RFL
Kigali

Uko umukinnyi wa APR FC yisanze yabaye Producer Tell Dhem - VIDEO

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:7/03/2024 9:18
0


Umuhanga mu gutunganya imiziki, Tell Dhem ubarizwa muri Studio ya Zaba Missed Call, yadutangarije ko mbere yo kujya muri uyu mwuga, yabanje kuba umukinnyi wa APR FC binyuze mu ikipe y’abato yayo ‘Intare FC’.



Murwanashyaka Christopher umaze kumenyekana nka Tell Dhem, ni umwee mu bahagaze neza muri uyu mwuga ndetse ugaragaza ibimenyetso ko ari umwe mu beza muri iki kiragano.

Tell Dhem yakoze indirimbo zirimo iza Bwiza, Mico The Best, Danny Vumbi, Afrique n’abandi zirimo gukundwa.

Uyu musore mu kiganiro na InyaRwanda,  yavuze ko mbere yo kwinjira muri muzika  mu buryo bwo gutunganya amajwi y’indirimbo, yabanje gukina umupira w’amaguru akinira ikipe ya APR FC mu bato bayo ‘Intare FC’.

Tell Dhem yavuze ko yaretse gukina umupira muri 2020 ubwo hateraga icyorezo cya Covid 19 yazengereje Isi.

Tell Dhem yagize ati ''Njyewe nari umukinnyi w’umupira w’amaguru mu ikipe y’Intare za APR FC, ubwo Corona Virusi yateraga mu 2020, byabaye ngombwa ko abakinnyi bose b’umupira w’amaguru bataha kuko ibikorwa bya siporo byari byahagaze. Nanjye kimwe n’abandi bakinnyi, naratashye, nisubirira mu rugo dutegereza aho bigana”.

Tell Dhem yavuze ko kubyibuha byatumye adasubira mu kibuga ahubwo ayoboka umuziki.

Yagize ati “Ubwo twari mu rugo, natangiye kwiga ibintu byo gucura beats, nabyigiraga kuri YouTube nkomeza kubyiga umunsi ku munsi, byarangiye ntangiye kubimenya, bikubitiraho ko nari ndimo no kubyibuha cyane ku buryo ntari kongera kubasha gukina umupira.

Urumva kubera kurya ntakora imyitozo, byarangiye mbyibushye cyane ku buryo ntari kongera kubasha umupira. Nafashe umwanzuro wo kwikorera imiziki kuko nari ntangiye gufatisha”.

Tell Dhem avuga ko abahanzi banini yakoreye indirimbo bwa mbere ari ‘Mico The Best na Afrique’.

Yagize ati ‘Urumva natangiye ukora imiziki, mpera ku bahanzi bato, nza gukorera Afrique indirimbo yitwa ‘Banyica’ yaje kuba imbarutso yo kumpuza na Mico The Best mukorera ‘Imashini’ irakundwa n’abandi bagenda baza umunsi ku munsi.

Producer Tell Dhem niwe wakoze indirimbo nka ‘Imashini, Inanasi’ za Mico The Best, ‘It’s ok, Mutima, na Niko Tamu’ za Bwiza, ‘Banyica, Tap & Go’ za Afrique n’izindi.

Tell Dhem yavuze ko yari umukinnyi wa APR FC akaza kwisanga yinjiye mu muziki 
Tell Dhem abarizwa muri 'The Missed Call' ya Zaba Missed Call

Reba ikiganiro Tell Dhem yagiranye na Inyarwanda 

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND