Umuhanga mu gutunganya imiziki, Tell Dhem ubarizwa muri Studio ya Zaba Missed Call, yadutangarije ko mbere yo kujya muri uyu mwuga, yabanje kuba umukinnyi wa APR FC binyuze mu ikipe y’abato yayo ‘Intare FC’.
Murwanashyaka Christopher
umaze kumenyekana nka Tell Dhem, ni umwee mu bahagaze neza muri uyu mwuga ndetse
ugaragaza ibimenyetso ko ari umwe mu beza muri iki kiragano.
Tell Dhem yakoze
indirimbo zirimo iza Bwiza, Mico The Best, Danny Vumbi, Afrique n’abandi zirimo
gukundwa.
Uyu musore mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko mbere yo kwinjira muri muzika mu buryo bwo gutunganya
amajwi y’indirimbo, yabanje gukina umupira w’amaguru akinira ikipe ya APR FC mu
bato bayo ‘Intare FC’.
Tell Dhem yavuze ko
yaretse gukina umupira muri 2020 ubwo hateraga icyorezo cya Covid 19
yazengereje Isi.
Tell Dhem yagize ati ''Njyewe nari umukinnyi w’umupira w’amaguru mu ikipe y’Intare za APR FC, ubwo
Corona Virusi yateraga mu 2020, byabaye ngombwa ko abakinnyi bose b’umupira
w’amaguru bataha kuko ibikorwa bya siporo byari byahagaze. Nanjye kimwe n’abandi
bakinnyi, naratashye, nisubirira mu rugo dutegereza aho bigana”.
Tell Dhem yavuze ko
kubyibuha byatumye adasubira mu kibuga ahubwo ayoboka umuziki.
Yagize ati “Ubwo twari mu
rugo, natangiye kwiga ibintu byo gucura beats, nabyigiraga kuri YouTube nkomeza
kubyiga umunsi ku munsi, byarangiye ntangiye kubimenya, bikubitiraho ko nari
ndimo no kubyibuha cyane ku buryo ntari kongera kubasha gukina umupira.
Urumva kubera kurya
ntakora imyitozo, byarangiye mbyibushye cyane ku buryo ntari kongera kubasha
umupira. Nafashe umwanzuro wo kwikorera imiziki kuko nari ntangiye gufatisha”.
Tell Dhem avuga ko
abahanzi banini yakoreye indirimbo bwa mbere ari ‘Mico The Best na Afrique’.
Yagize ati ‘Urumva
natangiye ukora imiziki, mpera ku bahanzi bato, nza gukorera Afrique indirimbo
yitwa ‘Banyica’ yaje kuba imbarutso yo kumpuza na Mico The Best mukorera
‘Imashini’ irakundwa n’abandi bagenda baza umunsi ku munsi.
Producer Tell Dhem niwe
wakoze indirimbo nka ‘Imashini, Inanasi’ za Mico The Best, ‘It’s ok, Mutima, na
Niko Tamu’ za Bwiza, ‘Banyica, Tap & Go’ za Afrique n’izindi.
Tell Dhem yavuze ko yari umukinnyi wa APR FC akaza kwisanga yinjiye mu muziki
Tell Dhem abarizwa muri 'The Missed Call' ya Zaba Missed Call
Reba ikiganiro Tell Dhem yagiranye na Inyarwanda
">
TANGA IGITECYEREZO