RFL
Kigali

Umunyezamu wa Bugesera FC arafunze

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/02/2024 20:38
0


Umunyezamu w'ikipe ya Bugesera FC ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, Habarurema Gahungu, arafunze.



Nk'uko umwe mu bakinnyi b'iyi kipe yabitangarije InyaRwanda ndetse aya makuru akemezwa n'umwe mu bayobozi ba Bugesera FC, Habururema Gahungu yafunzwe kuwa Gatatu taliki 28 Gashyantare 2024.

Ntibyadukundiye kuvugana na Polisi, ariko amakuru yizewe atugeraho avuga ko icyo yazize ni uko yafatiwe mu mujyi wa Nyamata atwaye imodoka yasinze akaba yarahise afungirwa kuri sitasiyo ya Police ya Nyamata.

Uyu munyezamu mu mpeshyi y'umwaka ushize ni bwo yageze  muri iyi kipe yo mu karere ka Bugesera avuye muri Police FC asinya amasezerano y'imyaka 2.

Habururema Gahungu wigeze no kujya ahamagarwa mu ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi yazamukiye mu ikipe ya Sunrise FC arinaho Police FC yari yaramuguze.

Ibi bibaye mu gihe ikipe ya Bugesera FC yitegura umukino wo ku munsi wa 23 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda aho izakira Mukura VS kuwa Gatandatu Saa cyenda kuri sitade y'Akarere ka Bugesera.

Nubwo izakina idafite umunyezamu wayo wa mbere ariko aya ni amanota ikeneye kubera ko kugeza ubu iri mu makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri aho iri ku mwanya wa 13 n'amanota 22 inganya na Gorilla FC iri ku mwanya wa 14 ndetse na Etincelles FC iri ku mwanya wa 15.

Habururema Gahungu ufunze nyuma yo gufatwa atwaye imodoka yasinze








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND