Yannick Noah na Perezida wa African Confederation of Tennis, Jean Claude Talon, bavuze imyato u Rwanda ndetse bavuga ko rufite inkuru nyinshi zo gusangiza Isi.
Byari
mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 29 Gashyantare 2024, kireba mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali. Ni ikiganiro cyabaye kigaruka ku mukino ya
ATP Challenger 50 Tour iri kubera mu Rwanda, ari nayo aba bayobozi bitabiriye.
Perezida
w'ishyirahamwe ry'umukino wa Tennis mu Rwanda Karenzi Theoneste, yatangiye aha
ikaze abitabiriye ikiganiro ndetse avuga ko nk'umukino wa Tennis mu Rwanda
bakomeje gutera imbere. Yagize ati "Twizera ko ari intangiriro ndetse
bizakomeza. Turizera ko kwitabira kwa Yannick Noah bizatera abakiri bato benshi
gukunda Tennis.”
Jean Claude uyobora Tennis muri Afurika, yavuze ko yishimiye kuza mu Rwanda ndetse ashima u Rwanda ku buryo rwakiriye iyi mikino.
Yagize Ati” Nishimiye kuba ndi
hano mu irushanwa ry'amateka, kuba ubuyobozi bw'u Rwanda n'ubwa Tennis y'u
Rwanda bwaremeye kwakira iri rushanwa. Yego turacyari kure ariko iyo ubasha
kwakira abanyabigwi nka Yannick Noah bitanga icyizere ko intangiriro ari nziza.
U Rwanda rufite inkuru yo kubwira Isi. Rufite kandi amateka yo guhuza
abantu. Twe nk'abategura amarushanwa ntitureba kuzamura Tennis gusa, ahubwo no
guteza imbere umuryango."
Yannick Noah wageze mu Rwanda ategerejwe, yavuzeko iyo abonye imikino nk'iyi aba yumva aricyo gihe cyiza cyo kwerekana impano ku bakinnyi bakiri bato. Yagize ati” Kuri njye ni agatangaza. Nk'umukinnyi wa Tennis sinigeze ngira amahirwe yo gukinira mu rugo muri Cameroun, iyo numvise irushanwa nk'iri ntekereza ko ari iryo gutuma abana babona abantu bakina, na bo bakazaba abakinnyi. Hano nabonye ari ahantu heza ho kuguma. Mwakoze ku buryo mwatwakiriye, si njye uzabona abana bakina Tennis hano."
Yannick Noah avuga ko imikino nka Tennis iba ikeneye abakinnyi bakanyujijeho kugirango babere urugero abakiri bato
Abanyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro
TANGA IGITECYEREZO