Mu gihe abanya-Rusizi mu Burengerazuba bitegura kugaragaza impano mu irushanwa rya ‘Rwanda Gospel Star Live’, Gahunzire Aristide wari mu bariteguraga yamaze gusezera ku mpamvu avuga ko ari ize bwite, imikorere n’inshingano afite.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2024, ni bwo
Gahunzire Aristide yamenyesheje Umuyobozi wa Rwanda Gospel Star Live, Nzizera
Aimable ko atagikomezanyije nawe urugendo kubera impamvu ze bwite no kuba
harimo imwe mu mikoranire itagendaga neza.
Mu butumwa bwanditse yahaye InyaRwanda, Gahunzire
yagize ati “Ibintu by’uyu mugabo nabonaga bitameze neza nanjye mbivamo.
Nabisezeye ejo n’ejo bundi bitanyicira izina.”
Akomeza ati “Yego! Namusezeye kuko nabonaga tutari guhuza
neza. Hari igihe ubona ibintu bishobora kutazagenda neza ugahitamo kubivamo
kugira ngo bitazateza ikibazo nawe ubirimo. Rero nafashe icyemezo cyo kuva muri
Rwanda Gospel Star Live.”
Gahunzire yavuze ko hejuru y’ibi, yavuye muri Rwanda
Gospel Star Live kubera ‘n’izindi nshingano mfite’. Avuga ko yifuriza ishya n’ihirwe abategura iri rushanwa ‘no gukomeza kandi bikazegenda neza’.
Asezeye mu gihe kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Werurwe
2024, abanya-Rusizi biteguraga kugaragaza impano zabo muri iri rushanwa
ry’abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Ingengabihe y’aya majonjora yerekana ko azakomereza mu
Karere ka Musanze tariki 16 Werurwe 2024, tariki 30 Werurwe 2024 bizabera mu
Karere ka Rubavu.
Bazakomeza tariki 20 Mata 2024, mu Karere ka Huye,
tariki 4 Gicurasi 2024 amajonjora azabera Karere ka Rwamagana n'aho tariki 18
Gicurasi 2024 amajonjora azabera mu Mujyi wa Kigali.
Mu Ntara n'Umujyi wa Kigali hazatoranywa abanyempano
18 bazahatana mu cyiciro cya 'Pre-Selection' kizasiga hamenyekanye abanyempano
10.
Aba 10 bazahabwa amahugurwa, hanyuma bitegure guhatana
mu cyiciro cya nyuma ari nabwo hazamenyekana batatu ba mbere.
Hazifashishwa Akanama Nkemurampaka mu byiciro byose,
kandi hazanitabazwa amatora yo kuri Internet no kuri SMS mu rwego rwo guhitamo
umunyempano ubikwiye.
Uzaba uwa mbere azahembwa Miliyoni 3 Frw na Kontaro yo
gukorana na Rwanda Gospel Stars Live mu gihe cy'umwaka umwe. Uwa kabiri
azahembwa Miliyoni 2 Frw naho uwa Gatatu azahembwa Miliyoni 1 Frw. Nyuma
hazategurwa igitaramo gikomeye kizashyira akadomo kuri iri rushanwa.
Nta
gikuba cyacitse!
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Umuyobozi wa
Rwanda Gospel Star Live, Aimable Nzizera, yavuze ko nta gikuba cyacitse nyuma y’uko
Gahunzire Aristide asezeye ‘kuko yari umukozi nk’abandi’.
Yavuze ko hari ibyo batumvikanyeho byatumye Gahunzire
asezera, ariko ko ‘ibyo bitatuma gahunda z’irushanwa zihagaragara.
Ati “Irushanwa rirakomeza. Kuko n’ubundi ntabwo yari
wenyine, hari ikipe ibishinzwe. Rwanda Gospel igizwe n’ikipe, abayitegura
barahari.”
Nzizera yavuze ko hari ibyo batumvikanyeho ‘bitewe n’imyumvire
ye’ kandi ‘twe ntiturenga imbago za Gikirisitu’. Yungamo ati “Hari ibyo tuba
tutumvikanyeho bigatuma we yumva ko atakomezanya natwe. Nta gikuba cyacitse.
Nta kintu na kimwe gihinduka (irushanwa rirakomeza). Nta n’ikibazo na kimwe
gihari ariko.”
Uyu muyobozi yavuze ko ‘Aristide yari umuyobozi nk’abandi’
bityo ko kuba yasezeye ntibihagarika irushanwa. Ati “Yari umukozi nk’abandi.
Yari umukozi wahembwaga, kuba wenda tutumvikanaga, ntabwo twebwe twavuga ko
hari ikibazo cyabaye.”
Ku wa 9 Nzeri 2023, nibwo abari batsindiye ibihembo mu
2022 babishyikirijwe, ni nyuma y’umwaka n’igice wari ushize babitegereje,
ubuyobozi bubabwira ko bazabihabwa.
Umuhanzi wa mbere mu batsindiye ibihembo ni Israel
Mbonyi, yahawe ibahasha ya Miliyoni 7Frw, anahabwa igikombe n’icyemezo
cy’ishimwe nk’uwegukanye ‘Rwanda Gospel Stars Live’ Season 1.
Uwa kabiri yabaye Aline Gahongayire, ahembwa Miliyoni
ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda (2,000,000Frw).
Itsinda rya Gisubizo Ministries ryabaye irya Gatatu
bahembwe Miliyoni 1 Frw n'aho Rata Jah NayChah wabaye uwa kane ahabwa ibihumbi
500Frw.
Gahunzire Aristide [Uwa kabiri uvuye ibumoso] yatangaje ko
yasezeye kubera impamvu ze bwite z’irimo n’imikorere atishimiye muri Rwanda
Gospel Star Live
Umuyobozi wa Rwanda Gospel Star Live, Aimable Nzizera
yatangaje ko nta gikuba cyacitse nyuma y’uko Gahunzire asezeye, avuga ko
irushanwa rizakomeza
Muri Nzeri 2023 ni bwo abanyamuziki barimo Israel
Mbonyi bashyikirijwe ibihembo batsindiye muri Rwanda Gospel Stars Live
Aline Gahongayire yahembwe Miliyoni ebyiri
z’amafaranga y’u Rwanda
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu, abanyempano b’i
Rusizi bahatana muri iri rushanwa
TANGA IGITECYEREZO