Itsinda ry’abaririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, True Promises Ministries ryatangiye urugendo rwo gukora zimwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri Album yabo ya mbere biri mu mpamvu bateguye igikorwa cyo kuzifatira amashusho kizaba tariki 15 Nyakanga 2024.
Iri ni shami rya True Promises yo mu Rwanda. Ribarizwa
mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri “Live Recording” bazahuza abakunzi babo mu
gitaramo kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hanyuma bafate amashusho
y’indirimbo z’abo.
Umuyobozi w’iri tsinda, Danny Ndasumbwa yabwiye
InyaRwanda ko kugeza ubu bafite indirimbo eshanu zizajya kuri iyi Album ariko
barifuza ko zaba indirimbo umunani.
Ati “Kuri ubu ni indiirmbo eshanu tuzakora. Ntabwo
Album izaba irangiye kuko tuzongeraho n’izindi nyuma gato dushake uko tuzakora
indirimbo umunani.”
Uyu musore avuga ko bataremeze neza izina ry’iyi
Album, ariko kandi batangiye urugendo rwo kubasha kugera ku nyito yayo. Akomeza
ati “Turacyareba izina twakita iyi Album mu gihe izaba imaze gutegurwa neza.”
Muri rusange avuga ko indirimbo zizaba ziri kuri iyi
Album ‘zishingiye cyane mu kumenyekanisha abantu kwizera umurimo ukomeye Yesu
yadukoreye ku musaraba’.
Danny yavuze ko kuba iri shami rya True Promises
barishinga muri Amerika bamaze gukora ibitaramo bibiri by’abo, ndetse hari
n’ibindi bitaramo byatewe n’andi matsinda babafashije kwitabira.
Imyaka ibiri irashize iri tsinda rya True Promises
muri Amerika rishinzwe, aho rigizwe n’abaramyi 65 babarizwa mu Mijyi
itandukanye muri kiriya gihugu.
Mu gihe cy’imyaka ibiri ishize, bavuga ko batarakora ibikorwa byinshi, ariko bafite intego kurenga kuririmba gusa, ahubwo bagakora n’ibikorwa by’urukundo.
True Promises yashingiwe mu Rwanda ari aho hari icyiciro
gikuru. Yagabye amashami, igira ishami mu Mujyi wa Nairobi muri kenya, i
Bujumbura mu Burundi, i London mu Bwongereza ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe
za Amerika.
True Promises y'i Kigali imaze kugira Album eshanu
z'indirimbo, mu Burundi bamaze gukora Album imwe, muri Kenya bakoze album imwe,
mu Bwongereza ntibarakora Album.
Muri 2025, hari gahunda yo kuzahurira hamwe aya mashami yose ya True Promises bagakorera i Kigali igitaramo kimwe mu rwego rwo gukomeza urugendo rw’abo rw’ivugabutumwa.
True Promises Ministries yatangaje ko tariki 14
Nyakanga 2024 izakora igitaramo izafatiramo amashusho y’indirimbo z’abo
True Promises ikorera muri Amerika, ivuga ko mu myaka ibiri ishize batangiye ibikorwa byo kwamamaza ingoma ya Kristu, kandi barashaka no gukora ibikorwa by’urukundo
Iri tsinda riritegura gukora amashusho ya zimwe mu
ndirimbo umunani zizaba zigize Album yabo ya mbere
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UBUNTU BWIWE' YA TRUE PROMISES YO MU BURUNDI
">
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YORODANI' YA TRUE PROMISES Y'I KIGALI
TANGA IGITECYEREZO