Umunyamuziki Mako Nikoshwa wamamaye mu ndirimbo ‘Bonane’, yatangaje ko imyaka itatu yari ishize atumvikana mu muziki ahanini bitewe n’impamvu zirimo ubushobozi bwagiye buzitira inganzo ye ntabashe kubona uburyo bwo gukora ibihangano bye.
Uyu muhanzi, ni kizigengeza mu bahanzi bo hambere
bafite indirimbo zacuranzwe muri “burakeye” zigasabwa kuri Radio Rwanda
n’ahandi henshi zasembuye ibyishimo bya benshi. Indirimbo ye “Bonane” ikumbuza
benshi bya bihe, ikabibutsa icyo gukenyera, urukweto n’ikote benshi bahunguraho
akavumbi ngo baseruka neza mu mwaka mushya.
Uyu muhanzi yisangije amateka, iyo muganira inyuma
y’ibyuma bifata amajwi n’amashusho akubwira ko yakuriye muri Uganda, agaterwa
ishema no kuba ariwe muhanzi w’umunyarwanda wakoze indirimbo zigacurangwa muri
Kenya, Uganda n’ahandi.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Mako Nikoshwa Joseph [Mako
Nikoshwa] yavuze ko zatiwe n’ubushobozi bwatumye adashyira hanze ibihangano
yashakaga gukora.
Ati “Mbera na mbere ntabwo twari dufite ubushobozi
buhagije bitewe n’urwego rw’ibintu dushaka gukora uko biteye. Hari n’imishinga
imwe n’imwe y’indirimbo twahagaritse tubona ko zitazakora neza, kuko zasabaga
ubushobozi bw’umurengera, cyangwa ubushobozi bukwiriye kugirango ubikore neza.”
Yavuze ko imyaka itatu ishize yazitiwe cyane ‘n’ubushobozi
budahagije’ mu gihe nashakaga gukora ibintu biri ku rwego rwiza’. Mako Nikoshwa
anavuga ko imyaka itatu ishize yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 nk’abandi
bose, ariko ko ntiyari yicaye ubusa kuko yakomeje guhanga ibihangano ‘kandi
tugeze igihe cyo kubisohora’.
Uyu muhanzi yavuze ko imyaka itatu ishize
atayisobanura nk’aho yari yavuyemo mu muziki, kuko ‘sinigeze mva mu muziki’.
Avuga ko hamwe n’isoko ry’umuziki, yiyemeje gukora ibihangano byumvikana mu
mpande zose z’isi, cyane cyane ibyubakiye ku mwimerere w’abanyarwanda.
Ati “Twatekerezaga gukora gakondo tukayihindura mu
buryo buryoheye amatwi, mu buryo bugezweho, dukoresha ibikoresho bigezweho by’ubu
ng’ubu, ariko dukoresha ibikoresho, tubishyira ku rwego rwiza. Izo rero n’izo
ntego zacu, indirimbo zishobora kubyinwa mu tubyiniro, mbese nk’uko mwubyumva
muri iyi nashyize hanze [Yayise ‘Unyumve’].”
Mako Nikoshwa ubu yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Unyumve’
yanditse nyuma yo kubona ko hari abantu bajya mu rukundo babifata nk’imikino.
Yavuze ko urukundo atari ikintu cyo gukinisha, ahubwo
iyo wakunze umuntu uba ugomba kumuharira umutima wawe wose.
Ati “Urwitwazo rw’umuntu uvuga ngo njyewe nta rukundo
ngira, sibyo! Nta muntu utagira urukundo, ahubwo aho ruri aba atabihaye
agaciro. Rero, byaba byiza ugakunda umuntu umwe wenyine, nibwo butumwa buri
muri iyi ndirimbo.”
Uyu mugabo Yatangiriye umuziki muri Uganda mu mwaka wa
2004, amenyekana cyane binyuze mu ndirimbo zirimo n'izi " Nkunda kuragira,
‘Nkutekerezaho’, ndetse n'izindi nyishi.
Mako Nikoshwa avuga ko yagiye mu muziki aherekeje
umusore w’inshuti ye wavaga mu muryango w’abakire. Uwari waherekejwe kuririmba
neza byaramunaniye bituma Mako Nikoshwa amufasha muri studio, birangira yinjiye
mu muziki uko.
Mako Nikoshwa yashyize hanze amashusho y’indirimbo
yise ‘Unyumve’ ikoze muri gakondo ivuguruye
Mako Nikoshwa yavuze ko imyaka itatu yari ishize
atagaragara mu muziki bitewe n’ubushobozi yashakaga gukoreraho umuziki we
Mako Nikoshwa avuga ko yagarutse mu muziki, kandi aracyakomeye ku ntego yo kwagura umuziki w’u Rwanda
Mako Nikoshwa yamamaye mu ndirimbo 'Bonane' yamuhaye izina rikomeye mu muziki
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UNYUMVE’ YA MAKO NIKOSHWA
TANGA IGITECYEREZO