Kigali

Impamvu 4 udakwiye gukoresha 'Massage' aho ubonye hose

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:29/02/2024 12:30
0


Muri iyi minsi usanga abantu bakoresha 'Massage' aho babonye hose batanitaye ku kubanza kumenya niba abayibakorera babisobanukiwe. Ibi bigira ingaruka ku buzima nubwo benshi batabizi.



Abantu benshi usanga bakoresha massage iyo bananiwe ndetse abandi bakayikora mu rwego rwo kwishimisha, akenshi nyuma ya sauna cyangwa siporo. Massage ikozwe neza, ishobora kuba uburyo bwiza bwo kubungabunga ubuzima bwawe no kongera muri rusange imikorere myiza y’umubiri.

'Massage' ni uburyo bwo kwagaza, gukandakanda no kugorora ingingo zitandukanye z’umubiri harimo; imikaya, uruhu, aho amagufa agiye ahurira n’ahandi. Hariho uburyo butandukanye bwo kumasa harimo; ubworoheje cyangwa se hakoreshejwe imbaraga.

Dore impamvu 4 umuntu adakwiye gukoresha Massage aho abonye hose nk'uko urubuga Healthline rubitangaza:

1.Gukanda ahantu hatariho 

 Mu buvuzi bukoresha kunanura imitsi n’ingingo hari ahantu uba uri bukande bitewe n’icyo ushaka kuvura. Ushobora gukora ahantu umuntu akamugara aho gukira. Urugero hari ikibazo kijya kiba mu pfundiko ku buryo iyo utakizi neza uko umumasa umuntu yahura n’izindi ngaruka mbi zirusha ikibazo yari afite.

2. Kwivura icyo utarwaye  

Hari ubwo umuntu ajya gukoresha massage avuga ko afite umunaniro kandi wenda uwo munaniro uturuka ku bundi burwayi, yakoresha massage ahantu hatizewe bagatangira kumumasa atabanje kujya kwa muganga ngo bamenye icyo arwaye bikaba byamwangiriza umubiri.

3. Gukora ibitandukanye n’ibyakujyanye muri massage 

 Hari abantu bumva ko gukanda cyane ariko gukora massage nyamara umuntu warabyize neza amenya aho amasa n’uburyo abikora, mu gihe abandi batabizi bo bakurikiza uko umurwayi ababwira, yagira ati kanda cyane agakanda, yamubwira ati gabanya akagabanya aho ni ho hava ibindi, bakajya mu busambanyi byatangiye ari massage.

4. Kuba hari igihe umuntu aba atemerewe gukorerwa massage 

Hari igihe umuntu aba atemerewe gukorerwa massage nko kuba arwaye kanseri, kuba afite tension iri hejuru, kuba isukari yamanutse, umuntu urwaye diabete atariye, uwanyoye inzoga kuko massage ituma inzoga zikwirakwira mu mubiri hose, ufite indwara za infections n'izindi.

Healthline ivuga ko bitangaje kubona abantu bashyira massage impande y’akabari umuntu akamara kunywa inzoga zamwuzuye akinyabya ku ruhande bakaba bamukoreye massage kandi bizira ko umuntu wanyoye akorerwa massage.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND