RFL
Kigali

True Promises Ministries, ishami ryo muri Amerika bagiye gusohora Album ya mbere

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/02/2024 12:56
0


Itsinda ry’abaririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, True Promises Ministries ryatangiye urugendo rwo gukora zimwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri Album yabo ya mbere biri mu mpamvu bateguye igikorwa cyo kuzifatira amashusho kizaba tariki 15 Nyakanga 2024.



Iri ni shami rya True Promises yo mu Rwanda. Ribarizwa mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri “Live Recording” bazahuza abakunzi babo mu gitaramo kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hanyuma bafate amashusho y’indirimbo z’abo.

Umuyobozi w’iri tsinda, Danny Ndasumbwa yabwiye InyaRwanda ko kugeza ubu bafite indirimbo eshanu zizajya kuri iyi Album ariko barifuza ko zaba indirimbo umunani.

Ati “Kuri ubu ni indiirmbo eshanu tuzakora. Ntabwo Album izaba irangiye kuko tuzongeraho n’izindi nyuma gato dushake uko tuzakora indirimbo umunani.”

Uyu musore avuga ko bataremeze neza izina ry’iyi Album, ariko kandi batangiye urugendo rwo kubasha kugera ku nyito yayo. Akomeza ati “Turacyareba izina twakita iyi Album mu gihe izaba imaze gutegurwa neza.”

Muri rusange avuga ko indirimbo zizaba ziri kuri iyi Album ‘zishingiye cyane mu kumenyekanisha abantu kwizera umurimo ukomeye Yesu yadukoreye ku musaraba’.

Danny yavuze ko kuba iri shami rya True Promises barishinga muri Amerika bamaze gukora ibitaramo bibiri by’abo, ndetse hari n’ibindi bitaramo byatewe n’andi matsinda babafashije kwitabira.

Imyaka ibiri irashize iri tsinda rya True Promises muri Amerika rishinzwe, aho rigizwe n’abaramyi 65 babarizwa mu Mijyi itandukanye muri kiriya gihugu.

Mu gihe cy’imyaka ibiri ishize, bavuga ko batarakora ibikorwa byinshi, ariko bafite intego kurenga kuririmba gusa, ahubwo bagakora n’ibikorwa by’urukundo.   

True Promises yashingiwe mu Rwanda ari aho hari icyiciro gikuru. Yagabye amashami, igira ishami mu Mujyi wa Nairobi muri kenya, i Bujumbura mu Burundi, i London mu Bwongereza ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

True Promises y'i Kigali imaze kugira Album eshanu z'indirimbo, mu Burundi bamaze gukora Album imwe, muri Kenya bakoze album imwe, mu Bwongereza ntibarakora Album.

Muri 2025, hari gahunda yo kuzahurira hamwe aya mashami yose ya True Promises bagakorera i Kigali igitaramo kimwe mu rwego rwo gukomeza urugendo rw’abo rw’ivugabutumwa. 

True Promises Ministries yatangaje ko tariki 14 Nyakanga 2024 izakora igitaramo izafatiramo amashusho y’indirimbo z’abo

 

True Promises ikorera muri Amerika, ivuga ko mu myaka ibiri ishize batangiye ibikorwa byo kwamamaza ingoma ya Kristu, kandi barashaka no gukora ibikorwa by’urukundo 

Iri tsinda riritegura gukora amashusho ya zimwe mu ndirimbo umunani zizaba zigize Album yabo ya mbere




REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UBUNTU BWIWE' YA TRUE PROMISES YO MU BURUNDI

">
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YORODANI' YA TRUE PROMISES Y'I KIGALI

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND