhanzi
muri 1:55 Am, ugomba kuba umufana cyangwa umukunzi wa UGB ndetse ukaba
ushobora kuba n’umukozi wayo mu buryo bumwe cyangwa ubundi [ku bimaze kugaragara]
Kuva iyi kipe yashorwamo imari, byakugora kubona hari
umukino n’umwe yakinnye nta cyamamare cyo muri 1:55 Am cyibariye umukino wayo
yaba yakiriye cyangwa yakiriwe. Ibi bisobanuye ko cya cyamamare nigitangaza ko
cyitabiriye umukino wa UGB, abantu baribaza kuri ya UGB batajyaga baha umwanya,
uwo muhanzi, natangaza ko afana cyangwa akunda UGB, abamukunda bazibaza impamvu
ayikunda, kuko abenshi bamufata nk’umuntu w’icyitegererezo, batekereza ko
yarebye kure yisange arimo ufana UGB kubera uwo muntu akunda.
Ibi ntiwabivuga utarongeraho ko naramuka avuze ko ayikunda,
ayireba ndetse anayikurikira, abakunzi be nabo bazayikurikira, usange imbuga
nkoranyamba zayo zirabyimbye. Ibi ntabwo umuhanzi yahita yumva ko hari icyo
arimo gufasha kinini iyi kipe kugeza igihe indi kipe yamusaba kuyikorera nk’ibyo
akorera UGB yayica akayabo ariko kuko ari umukozi wa 1:55 Am, kandi ba nyirayo
ari nabo ba UGB azisanga yabikoze nta kiguzi.
Nubwo bitaza kenshi, igihe azaba yicaye muri Bk Arena arimo
kureba UGB, hari ubwo azisanga yinjiye akererewe, abafana babe bamubonye
yinjira, nibajya mu karuhuko ibizwi nka ‘Halftime’ hari ubwo azisanga asabwe
kuririmba ku ndirimbo ye irimo kubica hanze aho cyangwa se afashe indangurura
majwi agasuhuza abantu. Ibi nabwo ntago yakumva ko ari binini cyane kugeza
hagize indi kipe cyangwa indi kompanyi imusabye iyo serivisi [Yerekana ibiciro
ahagurukira].
Icyakora aho bizaba bigisanzwe igihe Kigali Universe
itaruzura
Igihe umushinga w’inyubako ya ‘Kigali Universe’ uzaba
warangiye, amata azaba abyaye amavuta kuri Coach Gael washoye akayabo mu
bahanzi. Wakwibaza uti gute?
Uyu mushinga ni munini ku buryo ushobora kuzajya wakira
ibikorwa birenze kimwe icyarimwe. Nk’uko aherutse kubitangariza RBA, Coach Gael
yavuze ko ‘Kigali Universe’ izaba irimo akabuga k’umupira w’amaguru,icya Basketball, Volleyball, Box, aho gutaramira ndetse n’aho kurira.
Ubusanzwe umushinga nk’uyu uhagaze agaciro k'asaga Miliyari y’amafaranga
y’u Rwanda, ugomba kuguhenda buryo bwo kuwumenyekanisha igihe uri umuntu
usanzwe, ibi nibyo Coach Gael yirinze.
Kugeza ubu nk’uko nabivuze haruguru, 1:55 Am ibarizwamo
abahanzi bane kandi bakurikirwa cyane mu cyiciro cya buri umwe, usibye n’abahanzi
bakurikirwa cyane, Coach Gael ubwe kubera kugendana n’abahanzi cyane, asigaye
nawe ari umwe mu bakurikirwa cyane [Mbwira uwo ugendana nawe, nkubwire uwo
uriwe].
Biroroshye cyane kumva ko imurikwa rya ‘Kigali Universe’
rizoroha cyane kuko hari amazina yo gusunika cyane uyu mushinga. Bizagenda bite.
Umwe mu bakurikirana bya hafi imyidagaduro nyarwanda
waganirije InyaRwanda utifuje ko dutangaza amazina ye, yavuze Coach Gael arimo
kugera ku nzozi ze z’ishoramari kurusha abahanzi ashoramo imari.
Yagize ati “Erega
buriya Coach Gael arimo kuba mu nzozi ze kurusha uko abahanzi ashoramo bagera
ku zabo. Reba buri muhanzi uba muri 1:55 Am bamujyana kureba UGB, arapostinga akerekana ko ayagiye kuyireba. Ibyo ubwaabyo ni ukwamamaza kandi ubusanzwe
birishyurwa ariko babikorera ubuntu kuko baba bumva ari business ya boss.
Ibyo wenda byo nta nubwo bikomeye cyane, ese utekereza ko
Coach Gael azajya gushaka abandi bahanzi bo kumurika ‘Kigali Universe’ kandi
afite abahanzi bane muri label bashobora no kwiyongera? Reka reka.
Ikindi ntago bazamwishyuza amafaranga yo gutarama, ababwira
ko ibintu ari ibyabo, aribyo bituma babona amafaranga yo kubashoramo. Nonese bavuga
ngo ‘Oya’ wishaka amafaranga yo kudushoramo? Reka reka. Igikomeye azabakorera
ni nko kubaha amafaranga yo kwitegura, bagashaka imyenda nta kindi kandi bariya
bahanzi barahenze kubatumira ubaye uri undi”.
Uyu musesenguzi w’imyidagaduro yavuze ko ari intsinzi kuri
Coach Gael kuko iyo atamamara yari gukora biriya bikorwa, abantu ntibabimenye.
Yaoje agira ati “Urumva ntabwo Coach Gael ariwe wubatse igikorwa remezo kinini mu Rwanada ariko cyamenyekanye kitaranarangira, ibyose yabigura angahe agiye kubigura?
Coach Gael kuba ashora amafarnga menshi arayashora ariko se kwamamara kungana kuriya mu gihe gito we yari kubigura angahe? Ubuse ko turimo tuvuga ku bucuruzi bwe, iyo aza atazwi yari kwishyura angahe itangazamakuru ngo rimwamamarize Blue Sky?.
Coach Gael ari mu nyungu bwite rwose ni ibintu bigaragara, uze kureba uko aba bahanzi asinyisha baba bakurikirwa, Bruce Melodie afite abasaga Miliyoni, Kenny Sol afite abasaga ibihumbi Magana Atatu, Element ni uko, Ross Kana ari hafi ibihumbi ijana.
Izo mbuga zabo ni ahantu agira isabukuru agashyirwaho ku buntu, basohoka akahajya, n’ibikorwa bye
bikahajya. Urwo ni urucabana”.
Coach Gael arimo gutera ibuye rimwe akica inyoni ebyiri
Bruce Melodie yagerageje gusobanura ko ari umufatanya bikorwa muri UGB kumwizera biragorama
Ross Kana abarizwa muri 1:55 Am
Element ni umwe mu bahanzi basinye muri 1:55 Am
Kenny Sol niwe muhanzi uherutse gusinya muri 1:55 Am
TANGA IGITECYEREZO