RFL
Kigali

Tennis: Calvin Hemery wahabwaga amahirwe muri ATP Challenger 50 Tour yananiwe kurenga 1/4

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:1/03/2024 9:29
0


Calvin Hemery nimero ya gatatu mu bahabwa amahirwe yo kwegukana ATP Challenger 50 Tour, na Corentin Denolly bananiwe kurenga ¼.



Ibi byabaye ku munsi wa kane w’irushanwa mpuzamahanga rihuza abakinnyi ba Tennis babigize umwuga riri kubera mu Rwanda, guhera tariki ya 26 Gashyantare kugeza 10 Werurwe 2024.

ATP Challenger ni irushanwa riri muri atanu ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis ku Isi. Ku nshuro ya mbere riri gukinirwa muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ku bibuga bya IPRC-Kigali.

Mu bakinnyi 60 baryitabiriye, Umufaransa Corentin Denolly wari mu  bahabwaga amahirwe yo kuryegukana ariko ntiyahiriwe n’uyu munsi kuko yasezerewe n’Umuholandi nimero ya karindwi mu bahabwa amahirwe, Max Houkes nyuma yo kumutsinda amaseti 2-0 [6-2 6-3].

Mu wundi mukino wakurikiwe n’abarimo umukinnyi wakanyujijeho akanaba umuhanzi ukomeye, Yannick Noah na Perezida w’Impuzamashyirahamwe ya Tennis muri Afurika, Jean-Claude Talon, undi Mufaransa, Calvin Hemery yakuwemo na Kamil Majchrzak ku maseti 2-0 [7-3 6-3].

Si uwo mukino wabaye gusa kuko Stefan Kozlov wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatsinze Umunya-Israel, Yshai Oliel, ameseti 2-1 [4-6 6-3 6-1] mu mukino ukomeye wamaze amasaha abiri n’iminota 48.

Umukinnyi uzitwara neza muri “ATP Challenger 50 Tour” azaba afite amahirwe yo kugera mu bakinnyi 100 ba mbere beza ku Isi no gukina amarushanwa ya ATP Tour na ‘Grand Slam’.

Umunsi wa Gatanu ugomba gusiga hamenyekanye abakinnyi bazakina umukino wa nyuma hagati ya Houkes na Majchrzak bazahurira muri ½ ndetse na Kozlov utegereje uzava hagati ya Nicholas David Ionel na Marco Trungelliti.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND