Umunyarwenya Kigingi uri mu bakomeye mu gihugu cy’u Burundi ndetse na Dr. Hilary Okello ugezweho muri iki gihe muri Uganda, bamaze kwemeza kuzataramira i Kigali tariki 21 Werurwe 2024 mu birori byo kwizihiza imyaka ibiri y’ibitaramo by’urwenya bya Gen-z Comedy.
Fally Merci utegura ibi bitaramo abinyujije muri
kompanyi yashinze ya CIM yabwiye InyaRwanda, ko yemeranyije n’aba banyarwenya
kongera gutaramira i Kigali nyuma y’uko abifashije mu bitaramo by’urwenya byabanje
kandi ‘abantu barabishimiye’.
Iki gitaramo cyo kwizihiza isabukuru ya Gen-Z Comedy
bazagihuriramo kandi n’umunyarwenya uri mu bakomeye mu Karere k’Afurika
y’Iburasirazuba, Patrick Salvador.
Okello wo muri Uganda yaherukaga gutaramira i Kigali,
ku mugoroba wa tariki 9 Werurwe 2023 mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye ahitwa
Art Rwanda Ubuhanzi incubation Center (Murugando).
Uyu munyarwenya yahanzwe ijisho nyuma y’uko azanye na
Anne Kansiime i Kigali mu gitaramo cya Seka Live cyabereye muri Kigali
Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, cyabaye tariki 22
Nzeri 2022.
Ni mu gihe Kigingi yaherukaga i Kigali mu bitaramo bya
Gen-Z Comedy, byabaye tariki 15 Kamena 2023 kuri Mundi Center. Icyo gihe
yagarutse ku rugendo rwe rwo kurushinga n’umunyarwandakazi, kugeza ku mvano yo
kuba yarabaye umunyarwenya.
Alfred Aubin Mugenzi wamenyekanye nka Kigingi
akurikirwa n’abarenga ibihumbi 80 kuri Instagram, yaje mu Rwanda mu bihe
bitandukanye, atanga ibyishimo mu bitaramo yagiye atumirwamo. Yakunze kugaragara
mu bitaramo by’urwenya bitegurwa na Nkusi Arthur, n’ibindi bihuza abanyarwenya.
Ari mu banyarwenya b’abahanga, badashidikanywa na
benshi bitabira ibitaramo by’urwenya. Kigingi yahuriye ku rubyiniro na bagenzi
be barimo Eric Omondi, Nkusi Arthur, Chipkeezy, Herve, Babu, Michael n’abandi.
Mu 2019, Kigingi yateye urwenya mu iserukiramuco
‘Kigali International Comedy Festival’ ryahuje abanyarwenya b’inkorokoro,
ryateguwe na Comedy Knights ifatanyije n’Uruganda rwa SKOL Brewery Limited
Rwanda.
Dr. Hilary Okello yabaye umunyamakuru muri Uganda,
kandi ni umwe mu banyarwenya batanga icyizere muri iki gihe.
Arazwi cyane mu gutera urwenya agaruka ku buzima bwe,
ku muryango we n’ibindi. Hillary azi neza ko inkuru nziza iryoshya ibiganiro
ari nayo mpamvu yibanda ku nkuru zizwi n’izitazwi ariko akagerageza kubihuriza
hamwe.
Patrick yaherukaga i Kigali muri Seka Live yabaye ku
wa 4 Ukuboza 2022 muri Kigali Convention Center. Icyo gihe yataramiye abakunzi
be yihuta biturutse ku kuba yarahageze atinze bitewe n'indege yamutindije.
Uyu mugabo yanigaragarje muri Seka Live yabaye ku wa
31 Nyakanga 2022. Ku wa 31 Werurwe 2019, nabwo yataramiye i Kigali muri Seka
Fest. No muri 2023, yatanze ibyishimo mu bitaramo bya Seka Live nyuma y’uko
avuye mu Bwongereza.
Ibi bitaramo bya Gen-Z Comedy byamaze kuba
ikimenyabose! Impano z’abarimo Muhinde, Kadudu, Isekere Nawe n’abandi zatangiye
gutangarirwa n’abantu benshi mu gihe hadashize imyaka ibiri batangiye
kugaragaza ko bashoboye mu bijyanye no gutera urwenya.
Fally Merci avuga ko imyaka ibiri bategura ibi
bitaramo ‘twishimira ubwitabire bw’abantu’ ariko kandi ‘ntiturabona
abaterankunga cyangwa se abamamaza ibikorwa byabo batugana’.
Akomeza ati “Kugeza ubu twandikiye ibigo binyuranye,
ndetse na za company. Hari icyizere cy’uko tuzabona abazajya bamamaza ibikorwa
byabyo banyuze muri Gen-Z Comedy.”
Umunyarwenya Dr. Hilary Okello agiye kongera
gutaramira i Kigali nyuma yo gutanga ibyishimo muri Gen-Z Comedy mu 2023
Kigingi ari mu banyarwenya bakomeye mu Burundi, agiye
kongera gutaramira i Kigali nyuma y’igihe kinini
Fally Merci yavuze ko imyaka ibiri ishize bategura ibi bitaramo bishimira ubwitabire
Ibitaramo by'urwenya bya Gen-Z Comedy byitabirwa n'umubare munini wiganjemo ibyamamare
Igitaramo Kigingi aherukamo i Kigali cyabaye ku wa 15 Kamena 2023
TANGA IGITECYEREZO